Ese mbereke ibyiza biruta ibyo mwasabye? NIba mugiye kuryama- cyanwga se mumaze kubugeramo, mujye mutagatifuza Allah (Subhanallah) inshuro mirongo itatu n'eshatu, mumusingize (Alhamdulillah) inshuro mirongo itatu n'eshatu, mumukuze (Allah Akbar) inshuro mirongo itatu n'enye, ibi nibyo byiza kuri mwe kuruta umukozi mwashakaga
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa Ally (Imana imwishimire) yavuze ko: Fatwimat (Imana imwishimire) yagiye kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ayiregera amabavu aterwa n'urusyo igihe ari gusya ayisaba umukozi, ariko ntiyayihasanga ahubwo ahasanga Aishat arabimubwira, Intumwa y'Imana igarutse Aishat arabiyibwira, Ally aravuga ati: Nuko iza kutureba isanga turi kwitegura kuryama, dushaka kubyuka, iratubwira iti: Muhame aho muri, nuko iraza yicara hagati yanjye na Fatwimat, kugeza ubwo numvise ibirenge byayo bikonje ku nda yanjye, nuko iravuga iti: Ese mbereke ibyiza biruta ibyo mwasabye? NIba mugiye kuryama- cyanwga se mumaze kubugeramo, mujye mutagatifuza Allah (Subhanallah) inshuro mirongo itatu n'eshatu, mumusingize (Alhamdulillah) inshuro mirongo itatu n'eshatu, mumukuze (Allah Akbar) inshuro mirongo itatu n'enye, ibi nibyo byiza kuri mwe kuruta umukozi mwashakaga."
Explanation
Benefits
Aya magambo yo gusingiza Allah akoreshwa mu ijoro umuntu agiye kuryama gusa, n'uburyo twayabonye nibwo buryo Muslim yayakiriyemo aturutse kwa Mu'adh nawe ayakuye kwa Shu'ubat ahagira hati: "Nimuba mugiye kuryama mu ijoro."
Iyo umuyisilamu yibagiwe aya magambo mu ntangiriro z'ijoro, nyuma akabyibuka bwenda gucya nta kibazo kuyavuga icyo gihe, kubera ko Ally (Imana imwishimire) ari nawe dukomoraho iyi Hadith atubwira ko mu ijoro ry'urugamba rwa Swifin yayibagiwe mu ntangiriro z'ijoro, nuko ayavuga bwenda gucya!
Umumenyi Al Mah'lab yaravuze ati: Muri iyi Hadith hakubiyemo kuba umuntu yashinga abantu be inshingano nawe ubwe zimureba, nko kurutisha ubuzima bw'imperuka ubwa hano ku isi, iyo babishoboye.
Umumenyi Ibun Hadjar Al As'qalaniy yaravuze ati: Uhojejeho aya magambo, nta bangamirwa n'imirimo myinshi cyangwa se ngo imuvune, kabone n'ubwo yagiriramo umunaniro.
Umumenyi Al Ay'nii yaravuze ati: Igisobanuro cyo kuba aya magambo ari meza kuruta gushaka umukozi, ni uko uyavuze aba arangamiye imperuka mu gihe umukozi we aba azagukorera aha ku isi, kandi imperuka ari yo nziza ndetse izahoraho, cyangwa se ni ukubera ko uyavuze agira imbaraga ziruseho zimushoboza gukora umurimo kuruta umukozi.
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

