Ntimukagirirane amashyari, ntimukazamuriraneho ibiciro mutagambiriye kugura, ntimukanagirirane inzangano, ntimukanacane umubano, kandi bamwe muri mwe ntibakagereke igiciro ku gicuruzwa cyaguzwe na bagenzi babo, kandi mujye muba abagaragu ba Allah b'abavandimwe
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ntimukagirirane amashyari, ntimukazamuriraneho ibiciro mutagambiriye kugura, ntimukanagirirane inzangano, ntimukanacane umubano, kandi bamwe muri mwe ntibakagereke igiciro ku gicuruzwa cyaguzwe na bagenzi babo, kandi mujye muba abagaragu ba Allah b'abavandimwe: Umuyisilamu ni umuvandimwe w'umuyisilamu mugenzi we, ntamuhuguza cyangwa se ngo amugambanire, nta musuzugura, kandi ugutinya Allah kuba aha;" nuko yerekana ku gituza cyayo inshuro eshatu, " bihagije kuba ari bibi kuba umuyisilamu yasuzugura umuvandimwe we w'umuyisilamu, buri muyisilamu kuri mugenzi we ni ikizira kumena amaraso ye, no kwigabiza umutungo we, no kuvogera icyubahiro cye."
Explanation
Benefits
Ishingiro ry'ugutinya Allah ni mu mutima nko kumenya Allah, no kumutinya, no kwitwararika amategeko ye, n'uko gutinya gushingiyeho ibindi bikorwa byiza.
Gutana kugaragara kugaragaza intege nke zo gutinya Allah byo mu mutima.
Kubuza kubangamira umuyisilamu mu nzira izo ari zo zose haba mu mvugo cyangwa se ibikorwa.
Ntibibarwa nk'ishyari kuba umuyisilamu yakifuza kuba nka mugenzi we ariko atifuje ngo ingabire ziri kuri mugenzi we zimuveho; ibi bikaba biri mu bibarwa nko kurushanwa mu byiza.
Umuntu muri kamere ye ntakunda ko hari uwamuruta mu byiza n'ingabire, iyo yifuje ko ziva kuri mugenzi we akaba ari we uzisigarana ibi bibarwa nk'ishyari ritemewe, ariko iyo ashatse kurushanwa riba ari ishyari ryiza kandi ryemewe.
Ntibibarwa nko kugereka igiciro cy'igicuruzwa mugenzi wawe yaguze, igihe umuguzi yakoze uburiganya mu kugura kwe mu buryo bugaragara; ibi bibarwa nko kugirana inama ariko biba bisaba ko umugambi bikoranywe ari ukugira inama umuguzi atari ukubangamira umugurisha, kandi ibikorwa bibarwa hashingiwe ku migambi bikoranywe.
Ntibibarwa nko kugereka igiciro cy'igicuruzwa umuyisilamu yaguze iyo umuguzi n'umucuruzi bari batarumvikana ku giciro no ku kugura.
Ntibibarwa nko kugirirana urwango kubujijwe muri iyi Hadith: kuba byaba ari ukwanga kubera Allah kuko kwo ni itegeko, ni no mu bimenyetso bikomeye bigaragaza ukwemera.
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

