Mbagiriye inama yo gutinya Allah, no kumva no kumvira, kabone n'iyo mwaba muyobowe n'umugaragu, kubera ko uzabasha kubaho nyuma yanjye igihe kirekire, azabona ukutavuga rumwe gukomeye! Muzashikame ku migenzo yanjye no ku migenzo y'abasigire banjye bayobotse bakanayobora inzira y'ukuri
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa Abu Nadjih Al Ir'badw Ibun Sariyat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaduhaye inyigisho zatumye imitima yacu ikangarana, ndetse n'amaso yacu azengamo amarira, maze turavuga tuti: Yewe Ntumwa y'Imana! Ko zimeze nk'inyigisho zo gusezera ni izihe mpanuro waduha? Nuko irabasubiza iti: "Mbagiriye inama yo gutinya Allah, no kumva no kumvira, kabone n'iyo mwaba muyobowe n'umugaragu, kubera ko uzabasha kubaho nyuma yanjye igihe kirekire, azabona ukutavuga rumwe gukomeye! Muzashikame ku migenzo yanjye no ku migenzo y'abasigire banjye bayobotse bakanayobora inzira y'ukuri, muzayifatishe amenyo y'ibijigo! Kandi muzirinde ibyaduka n'ibihimbano, kubera ko buri gihimbano cyose ari ubuyobe."
Explanation
Benefits
Kwibanda ku nyigisho zoroshya imitima.
Itegeko ryo kwitwararika imigenzo y'abasigire b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bane bayobotse bakanayobora abandi ari bo: Abu Bakr, Umar, Uth'man na Ally (Imana ibishimire bose).
Kubuza kuzana mu idini ibyaduka, kandi ko buri cyaduka ari ubuyobe.
Kumva no kumvira umuyobozi w'abayisilamu igihe cyose atabategeka gukora ibyaha.
Agaciro ko gutinya Allah Nyir'ubutagatifu ibihe byose.
Kudahuza no kutavuga rumwe mu bayoboke b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) biriho bizanabaho, ariko igihe cyose bibayeho bakwiye kugaruka ku migenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ndetse n'iy'abasigire bayo.
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

