النساء
An-Nisa
The Women
1 - An-Nisa (The Women) - 001
يَـٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ ٱتَّقُواْ رَبَّكُمُ ٱلَّذِي خَلَقَكُم مِّن نَّفۡسٖ وَٰحِدَةٖ وَخَلَقَ مِنۡهَا زَوۡجَهَا وَبَثَّ مِنۡهُمَا رِجَالٗا كَثِيرٗا وَنِسَآءٗۚ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ ٱلَّذِي تَسَآءَلُونَ بِهِۦ وَٱلۡأَرۡحَامَۚ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ عَلَيۡكُمۡ رَقِيبٗا
Yemwe bantu! Nimugandukire Nyagasani wanyu, We wabaremye abakomoye ku muntu umwe (Adamu), akamuremera umugore we [Hawa (Eva)] amumukomoyemo; arangije akwirakwiza (ku isi) abagabo benshi n’abagore abakomoye kuri abo bombi. Ngaho nimugandukire Allah We musabana ku bwe kandi (mutinye guca) imiryango. Mu by’ukuri, Allah ni Umugenzuzi wanyu.
2 - An-Nisa (The Women) - 002
وَءَاتُواْ ٱلۡيَتَٰمَىٰٓ أَمۡوَٰلَهُمۡۖ وَلَا تَتَبَدَّلُواْ ٱلۡخَبِيثَ بِٱلطَّيِّبِۖ وَلَا تَأۡكُلُوٓاْ أَمۡوَٰلَهُمۡ إِلَىٰٓ أَمۡوَٰلِكُمۡۚ إِنَّهُۥ كَانَ حُوبٗا كَبِيرٗا
Munahe imfubyi (zimaze kugimbuka) imitungo yazo, kandi ikibi (mu mitungo yanyu) ntimukakigurane icyiza (mu mitungo yazo). Kandi ntimukarye imitungo yazo muyigeretse ku yanyu. Mu by’ukuri, icyo ni icyaha gikomeye.
3 - An-Nisa (The Women) - 003
وَإِنۡ خِفۡتُمۡ أَلَّا تُقۡسِطُواْ فِي ٱلۡيَتَٰمَىٰ فَٱنكِحُواْ مَا طَابَ لَكُم مِّنَ ٱلنِّسَآءِ مَثۡنَىٰ وَثُلَٰثَ وَرُبَٰعَۖ فَإِنۡ خِفۡتُمۡ أَلَّا تَعۡدِلُواْ فَوَٰحِدَةً أَوۡ مَا مَلَكَتۡ أَيۡمَٰنُكُمۡۚ ذَٰلِكَ أَدۡنَىٰٓ أَلَّا تَعُولُواْ
Kandi nimutinya kutagirira ubutabera imfubyi[1] (muzareke kuzishaka) ahubwo murongore abandi bagore babashimishije, (baba) babiri, batatu cyangwa bane; ariko nimutinya kutazagira ubutabera hagati yabo, (muzarongore) umwe gusa cyangwa abaja banyu. Ibyo ni byo byegereye kutarengera kwanyu.
[1] Kutagira ubutabera kugamijwe aha ni ukurongora umukobwa w’imfubyi urera, utamuhaye inkwano ze nk’abandi.
4 - An-Nisa (The Women) - 004
وَءَاتُواْ ٱلنِّسَآءَ صَدُقَٰتِهِنَّ نِحۡلَةٗۚ فَإِن طِبۡنَ لَكُمۡ عَن شَيۡءٖ مِّنۡهُ نَفۡسٗا فَكُلُوهُ هَنِيٓـٔٗا مَّرِيٓـٔٗا
Kandi mujye muha abagore inkwano zabo nk’impano. Ariko nibagira icyo babageneramo ku neza, mujye mucyakirana ubwuzu n’umutima mwiza.
