الطور

 

At-Tur

 

The Mount

1 - At-Tur (The Mount) - 001

وَٱلطُّورِ
Ndahiye Umusozi wa Twuur.[1]
[1] Twuur ni izina ry’umusozi wa Sinayi Allah yavugishirijeho Intumwa ye Musa ndetse anawumuheraho amategeko.

2 - At-Tur (The Mount) - 002

وَكِتَٰبٖ مَّسۡطُورٖ
N’igitabo cyanditse (Qur’an),

3 - At-Tur (The Mount) - 003

فِي رَقّٖ مَّنشُورٖ
Ku mpapuro zikozwe mu ruhu (rusukuye) ruramburwa (kugira ngo gisomwe).

4 - At-Tur (The Mount) - 004

وَٱلۡبَيۡتِ ٱلۡمَعۡمُورِ
N’ingoro (yo mu ijuru) ihora isurwa (n’abamalayika).

5 - At-Tur (The Mount) - 005

وَٱلسَّقۡفِ ٱلۡمَرۡفُوعِ
N’igisenge gihanitse (ikirere).

6 - At-Tur (The Mount) - 006

وَٱلۡبَحۡرِ ٱلۡمَسۡجُورِ
N’inyanja zibirinduye (ku munsi w’imperuka)

7 - At-Tur (The Mount) - 007

إِنَّ عَذَابَ رَبِّكَ لَوَٰقِعٞ
Mu by’ukuri ibihano bya Nyagasani wawe bizabaho nta kabuza,

8 - At-Tur (The Mount) - 008

مَّا لَهُۥ مِن دَافِعٖ
Ntagishobora kuzabikumira.

9 - At-Tur (The Mount) - 009

يَوۡمَ تَمُورُ ٱلسَّمَآءُ مَوۡرٗا
Umunsi ikirere kizatigita umutingito (ukomeye).

10 - At-Tur (The Mount) - 010

وَتَسِيرُ ٱلۡجِبَالُ سَيۡرٗا
N’imisozi ikagenda (nk’uko ibicu bigenda).

11 - At-Tur (The Mount) - 011

فَوَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ
Kuri uwo munsi ibihano bikomeye bizaba ku bahinyuye (ukuri),

12 - At-Tur (The Mount) - 012

ٱلَّذِينَ هُمۡ فِي خَوۡضٖ يَلۡعَبُونَ
Ba bandi bahugira mu kwishimisha mu biganiro byuzuye ibinyoma, bidafite akamaro.

13 - At-Tur (The Mount) - 013

يَوۡمَ يُدَعُّونَ إِلَىٰ نَارِ جَهَنَّمَ دَعًّا
Umunsi bazasunikirwa mu muriro wa Jahanamu ku ngufu.

14 - At-Tur (The Mount) - 014

هَٰذِهِ ٱلنَّارُ ٱلَّتِي كُنتُم بِهَا تُكَذِّبُونَ
(Bazabwirwa bati) “Uyu ni wo muriro mwajyaga muhinyura.”

15 - At-Tur (The Mount) - 015

أَفَسِحۡرٌ هَٰذَآ أَمۡ أَنتُمۡ لَا تُبۡصِرُونَ
Ese ibi (bihano mubona) ni uburozi cyangwa ntimubona?

16 - At-Tur (The Mount) - 016

ٱصۡلَوۡهَا فَٱصۡبِرُوٓاْ أَوۡ لَا تَصۡبِرُواْ سَوَآءٌ عَلَيۡكُمۡۖ إِنَّمَا تُجۡزَوۡنَ مَا كُنتُمۡ تَعۡمَلُونَ
Ngaho nimuhiremo, kandi mwabyihanganira cyangwa mutabyihanganira, byose ni kimwe kuri mwe. Mu by’ukuri (ibyo muri kubona) ni ibihembo by’ibyo mwakoraga.

17 - At-Tur (The Mount) - 017

إِنَّ ٱلۡمُتَّقِينَ فِي جَنَّـٰتٖ وَنَعِيمٖ
Mu by’ukuri abagandukira (Allah) bazaba bari mu busitani n’inema (bihoraho).

