Hadith 40 za Imam Anawawiy
الْحَمْدُ لله رَبِّ الْعَالَمِينَ، قَيُّومِ السَّمٰوَاتِ وَالْأَرَضِينَ، مَدَبِّرِ الْـخَلَائِقِ أَجْمَعِينَ، بَاعِثِ الرُّسُلِ -صَلَوَاتُهُ وَسَلَامُهُ عَلَيْهِمْ- إِلَى الْـمُكَلَّفِينَ؛ لِهِدَايَتِهِمْ وَبَيَانِ شَرَائِعِ الدِّينِ، بِالدَّلَائِلِ الْقَطْعِيَّةِ...
Hadith 40 za Imam Anawawiy
الْحَمْدُ لله رَبِّ الْعَالَمِينَ، قَيُّومِ السَّمٰوَاتِ وَالْأَرَضِينَ، مَدَبِّرِ الْـخَلَائِقِ أَجْمَعِينَ، بَاعِثِ الرُّسُلِ -صَلَوَاتُهُ وَسَلَامُهُ عَلَيْهِمْ- إِلَى الْـمُكَلَّفِينَ؛ لِهِدَايَتِهِمْ وَبَيَانِ شَرَائِعِ الدِّينِ، بِالدَّلَائِلِ الْقَطْعِيَّةِ وَوَاضِحَاتِ البَرَاهِينِ، أَحْمَدُهُ عَلَى جَمِيعِ نِعَمِهِ، وَأَسْأَلُهُ الْـمَزِيدَ مِنْ فَضْلِهِ وَكَرَمِهِ.
وَقَدْ صَنَّفَ الْعُلَمَاءُ فِي هَـٰذَا الْبَابِ مَا لَا يُحْصَى مِنَ الْمُصَنَّفَاتِ، فَأَوَّلُ مَنْ عَلِمْتُهُ صَنَّفَ فِيهِ عَبْدُ اللهِ بْنُ الْمُبَارِكِ، ثُمَّ مُحَمَّدُ بْنُ أَسْلَمَ الطُّوسِيُّ الْعَالِمُ الرَّبَّانِيُّ، ثُمَّ الْحَسَنُ بْنُ سُفْيَانَ النَّسَوِيُّ، وَأَبُو بَكْرٍ الآجُرِّيُّ، وَأَبُو بَكْرٍ مُحَمَّدُ بْن إِبْرَاهِيمَ الْأَصْفَهَانِيُّ، وَالدَّارَقُطْنِيُّ، وَالْحَاكِمُ، وَأَبُو نُعَيْمٍ، وَأَبُو عَبْدِ الرَّحْمَـٰنِ السُّلَمِيُّ، وَأَبُو سَعْدٍ المَالِينِيُّ، وَأَبُو عُثْمَانَ الصَّابُونِيُّ، وَعَبْدُ اللهِ بْنِ مُحَمَّدٍ الْأَنْصَارِيُّ، وَأَبُو بَكْرٍ الْبَيْهَقِيُّ..، وَخَلَائِقٌ لَا يُحْصَوْنَ مِنَ الْمُتَقَدِّمِينَ وَالْمُتَأَخِّرِينَ. وَقَدْ اسْتَخَرْتُ اللهَ تَعَالَى فِي جَمْعِ أَرْبَعِينَ حَدِيثًا اقْتِدَاءً بِهَؤُلَاءِ الْأَئِمَّةِ الْأَعْلَامِ وَحُفَّاظِ الْإِسْلَامِ. وَقَدْ اتَّفَقَ الْعُلَمَاءُ عَلَى جَوَازِ الْعَمَلِ بِالْـحَدِيثِ الضَّعِيفِ فِي فَضَائِلِ الْأَعْمَالِ، وَمَعَ هَـٰذَا فَلَيْسَ اعْتِمَادِي عَلَى هَـٰذَا الْحَدِيثِ؛ بَلْ عَلَى قَوْلِهِ ﷺ فِي الْأَحَادِيثِ الصَّحِيحَةِ: «لِيُبَلِّغِ الشَّاهِدُ مِنْكُمُ الْغَائِبَ»، وَقَوْلُهُ ﷺ: «نَضَّرَ اللهُ امْرَأً سَمِعَ مَقَالَتِي فَوَعَاهَا فَأَدَّاهَا كَمَا سَمِعَهَا». ثُمَّ مِنَ الْعُلَمَاءِ مَنْ جَمَعَ الْأَرْبَعِينَ فِي أُصُولِ الدِّينِ، وَبَعْضُهُمْ فِي الْفُرُوعِ، وَبَعْضُهُمْ فِي الْجِهَادِ، وَبَعْضُهُمْ فِي الزُّهْدِ، وَبَعْضُهُمْ فِي الْآدَابِ، وَبَعْضُهُمْ فِي الْـخُطَبِ، وَكُلُّهَا مَقَاصِدُ صَالِحَةٌ رَضِيَ اللهُ عَنْ قَاصِدِيهَا. وَقَدْ رَأَيْتُ جَمْعَ أَرْبَعِينَ أَهَمَّ مِنْ هَـٰذَا كُلِّهِ، وَهِيَ أَرْبَعُونَ حَدِيثًا مُشْتَمِلَةٌ عَلَى جَمِيعِ ذَلِكَ، وَكُلُّ حَدِيثٍ مِنْهَا قَاعِدَةٌ عَظِيمَةٌ مِنْ قَوَاعِدِ الدِّينِ، قَدْ وَصَفَهُ الْعُلَمَاءُ بِأَنَّ مَدَارَ الْإِسْلَامِ عَلَيْهِ، أَوْ هُوَ نِصْفُ الْإِسْلَامِ أَوْ ثُلُثُهُ أَوْ نَحْوِ ذَلِكَ. ثُمَّ أَلْتَزِمُ فِي هَـٰذِهِ «الْأَرْبَعِينَ» أَنْ تَكُونَ صَحِيحَةً، وَمُعْظَمُهَا فِي صَحِيحَيِ الْبُخَارِيِّ وَمُسْلِمٍ، وَأَذْكُرُهَا مَحْذُوفَةَ الْأَسَانِيدِ؛ لِيَسْهُلَ حِفْظُهَا وَيَعُمَّ الِانْتِفَاعُ بِهَا إِنْ شَاءَ اللهُ تَعَالَى، ثُمَّ أُتْبِعُهَا بِبَابٍ فِي ضَبْطِ خَفِيِّ أَلْفَاظِهَا. وَيَنْبَغِي لِكُلِّ رَاغِبٍ فِي الْآخِرَةِ أَنْ يَعْرِفَ هَـٰذِهِ الْأَحَادِيثَ؛ لِـمَا اشْتَمَلَتْ عَلَيْهِ مِنَ الْـمُهِمَّاتِ، وَاحْتَوَتْ عَلَيْهِ مِنَ التَّنْبِيهِ عَلَى جَمِيعِ الطَّاعَاتِ، وَذَلِكَ ظَاهِرٌ لِمَنْ تَدَبَّرَهُ. وَعَلَى اللهِ الْكَرِيمِ اعْتِمَادِي، وَإِلَيْهِ تَفْوِيضِي وَاسْتِنَادِي، وَلَهُ الْـحَمْدُ وَالنِّعْمَةُ، وَبِهِ التَّوْفِيقُ وَالْعِصْمَةُ.
|
Ishimwe n’ikuzo byuzuye bikwiye Imana Nyagarasini w’ibiremwa byose, Ubeshejeho ibirere n’isi, ugenga ibiremwa byose, uwohereje intumwa (amaho y’Imana abe kuri zo) ku bantu bose bakuze kandi bafite ubwenge, kugirango abayobore anabasobanurire amategeko y’idini hashingiwe kuri za Gihamya zukuri ndetse n’ibimenyetso bigaragara, ndashimira Imana rero kubera inema zayo zose, kandi ndayisaba ko yanyogerera mu byiza byayo n’ubuntu bwayo.
