Nta munsi n'umwe bucya, usibye ko hazaba abamalayika babiri, umwe akavuga ati: Mana Nyagasani ha uwitanze ingurane, undi akavuga ati: Mana Nyagasani ha uwanze kugira icyo atanga igihombo
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Nta munsi n'umwe bucya, usibye ko hazaba abamalayika babiri, umwe akavuga ati: Mana Nyagasani ha uwitanze ingurane, undi akavuga ati: Mana Nyagasani ha uwanze kugira icyo atanga igihombo."
Explanation
Mana Nyagasani ha ingurane uwitangiye ibikorwa byo kukumvira, no kwitangira umuryango we, no kwitangira abashyitsi be n'ibindi bikorwa byo kukumvira, umushumbushe ibyiza yitanzemo ndetse unabishyiremo imigisha.
Naho undi agasaba agira ati: Mana Nyagasani ha wawundi wagundiriye igihombo, unoreke imitungo ye yimye abayikwiye.
Benefits
Ubusabe abamalayika basabira abemeramana bakora ibikorwa byiza, babasabira ibyiza n'imigisha, kandi ko ubusabe bwabo bwakirwa.
Gushishikariza kwitanga mu by'itegeko n'ibitari itegeko nko gufasha abo mu muryango, no kunga isano ry'imiryango n'indi miryango y'ibyiza.
Kugaragaza ibyiza n'agaciro k'uwitanga mu nzira nziza, kandi ko iherezo rye ari uko Allah azamushumbusha. Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati: (Kandi ntacyo mwatanga icyo ari cyo cyose, usibye ko Allah abaha ingurane yacyo, kandi niwe mwiza utanga amafunguro) Surat Saba-i: 39.
Ubu busabe busabirwa wa wundi wanze gutanga ibyo yategetswe, naho ibitari itegeko ntabwo bibarwa muri ubu busabe, kubera ko uwitanga muri byo adakwiye gusabirwa ubusabe nk'ubu.
Kuziririza kugira ubugugu no kwanga gutanga.
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