5 - An-Nisa (The Women) - 005
وَلَا تُؤۡتُواْ ٱلسُّفَهَآءَ أَمۡوَٰلَكُمُ ٱلَّتِي جَعَلَ ٱللَّهُ لَكُمۡ قِيَٰمٗا وَٱرۡزُقُوهُمۡ فِيهَا وَٱكۡسُوهُمۡ وَقُولُواْ لَهُمۡ قَوۡلٗا مَّعۡرُوفٗا
Ntimukanafate imitungo yanyu Allah yagize ibibabeshejeho ngo muyihe abadafite ubwenge; ahubwo mujye muyibatungamo, muyibambikemo, kandi mujye mubabwira mukoresheje imvugo nziza.
6 - An-Nisa (The Women) - 006
وَٱبۡتَلُواْ ٱلۡيَتَٰمَىٰ حَتَّىٰٓ إِذَا بَلَغُواْ ٱلنِّكَاحَ فَإِنۡ ءَانَسۡتُم مِّنۡهُمۡ رُشۡدٗا فَٱدۡفَعُوٓاْ إِلَيۡهِمۡ أَمۡوَٰلَهُمۡۖ وَلَا تَأۡكُلُوهَآ إِسۡرَافٗا وَبِدَارًا أَن يَكۡبَرُواْۚ وَمَن كَانَ غَنِيّٗا فَلۡيَسۡتَعۡفِفۡۖ وَمَن كَانَ فَقِيرٗا فَلۡيَأۡكُلۡ بِٱلۡمَعۡرُوفِۚ فَإِذَا دَفَعۡتُمۡ إِلَيۡهِمۡ أَمۡوَٰلَهُمۡ فَأَشۡهِدُواْ عَلَيۡهِمۡۚ وَكَفَىٰ بِٱللَّهِ حَسِيبٗا
Mujye mugerageza imfubyi (mureba ko zamaze kumenya gukoresha neza umutungo), kugeza ubwo zigeze mu gihe cy’ubukure; nimusanga zaraciye akenge, muzazihe imitungo yazo. Kandi ntimukayirye musesagura munatanguranwa n’uko zikura. Ariko uzaba yishoboye, azifate (ntazarye kuri iyo mitungo); naho uzaba ari umukene, azarye mu rugero. Igihe muzaba muzishyikiriza imitungo yazo, mujye muzishakira ababihamya, kandi Allah arahagije mu kubarura.
7 - An-Nisa (The Women) - 007
لِّلرِّجَالِ نَصِيبٞ مِّمَّا تَرَكَ ٱلۡوَٰلِدَانِ وَٱلۡأَقۡرَبُونَ وَلِلنِّسَآءِ نَصِيبٞ مِّمَّا تَرَكَ ٱلۡوَٰلِدَانِ وَٱلۡأَقۡرَبُونَ مِمَّا قَلَّ مِنۡهُ أَوۡ كَثُرَۚ نَصِيبٗا مَّفۡرُوضٗا
Abagabo bafite umugabane (wo kuzungura) mu byo ababyeyi babo n’abo bafitanye isano basize, ndetse n’abagore bafite umugabane mu byo ababyeyi babo n’abo bafitanye isano basize; byaba bike cyangwa byinshi. Uwo ni umugabane wagenwe (na Allah).
8 - An-Nisa (The Women) - 008
وَإِذَا حَضَرَ ٱلۡقِسۡمَةَ أُوْلُواْ ٱلۡقُرۡبَىٰ وَٱلۡيَتَٰمَىٰ وَٱلۡمَسَٰكِينُ فَٱرۡزُقُوهُم مِّنۡهُ وَقُولُواْ لَهُمۡ قَوۡلٗا مَّعۡرُوفٗا
N’igihe abo bafitanye isano, imfubyi n’abakene bazaba bahari mu gihe cy’igabana (izungura), mujye mugira icyo mubahamo kandi mubabwire amagambo meza.
