Mujye mwumva munumvire, bazabazwa ibyo bategetswe, namwe mubazwe ibyo mwategetswe
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa Wa-il Al Hadw'ramiy yaravuze ati: Salamat Ibun Yazid Al Dju'ufiyu (Imana imwishimire) yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: Yewe Ntumwa ya Allah, uravuga iki ku bayobozi badusaba uburenganzira bwabo, ariko bakatwima ubwacu? Uradutegeka iki? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramwirengagiza, arongera arabiyibaza iramwirengagiza, arongera arabiyibaza bwa kabiri cyangwa se bwa gatatu, nuko Al Ash'ath Ibun Qays aramukurura aramubwira ati: "Mujye mwumva munumvire, bazabazwa ibyo bategetswe, namwe mubazwe ibyo mwategetswe."
Explanation
Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramwirengagiza imeze nk'aho itakunze ibyo bibazo, ariko uwayibajije yarongeye abiyisubiriramo bwa kabiri n'ubwa gatatu, nuko Al Ash'ath Ibun Qays (Imana imwishimire) aramukurura kugira ngo amucecekeshe.
Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Muzumve ibyo bababwira, munumvire ibyo babategetse; bazabazwa ibibareba byo kurangwa n'ubutabera no guha abayoborwa uburenganzira bwabo, ariko namwe muzabazwa ibibareba by'uko mugomba kubumvira, no kubaha uburenganzira bwabo, no kwihanganira ibyo bigeragezo.
Benefits
Kudohoka kw'abayobozi mu bibareba, ntibisobanuye ko abantu badohoka mu byo babagomba, kuko buri wese azabazwa ibye, kandi azoryozwa ukudohoka kwe.
Idini ntiyubakiye kukwishyurana, ahubwo ni ku kwitwararika ibyo umuntu ategetswe, kabone n'iyo urundi ruhande rwadohoka mu birureba, nk'uko byavuzwe muri Hadith.
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