18 - At-Tur (The Mount) - 018

فَٰكِهِينَ بِمَآ ءَاتَىٰهُمۡ رَبُّهُمۡ وَوَقَىٰهُمۡ رَبُّهُمۡ عَذَابَ ٱلۡجَحِيمِ
Binezeza mu byo Nyagasani wabo yabahaye, ndetse no kuba Nyagasani wabo yabarinze ibihano by’umuriro.

19 - At-Tur (The Mount) - 019

كُلُواْ وَٱشۡرَبُواْ هَنِيٓـَٔۢا بِمَا كُنتُمۡ تَعۡمَلُونَ
(Bazabwirwa bati) “Nimurye munanywe kandi mugubwe neza kubera ibyo mwajyaga mukora.”

20 - At-Tur (The Mount) - 020

مُتَّكِـِٔينَ عَلَىٰ سُرُرٖ مَّصۡفُوفَةٖۖ وَزَوَّجۡنَٰهُم بِحُورٍ عِينٖ
Bazaba begamye ku bitanda bitondetse ku murongo. Tuzanabashyingira Huur ul-a’in (abagore bo mu Ijuru b’igikundiro, b’amaso manini).

21 - At-Tur (The Mount) - 021

وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَٱتَّبَعَتۡهُمۡ ذُرِّيَّتُهُم بِإِيمَٰنٍ أَلۡحَقۡنَا بِهِمۡ ذُرِّيَّتَهُمۡ وَمَآ أَلَتۡنَٰهُم مِّنۡ عَمَلِهِم مِّن شَيۡءٖۚ كُلُّ ٱمۡرِيِٕۭ بِمَا كَسَبَ رَهِينٞ
Naho ba bandi bemeye maze ababakomokaho bakabakurikira mu kwemera, tuzabahuza n’ababakomotseho (mu ijuru), kandi nta cyo tuzigera tugabanya mu bikorwa byabo. Buri muntu azabazwa ibyo yakoze.

22 - At-Tur (The Mount) - 022

وَأَمۡدَدۡنَٰهُم بِفَٰكِهَةٖ وَلَحۡمٖ مِّمَّا يَشۡتَهُونَ
Tuzabaha imbuto n’inyama (by’amoko yose) bazajya bifuza.

23 - At-Tur (The Mount) - 023

يَتَنَٰزَعُونَ فِيهَا كَأۡسٗا لَّا لَغۡوٞ فِيهَا وَلَا تَأۡثِيمٞ
Bazajya bahererekanyamo ibirahure by’ikinyobwa kitazabatera kuvuga amagambo adafite akamaro cyangwa ngo kibatere gukora ibyaha.

24 - At-Tur (The Mount) - 024

۞وَيَطُوفُ عَلَيۡهِمۡ غِلۡمَانٞ لَّهُمۡ كَأَنَّهُمۡ لُؤۡلُؤٞ مَّكۡنُونٞ
Bazaba bazengurukwamo n’abahungu b’abahereza babo, bameze nk’inigi zishashagirana (Lu’ulu’u) zikiri mu bubiko bwazo.

25 - At-Tur (The Mount) - 025

وَأَقۡبَلَ بَعۡضُهُمۡ عَلَىٰ بَعۡضٖ يَتَسَآءَلُونَ
Bamwe muri bo bazajya bahindukira barebe bagenzi babo, babazanya,

26 - At-Tur (The Mount) - 026

قَالُوٓاْ إِنَّا كُنَّا قَبۡلُ فِيٓ أَهۡلِنَا مُشۡفِقِينَ
Bavuga bati “Mbere (ku isi) twabaga turi mu miryango yacu dufite ubwoba n’impungenge (z’ibihano bya Allah)”,

27 - At-Tur (The Mount) - 027

فَمَنَّ ٱللَّهُ عَلَيۡنَا وَوَقَىٰنَا عَذَابَ ٱلسَّمُومِ
“None Allah yatugororeye, aturinda ibihano by’umuriro utwika.”