9 - An-Nisa (The Women) - 009
وَلۡيَخۡشَ ٱلَّذِينَ لَوۡ تَرَكُواْ مِنۡ خَلۡفِهِمۡ ذُرِّيَّةٗ ضِعَٰفًا خَافُواْ عَلَيۡهِمۡ فَلۡيَتَّقُواْ ٱللَّهَ وَلۡيَقُولُواْ قَوۡلٗا سَدِيدًا
Kandi ba bandi batinya kuba (nyuma yo gupfa) basiga urubyaro rw’urunyantege nke (rukaba rwakorerwa amahugu), bajye batinya (gufata nabi imfubyi). Bityo, nibatinye Allah kandi banavuge amagambo akwiriye.
10 - An-Nisa (The Women) - 010
إِنَّ ٱلَّذِينَ يَأۡكُلُونَ أَمۡوَٰلَ ٱلۡيَتَٰمَىٰ ظُلۡمًا إِنَّمَا يَأۡكُلُونَ فِي بُطُونِهِمۡ نَارٗاۖ وَسَيَصۡلَوۡنَ سَعِيرٗا
Mu by’ukuri ba bandi barya imitungo y’imfubyi mu mahugu, baba bashyira umuriro mu nda zabo, kandi bazatwikwa n’umuriro ugurumana.
11 - An-Nisa (The Women) - 011
يُوصِيكُمُ ٱللَّهُ فِيٓ أَوۡلَٰدِكُمۡۖ لِلذَّكَرِ مِثۡلُ حَظِّ ٱلۡأُنثَيَيۡنِۚ فَإِن كُنَّ نِسَآءٗ فَوۡقَ ٱثۡنَتَيۡنِ فَلَهُنَّ ثُلُثَا مَا تَرَكَۖ وَإِن كَانَتۡ وَٰحِدَةٗ فَلَهَا ٱلنِّصۡفُۚ وَلِأَبَوَيۡهِ لِكُلِّ وَٰحِدٖ مِّنۡهُمَا ٱلسُّدُسُ مِمَّا تَرَكَ إِن كَانَ لَهُۥ وَلَدٞۚ فَإِن لَّمۡ يَكُن لَّهُۥ وَلَدٞ وَوَرِثَهُۥٓ أَبَوَاهُ فَلِأُمِّهِ ٱلثُّلُثُۚ فَإِن كَانَ لَهُۥٓ إِخۡوَةٞ فَلِأُمِّهِ ٱلسُّدُسُۚ مِنۢ بَعۡدِ وَصِيَّةٖ يُوصِي بِهَآ أَوۡ دَيۡنٍۗ ءَابَآؤُكُمۡ وَأَبۡنَآؤُكُمۡ لَا تَدۡرُونَ أَيُّهُمۡ أَقۡرَبُ لَكُمۡ نَفۡعٗاۚ فَرِيضَةٗ مِّنَ ٱللَّهِۗ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ عَلِيمًا حَكِيمٗا
Mu bijyanye n’izungura ry’abana banyu, Allah abategeka ko umuhungu azajya ahabwa umugabane ungana n’uw’abakobwa babiri, naho mu gihe ari abakobwa barenze babiri, bagahabwa bibiri bya gatatu by’ibyo uwapfuye yasize; ariko naba umukobwa umwe, ajye ahabwa kimwe cya kabiri. Naho ababyeyi be, buri wese ajye ahabwa kimwe cya gatandatu mu byo (uwapfuye) yasize, igihe yari afite umwana. Naho igihe nta mwana asize akazungurwa n’ababyeyi be, nyina ajye ahabwa kimwe cya gatatu. Kandi naba afite abavandimwe, nyina ajye ahabwa kimwe cya gatandatu. (Izungura ryose rikorwa) nyuma yo gukuramo irage cyangwa umwenda. Ababyeyi banyu n’abana banyu ntimuzi ubafitiye akamaro kurusha undi. (Iyi migabane yagenwe mu izungura) ni itegeko rivuye kwa Allah. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
12 - An-Nisa (The Women) - 012
