Ibigeragezo bizakomeza kwibasira umwemeramana n'umwemeramanakazi kuri we no mu rubyaro rwe, no mu mitungo ye kugeza ubwo azahura na Allah, nta cyaha na kimwe agifite
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ibigeragezo bizakomeza kwibasira umwemeramana n'umwemeramanakazi kuri we no mu rubyaro rwe, no mu mitungo ye kugeza ubwo azahura na Allah, nta cyaha na kimwe agifite."
Explanation
Benefits
Ibigeragezo ubwabyo bituma abantu bababarirwa ibyaha, ariko igihe bafite ukwemera, iyo umugaragu ahuye nabyo akihangana ntabyinube, arabihemberwa.
Gushishikariza kwihangana mu bintu byose, mu bikunzwe no mu bidakunzwe, agomba kwihangana kugeza ubwo akoze ibyo Allah yamutegetse, akihangana akitandukanya n'ibyo yamuziririje, yiringiye ingororano za Allah, ndetse anatinya ibihano bye.
Imvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti: Umwemeramana n'umwemeramanakazi, kongeraho umwemeramanakazi ni mu rwego rwo gushimangira ko n'umugore avugwamo. Iyo bitaba ibyo iyo ivuga umwemera hari kuba havuzwemo n'umugore kuko atari umwihariko ku bagabo. Iyo ibigeragezo bibaye ku mugore nawe ari mu bahawe isezerano ryo kubabarirwa ibyaha.
Mu bituma umwemeramana yoroherwa n'ubukana bw'ibigeragezo, ni ingororano yasezeranyijwe igihe yaba yihanganiye ibigeragezo ahuye nabyo.
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