28 - At-Tur (The Mount) - 028

إِنَّا كُنَّا مِن قَبۡلُ نَدۡعُوهُۖ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلۡبَرُّ ٱلرَّحِيمُ
Mu by’ukuri mbere twajyaga tumusenga (wenyine). Rwose ni We Mugiraneza, Nyirimbabazi.

29 - At-Tur (The Mount) - 029

فَذَكِّرۡ فَمَآ أَنتَ بِنِعۡمَتِ رَبِّكَ بِكَاهِنٖ وَلَا مَجۡنُونٍ
Bityo, (yewe Muhamadi) komeza wibutse! Mu by’ukuri ku bw’ingabire za Nyagasani wawe (zo kuba warahawe ubutumwa), ntabwo uri umupfumu cyangwa umusazi (nk’uko babivuga).

30 - At-Tur (The Mount) - 030

أَمۡ يَقُولُونَ شَاعِرٞ نَّتَرَبَّصُ بِهِۦ رَيۡبَ ٱلۡمَنُونِ
Ahubwo (abahakanyi) baravuga bati “(Muhamadi) ni umusizi, reka tumutege iminsi (azapfe nk’uko abandi basizi bapfuye)!”

31 - At-Tur (The Mount) - 031

قُلۡ تَرَبَّصُواْ فَإِنِّي مَعَكُم مِّنَ ٱلۡمُتَرَبِّصِينَ
Babwire uti “Ngaho nimutegereze, mu by’ukuri ndi kumwe namwe mu bategereje.”

32 - At-Tur (The Mount) - 032

أَمۡ تَأۡمُرُهُمۡ أَحۡلَٰمُهُم بِهَٰذَآۚ أَمۡ هُمۡ قَوۡمٞ طَاغُونَ
Cyangwa imitekerereze yabo ni yo ibategeka (kuvuga) ibyo? Cyangwa ahubwo ni abantu barengera (imbibi za Allah)?

33 - At-Tur (The Mount) - 033

أَمۡ يَقُولُونَ تَقَوَّلَهُۥۚ بَل لَّا يُؤۡمِنُونَ
Ndetse bavuga ko (Qur’an) yayihimbiye? (Oya), ahubwo ntibemera!

34 - At-Tur (The Mount) - 034

فَلۡيَأۡتُواْ بِحَدِيثٖ مِّثۡلِهِۦٓ إِن كَانُواْ صَٰدِقِينَ
Ngaho nibazane inkuru zimeze nk’iziyivugwamo (Qur’an), niba koko ari abanyakuri.

35 - At-Tur (The Mount) - 035

أَمۡ خُلِقُواْ مِنۡ غَيۡرِ شَيۡءٍ أَمۡ هُمُ ٱلۡخَٰلِقُونَ
Ese (bibwira ko) baremwe nta cyo bakomowemo, cyangwa ni bo baremyi?

36 - At-Tur (The Mount) - 036

أَمۡ خَلَقُواْ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَۚ بَل لَّا يُوقِنُونَ
Cyangwa bibwira ko baremye ibirere n’isi? Ahubwo ntibizera!

37 - At-Tur (The Mount) - 037

أَمۡ عِندَهُمۡ خَزَآئِنُ رَبِّكَ أَمۡ هُمُ ٱلۡمُصَۜيۡطِرُونَ
Cyangwa bibwira ko bafite ibigega bya Nyagasani wawe? Cyangwa ni bo bagenga (b’isi, bakora ibyo bashaka)?

38 - At-Tur (The Mount) - 038

أَمۡ لَهُمۡ سُلَّمٞ يَسۡتَمِعُونَ فِيهِۖ فَلۡيَأۡتِ مُسۡتَمِعُهُم بِسُلۡطَٰنٖ مُّبِينٍ
Cyangwa bibwira ko bafite urwego buririraho (bajya mu ijuru) ngo bumvirize ibivugirwayo? Ngaho umwumviriza wabo nazane ibimenyetso simusiga!