۞وَلَكُمۡ نِصۡفُ مَا تَرَكَ أَزۡوَٰجُكُمۡ إِن لَّمۡ يَكُن لَّهُنَّ وَلَدٞۚ فَإِن كَانَ لَهُنَّ وَلَدٞ فَلَكُمُ ٱلرُّبُعُ مِمَّا تَرَكۡنَۚ مِنۢ بَعۡدِ وَصِيَّةٖ يُوصِينَ بِهَآ أَوۡ دَيۡنٖۚ وَلَهُنَّ ٱلرُّبُعُ مِمَّا تَرَكۡتُمۡ إِن لَّمۡ يَكُن لَّكُمۡ وَلَدٞۚ فَإِن كَانَ لَكُمۡ وَلَدٞ فَلَهُنَّ ٱلثُّمُنُ مِمَّا تَرَكۡتُمۚ مِّنۢ بَعۡدِ وَصِيَّةٖ تُوصُونَ بِهَآ أَوۡ دَيۡنٖۗ وَإِن كَانَ رَجُلٞ يُورَثُ كَلَٰلَةً أَوِ ٱمۡرَأَةٞ وَلَهُۥٓ أَخٌ أَوۡ أُخۡتٞ فَلِكُلِّ وَٰحِدٖ مِّنۡهُمَا ٱلسُّدُسُۚ فَإِن كَانُوٓاْ أَكۡثَرَ مِن ذَٰلِكَ فَهُمۡ شُرَكَآءُ فِي ٱلثُّلُثِۚ مِنۢ بَعۡدِ وَصِيَّةٖ يُوصَىٰ بِهَآ أَوۡ دَيۡنٍ غَيۡرَ مُضَآرّٖۚ وَصِيَّةٗ مِّنَ ٱللَّهِۗ وَٱللَّهُ عَلِيمٌ حَلِيمٞ
Namwe (bagabo) muhabwa kimwe cya kabiri cy’ibyo abagore banyu basize mu gihe nta mwana bari bafite. Ariko iyo basize umwana, muhabwa kimwe cya kane cy’ibyo basize nyuma yo kwishyura ibyo baraze cyangwa umwenda. Na bo (abagore) bahabwa kimwe cya kane mu byo mwasize iyo mudafite abana, ariko iyo musize abana, bahabwa kimwe cya munani mu byo mwasize, nyuma yo kwishyura ibyo mwaraze cyangwa umwenda. Iyo umugabo cyangwa umugore azunguwe nta babyeyi cyangwa abana asize, ariko akaba asize umuvandimwe cyangwa mushiki we, buri wese muri bombi ajye ahabwa kimwe cya gatandatu. Ariko nibaba barenze babiri, bajye bafatanya kimwe cya gatatu, nyuma yo kwishyura ibyo yaraze cyangwa umwenda, ku buryo ntawe uryamirwa. Iri ni itegeko riturutse kwa Allah; kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Udahubuka.
13 - An-Nisa (The Women) - 013
تِلۡكَ حُدُودُ ٱللَّهِۚ وَمَن يُطِعِ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥ يُدۡخِلۡهُ جَنَّـٰتٖ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ خَٰلِدِينَ فِيهَاۚ وَذَٰلِكَ ٱلۡفَوۡزُ ٱلۡعَظِيمُ
Izo ni imbago zashyizweho na Allah, kandi uwo ari we wese wumvira Allah n’Intumwa ye, azamwinjiza mu Ijuru ritembamo imigezi; bazabamo ubuziraherezo. Uko ni na ko gutsinda guhambaye.
14 - An-Nisa (The Women) - 014
وَمَن يَعۡصِ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥ وَيَتَعَدَّ حُدُودَهُۥ يُدۡخِلۡهُ نَارًا خَٰلِدٗا فِيهَا وَلَهُۥ عَذَابٞ مُّهِينٞ
Naho uzigomeka kuri Allah n’Intumwa Ye akanarengera imbago ze, azamwinjiza mu muriro azabamo ubuziraherezo, ndetse azahanishwa ibihano bisuzuguza.
