Ntabwo nabarahije kubera ko hari icyo mbashinja, ahubwo Malayika Djibril yaje ansanga ambwira ko Allah Nyir'ubutagatifu abaratiye abamalayika!
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa Abi Said Al Khud'riy yaravuze ati: Mu'awiyat (Imana imwishimire) yagiye mu musigiti asanga abantu bari mu cyicaro, maze arababaza ati: Ni iki kibicaje hano? Baramusubiza bati: Twicaye dusingiza Allah! Arongera arababaza ati: Mumbwize ukuri kubera Allah, nta kindi cyabicaje aha uretse icyo? Baramusubiza bati: Turahiye ku izina rya Allah ko nta kindi cyatwicaje aha uretse icyo! Arababwira ati: Ntabwo nabarahije kubera ko hari icyo mbashinja, ndetse nta muntu wari ufite urwego nk'urwo nari mfite ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha),wakiriye Hadith ncye kumurusha: Kandi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihe kimwe yasanze abasangirangendo bayo bicaye mu cyicaro, irababaza iti: Ni iki kibicaje aha? Barayisubiza bati: Twicaye aha twibuka Allah ndetse tunamusingiza kubera ko yatuyoboye muri ubu buyisilamu, ndetse akanaduhundagazaho ingabire zabwo! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irongera irababaza iti: Mumbwije ukuri kubera Allah ko nta kindi kibicaje aha uretse icyo? Baramusubiza bati: Tukubwije ukuri kubera Allah ko nta kindi kitwicaje aha uretse icyo! Nuko irababwira ati: Ntabwo nabarahije kubera ko hari icyo mbashinja, ahubwo Malayika Djibril yaje ansanga ambwira ko Allah Nyir'ubutagatifu abaratiye abamalayika!"
Explanation
Benefits
Biremewe kurahiza umuntu igihe ntacyo umushinja, ugamije kumwereka agaciro k'ibyo uri kumubwira.
Agaciro k'ibyicaro byo gusingiza Allah no kwigishanya ubumenyi, kandi ko Allah abikunda ndetse akanabiratira abamalayika.
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

