Umuntu uzaba ashaka kujya mu iswalat y'imbaga y'umunsi wa gatanu (Idjuma) ajye yiyuhagira
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa Abdillah Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Umuntu uzaba ashaka kujya mu iswalat y'imbaga y'umunsi wa gatanu (Idjuma) ajye yiyuhagira."
Explanation
Benefits
Gushishikariza kugira isuku, n'impumuro nziza ni imwe mu mico n'imyifatire myiza ikwiye kuranga umuyisilamu, by'umwihariko igihe ahuye n'abantu cyangwa se ari mu cyicaro kimwe nabo, by'umwihariko mu iswalat za Idjuma n'izo mu mbaga.
Iyi mvugo muri Hadith irabwira umuntu utegetswe gusali idjuma, kuko niwe uyigana.
Ni byiza ku muntu ugiye mu idjuma kuba afite isuku, akiyuhagira kugira ngo impumuro mbi imuve ku mubiri ndetse akanisiga ibihumura, ariko n'iyo yatawaza arabyemerewe.
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