39 - At-Tur (The Mount) - 039

أَمۡ لَهُ ٱلۡبَنَٰتُ وَلَكُمُ ٱلۡبَنُونَ
Cyangwa bibwira ko (Allah) afite abakobwa, mwe mukagira abahungu?

40 - At-Tur (The Mount) - 040

أَمۡ تَسۡـَٔلُهُمۡ أَجۡرٗا فَهُم مِّن مَّغۡرَمٖ مُّثۡقَلُونَ
Cyangwa bibwira ko (wowe Muhamadi) ubasaba igihembo, none bakaba baremererwa n’ubwishyu?

41 - At-Tur (The Mount) - 041

أَمۡ عِندَهُمُ ٱلۡغَيۡبُ فَهُمۡ يَكۡتُبُونَ
Cyangwa bibwira ko bazi ibyihishe, bakaba babyandika (badakeneye ibyo ubabwira)?

42 - At-Tur (The Mount) - 042

أَمۡ يُرِيدُونَ كَيۡدٗاۖ فَٱلَّذِينَ كَفَرُواْ هُمُ ٱلۡمَكِيدُونَ
Cyangwa icyo bashaka ni ubugambanyi? Nyamara abahakanye ni bo bazahanirwa ubugambanyi bwabo.

43 - At-Tur (The Mount) - 043

أَمۡ لَهُمۡ إِلَٰهٌ غَيۡرُ ٱللَّهِۚ سُبۡحَٰنَ ٱللَّهِ عَمَّا يُشۡرِكُونَ
Cyangwa bafite indi mana itari Allah? Ubutagatifu ni ubwa Allah kandi nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo.

44 - At-Tur (The Mount) - 044

وَإِن يَرَوۡاْ كِسۡفٗا مِّنَ ٱلسَّمَآءِ سَاقِطٗا يَقُولُواْ سَحَابٞ مَّرۡكُومٞ
N’iyo baza kubona igice cy’ikirere kigwa hasi, bari kuvuga bati “Ni igicu gicucitse!”

45 - At-Tur (The Mount) - 045

فَذَرۡهُمۡ حَتَّىٰ يُلَٰقُواْ يَوۡمَهُمُ ٱلَّذِي فِيهِ يُصۡعَقُونَ
Bareke kugeza ubwo bazahura n’umunsi wabo, aho bazagwa igihumure bagapfa (kubera ibihano).

46 - At-Tur (The Mount) - 046

يَوۡمَ لَا يُغۡنِي عَنۡهُمۡ كَيۡدُهُمۡ شَيۡـٔٗا وَلَا هُمۡ يُنصَرُونَ
Umunsi imigambi mibisha yabo itazagira icyo ibamarira, ndetse nta n’ubwo bazatabarwa.

47 - At-Tur (The Mount) - 047

وَإِنَّ لِلَّذِينَ ظَلَمُواْ عَذَابٗا دُونَ ذَٰلِكَ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَهُمۡ لَا يَعۡلَمُونَ
Kandi mu by’ukuri abakora ibibi bazahanishwa ibindi bihano (ku isi) mbere y’ibyo (ku munsi w’imperuka); ariko abenshi muri bo ntibabizi.

48 - At-Tur (The Mount) - 048

وَٱصۡبِرۡ لِحُكۡمِ رَبِّكَ فَإِنَّكَ بِأَعۡيُنِنَاۖ وَسَبِّحۡ بِحَمۡدِ رَبِّكَ حِينَ تَقُومُ
Bityo (yewe Muhamadi), ihanganire itegeko rya Nyagasani wawe, kuko mu by’ukuri tuguhanzeho amaso. Ndetse unasingize ikuzo rya Nyagasani wawe igihe ubyutse (ugiye gusali),

49 - At-Tur (The Mount) - 049

وَمِنَ ٱلَّيۡلِ فَسَبِّحۡهُ وَإِدۡبَٰرَ ٱلنُّجُومِ
No mu ijoro ujye umusingiza, ndetse n’igihe urumuri rw’inyenyeri ruba rugenda rukendera.

[sc name="verse"][/sc]

Scroll to Top