الأعلى
Al-A'la
The Most High
1 - Al-A'la (The Most High) - 001
سَبِّحِ ٱسۡمَ رَبِّكَ ٱلۡأَعۡلَى
Singiza izina rya Nyagasani wawe, Uwikirenga,
2 - Al-A'la (The Most High) - 002
ٱلَّذِي خَلَقَ فَسَوَّىٰ
We waremye akanatunganya (buri kintu),
3 - Al-A'la (The Most High) - 003
وَٱلَّذِي قَدَّرَ فَهَدَىٰ
Akanakigenera (gahunda yacyo yose), hanyuma akayikiyoboramo,
4 - Al-A'la (The Most High) - 004
وَٱلَّذِيٓ أَخۡرَجَ ٱلۡمَرۡعَىٰ
Ni na We umeza ubwatsi mu nzuri,
5 - Al-A'la (The Most High) - 005
فَجَعَلَهُۥ غُثَآءً أَحۡوَىٰ
Hanyuma akabwumisha bugahindura ibara.
6 - Al-A'la (The Most High) - 006
سَنُقۡرِئُكَ فَلَا تَنسَىٰٓ
Rwose (yewe Muhamadi) tuzakwigisha (gusoma Qur’an), bityo ntuzayibagirwa,
7 - Al-A'la (The Most High) - 007
إِلَّا مَا شَآءَ ٱللَّهُۚ إِنَّهُۥ يَعۡلَمُ ٱلۡجَهۡرَ وَمَا يَخۡفَىٰ
Keretse ibyo Allah azashaka (ko wibagirwa). Mu by’ukuri azi ibigaragara n’ibitagaragara.
8 - Al-A'la (The Most High) - 008
وَنُيَسِّرُكَ لِلۡيُسۡرَىٰ
Tuzanakorohereza inzira yo gukora ibyiza.
9 - Al-A'la (The Most High) - 009
فَذَكِّرۡ إِن نَّفَعَتِ ٱلذِّكۡرَىٰ
Bityo, ibutsa (abantu) igihe urwibutso rwabagirira akamaro,
10 - Al-A'la (The Most High) - 010
سَيَذَّكَّرُ مَن يَخۡشَىٰ
Mu by’ukuri hazibuka wa wundi utinya (Allah),
11 - Al-A'la (The Most High) - 011
وَيَتَجَنَّبُهَا ٱلۡأَشۡقَى
Ariko inkozi y’ibibi izarugendera kure (urwibutso),
12 - Al-A'la (The Most High) - 012
ٱلَّذِي يَصۡلَى ٱلنَّارَ ٱلۡكُبۡرَىٰ
(Uwo) ni we uzajya mu muriro uhambaye (akawuhiramo),
13 - Al-A'la (The Most High) - 013
ثُمَّ لَا يَمُوتُ فِيهَا وَلَا يَحۡيَىٰ
Aho atazapfa (ngo aruhuke) cyangwa ngo agiriremo ubuzima (bwiza).
14 - Al-A'la (The Most High) - 014
قَدۡ أَفۡلَحَ مَن تَزَكَّىٰ
Mu by’ukuri wa wundi wiyejeje (akirinda ibyaha) yamaze kubona intsinzi
15 - Al-A'la (The Most High) - 015
وَذَكَرَ ٱسۡمَ رَبِّهِۦ فَصَلَّىٰ
Akanasingiza izina rya Nyagasani we ndetse akanakora iswala.
16 - Al-A'la (The Most High) - 016
بَلۡ تُؤۡثِرُونَ ٱلۡحَيَوٰةَ ٱلدُّنۡيَا
Ariko mwe mwikundira ubuzima bwo kuri iyi si,
17 - Al-A'la (The Most High) - 017
وَٱلۡأٓخِرَةُ خَيۡرٞ وَأَبۡقَىٰٓ
Nyamara ubwo ku mperuka ari bwo bwiza kurushaho ndetse buzanahoraho.
18 - Al-A'la (The Most High) - 018
إِنَّ هَٰذَا لَفِي ٱلصُّحُفِ ٱلۡأُولَىٰ
Mu by’ukuri ibi (mubwirwa) biri mu byanditswe byo hambere,
19 - Al-A'la (The Most High) - 019