Jya uba ku isi nk'umushyitsi cyangwa se umuntu wihitira
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yamfashe ku ntugu maze irambwira iti: "Jya uba ku isi nk'umushyitsi cyangwa se umuntu wihitira", Ibun Umar yajyaga avuga ati: Nibwira ntukajye utegereza ko buri bucye, nibunacya ntukajye utegereza ko buri bwire, kandi ujye ufatirana igihe ufite ubuzima bwiza mbere yo kurwara, n'igihe ukiriho mbere y'uko upfa.
Explanation
Ibun Umar yajyaga yubahiriza izi mpanuro ndetse akanavuga ati: Nubona bucyeye ntuzategereze ko bwira, nibunira ntuzategereze ko buri bucye, ahubwo jya wibara mu bapfuye, kandi kubaho ntibiburana n'ubuzima ndetse n'uburwayi; Fatirana rero igihe utarwaye ukore ibikorwa byo kumvira Allah igihe utararwara, unakoremo ibikorwa byiza igihe umeze neza mbere y'uko ugerwaho n'uburwayi, unafatirane kuba ukiriho hano ku isi, ukoremo ibigufitiye umumaro nyuma yo gupfa kwawe.
Benefits
Gutanga impanuro n'inama uhereye k'utazigusabye.
Uburyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yigishaga neza itanga ingero z'inyurabwenge nk'aho yavuze iti: Jya uba ku isi nk'umuntu utari uwaho, cyangwa se umugenzi wihitira.
Abantu uburyo berekeza ku mperuka baratandukanye, harimo uwitambukira, ari narwo rwego rukuru rwo gutera umugongo iby'isi kuruta urwego rwo kuba wayibaho umeze nk'umugenzi.
Kugaragaza ko icyizere cyo kuramba ku isi ari kigufi, no kwitegura urupfu.
Hadith ntigaragaza ko igamije kureka amafunguro n'ibindi byiza byo ku isi, ahubwo iragaragaza gushishikariza kuyitera umugongo, no kutayiha agaciro kanini.
Kwihutira gukora ibikorwa byiza mbere y'uko unaniwe kubikora, ukabuzwa kubikora n'uburwayi cyangwa se urupfu.
Agaciro ka Abdullah Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) aho yafashijwe n'izi nyigisho yize ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).
Iwabo w'abemeramana ni mu ijuru, bityo bo kuri iyi si ni abashyitsi, kandi ni abagenzi bagana ku mperuka; umutima w'umwemeramana nturangamira iby'isi kuko atari ho iwabo, ahubwo umutima we uba urangamiye iwabo mu ijuru azagaruka. Naho kuba ari ku isi ni ukugira ngo acyemure ibibazo bye, binamufashe kwitegura urwo rugendo rwo ku musni w'imperuka.
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