Mu by’ukuri abamenyi batandukanye bagiye bandika ibitabo byinshi ku ibijyanye n’iri somo, uwa mbere nzi wanditse ho ni: Abdullah bun Mubarak, hanyuma Muhamadi bun As’lam A Twusiy hanyuma Al Hasan bun Suf’yan Anasawiy na Abubakar Al Ajuriy na Abubakar Muhamad bun Ibrahim Al Asifahaniy na Daru Qutuniy na Al Hakim na Abu Nuayim na Abu Abdu Rah’man Asulamiy na Abi Saadi Al Maliniy na Abu Othuman Swabuniy na Abdullah bun Muhamad Al Answariy na Abubakar Al Bayihaqiy, n’abandi benshi batabarika mu bakera ndetse n’aba vuba. Nabanje kwishingikiriza Imana mu gukusanya Hadith mirongo ine, nshingiye k’ubyo abo bayobozi n’abamenyi ba Kislamu bakoraga. Abamenyi rero bemeranyijwe ko byemewe gukoresha Hadith dwaifu, cyane cyane izivuga ku ibyiza by’ibikorwa, hamwe n’ibyo ntabwo njyewe nishingikiriza iyo Hadith, ahubwo nishingikiriza imvugo z’intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ziri muri Hadith z’impamo zigira ziti “Abahari babigeze ku abadahari” n’ijambo ry’Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’umugisha) rigira riti “Imana igaragaza neza umuntu wumvise amagambo yanjye, maze akayasobanukirwa yarangiza akayavuga nkuko ari” Hari n’abamenyi bakusanyije Hadith mirongo ine zivuga ku imisingi y’idini, abanda bazikusanya zivuga ku ibitari imisingi mu idini, abanda bazikusanya mu zivuga kuri Jihad, abanda bakusanya ku izivuga k’ugutera isi umugongo (Zuhud), abanda bazikusanya mu bijyanye n’imico myiza, abanda mu bijyanye naza Khutuba, ariko bose bagamije ibyiza Imana yishimire ibyo bose bari bagamije. Njyewe rero nasanze ngomba gukora ikintu kingenzi kurusha ibyo byose, aricyo, gukusanya Hadith mirongo ine zikubiyemo ibyo byose byavuzwe haruguru, muri buri Hadith muri zo ikubiyemo umwe mu misingi y’idini, abamenyi bemeje ko ariwo idini izengurukaho, cyangwa se ko iyo Hadith ingana na kimwe cya kabiri cy’idini cyangwa icya gatatu cyayo, n’ibindi nk’ibyo. Hanyuma nkibanda muri izo Hadith zose mirongo ine ko zigomba kuba ari ukuri zose, ndetse inyinshi muri zo zikaba zikomoka mu bitabo bya Bukhariy na Muslim, nkazivuga nta ruhererekane nshyizeho kugira ngo zorohere abazifata mu mutwe kandi inyungu igere kuri bose, Imana n’ibishaka. Hanyuma nkazikurikiza gusobanura amagambo yazo akomeye. Ni ngombwa rero ko buri wese wifuza ubuzima bwa nyuma, ko yamenya izi Hadith kubera ko zikubiyemo ibintu bya ngombwa kandi zikaba zikubiyemo kwibutsa ibijyanye no kugandukira Imana byose, ibyo bikaba bigaragarira buri wese ushishoza. Nkaba nishingikirije Imana niyo Nyirugushimwa no gutanga inema, kandi niyo mufasha ndetse n’umurinzi. |
Hadith 40 za Imam Anawawiy
Scan QR Code | Use a QR Code Scanner to fast download directly to your mobile device