Ese Allah ntiyabashyiriyeho ibyo mwatangamo amaturo? Buri uko usingije Allah uvuga uti: SUBHANALLAH (Ubutagatifu ni ubwa Allah) wandikirwa nk'utanze ituro, na buri uko uvuze ALLAH AKBAR (Allah asumba byose) wandikirwa nk'utanze ituro, na buri uko uvuze AL HAMDULILLAH (Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah) wandikirwa nk'utanze ituro, na buri uko uvuze LA ILAHA ILA LLAH (Nta yindi mana ikwiye gusengwa utetse Allah) wandikirwa nk'utanze ituro, no kubwirizanya gukora ibyiza wandikirwa nk'utanze ituro, no kubuzanya ibibi wandikirwa nk'utanze ituro, ndetse no kugirana imibonano hagati y'abashakanye bandikirwa nk'abatanze ituro!
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa Abu Dhari (Imana imwishimire) yavuze ko Bamwe mu basangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) babajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Abatunzi muri twe bikubiye ibihembo byose; basali nk'uko dusali, bagasiba nkuko dusiba, ndetse bakanatanga ibisagutse mu mitungo yabo! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: "Ese Allah ntiyabashyiriyeho ibyo mwatangamo amaturo? Buri uko usingije Allah uvuga uti: SUBHANALLAH (Ubutagatifu ni ubwa Allah) wandikirwa nk'utanze ituro, na buri uko uvuze ALLAH AKBAR (Allah asumba byose) wandikirwa nk'utanze ituro, na buri uko uvuze AL HAMDULILLAH (Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah) wandikirwa nk'utanze ituro, na buri uko uvuze LA ILAHA ILA LLAH (Nta yindi mana ikwiye gusengwa utetse Allah) wandikirwa nk'utanze ituro, no kubwirizanya gukora ibyiza wandikirwa nk'utanze ituro, no kubuzanya ibibi wandikirwa nk'utanze ituro, ndetse no kugirana imibonano hagati y'abashakanye bandikirwa nk'abatanze ituro!" Nuko babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: Yewe Ntumwa y'Imana, ese umwe muri twe yajya kurangiza irari rye akabibonera ibihembo? Nuko irabasubiza iti: None murabibona mute, aramutse agiye kurirangiriza mu biziririjwe, ese ntiyabibonera ibihano? Ni nk'uko rero iyo arirangirije mu biziruye abibonera ibihembo."
Explanation
Benefits
Inzira zo gukora ibyiza ni nyinshi, kandi zikusanyirije hamwe buri gikorwa cyose umuyisilamu akoze afite umugambi mwiza n'intego nziza.
Uburyo ubuyisilamu bworoshye, ku buryo buri muyisilamu abona ibyo yakora agamije kumvira Allah.
Umumenyi A-Nawawiy yaravuze ati: Ibi ni gihamya y'uko ibikorwa biziruye kubikora nabyo biri mu kumvira Allah igihe bikoranywe imigambi myiza; bityo imibonano hagati y'abashakanye yaba kimwe mu bikorwa byo kumvira Allah iyo nyir'ukuyikora agamije guha uwo bashakanye ukuri kwe, ndetse no kumubanira neza uko Allah yabitegetse, cyangwa se agamije kubona urubyaro rwiza, cyangwa se agamije kwifata we n'uwo bashakanye, no kubarinda kureba ibiziririjwe cyangwa se kubitekereza, cyangwa se kubirarikira n'izindi ntego nziza.
Gutanga ingero no kugereranya, kugira ngo ibintu birusheho gusobanuka, no kumvikana ku muntu ubibwirwa.
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