15 - An-Nisa (The Women) - 015
وَٱلَّـٰتِي يَأۡتِينَ ٱلۡفَٰحِشَةَ مِن نِّسَآئِكُمۡ فَٱسۡتَشۡهِدُواْ عَلَيۡهِنَّ أَرۡبَعَةٗ مِّنكُمۡۖ فَإِن شَهِدُواْ فَأَمۡسِكُوهُنَّ فِي ٱلۡبُيُوتِ حَتَّىٰ يَتَوَفَّىٰهُنَّ ٱلۡمَوۡتُ أَوۡ يَجۡعَلَ ٱللَّهُ لَهُنَّ سَبِيلٗا
Na ba bandi mu bagore banyu bazakora ibikozasoni (ubusambanyi), muzabishakire abahamya bane muri mwe babibashinje. Nibabihamya, muzabafungirane mu ngo zanyu (ntibagire aho bajya) kugeza bapfuye cyangwa se Allah akabagenera ubundi buryo.[1]
[1] Ubundi buryo buvugwa muri uyu murongo, ni igihano cyo guterwa amabuye gihanishwa umugore wasambanye yarashatse umugabo, kikaba cyarashyizweho gisimbura icyo kubafungirana mu ngo kugeza bapfuye.
16 - An-Nisa (The Women) - 016
وَٱلَّذَانِ يَأۡتِيَٰنِهَا مِنكُمۡ فَـَٔاذُوهُمَاۖ فَإِن تَابَا وَأَصۡلَحَا فَأَعۡرِضُواْ عَنۡهُمَآۗ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ تَوَّابٗا رَّحِيمًا
Na babiri (umusore n’umukobwa bakiri ingaragu) muri mwe bazakora ubusambanyi muzababuze amahoro (mubagaya mu ruhame).[1] Nibicuza bagakora ibikorwa byiza, muzabihorere. Mu by’ukuri, Allah ni Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi.
[1] Igihano cyo kugaya mu ruhame cyakorerwaga abakiri ingaragu bakoze ubusambanyi kivugwa muri uyu murongo, cyaje gusimburwa n’igihano cyo kubakubita inkoni ijana buri wese nk’uko kigaragara muri Surat Nur (24), umurongo wayo wa 2.
17 - An-Nisa (The Women) - 017
إِنَّمَا ٱلتَّوۡبَةُ عَلَى ٱللَّهِ لِلَّذِينَ يَعۡمَلُونَ ٱلسُّوٓءَ بِجَهَٰلَةٖ ثُمَّ يَتُوبُونَ مِن قَرِيبٖ فَأُوْلَـٰٓئِكَ يَتُوبُ ٱللَّهُ عَلَيۡهِمۡۗ وَكَانَ ٱللَّهُ عَلِيمًا حَكِيمٗا
Mu by’ukuri ukwicuza Allah yakira ni ukwa ba bandi bacumura kubera ubujiji, hanyuma bakihutira kwicuza. Abo ni bo Allah yakira ukwicuza kwabo, kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
18 - An-Nisa (The Women) - 018
وَلَيۡسَتِ ٱلتَّوۡبَةُ لِلَّذِينَ يَعۡمَلُونَ ٱلسَّيِّـَٔاتِ حَتَّىٰٓ إِذَا حَضَرَ أَحَدَهُمُ ٱلۡمَوۡتُ قَالَ إِنِّي تُبۡتُ ٱلۡـَٰٔنَ وَلَا ٱلَّذِينَ يَمُوتُونَ وَهُمۡ كُفَّارٌۚ أُوْلَـٰٓئِكَ أَعۡتَدۡنَا لَهُمۡ عَذَابًا أَلِيمٗا
(Kwicuza nyako kwemerwa na Allah) ntabwo ari ukwa ba bandi bakora ibikorwa bibi, kugeza ubwo umwe muri bo agezweho n’urupfu maze akavuga ati “Mu by’ukuri, ubu ndicujije”; ndetse na ba bandi bapfuye ari abahakanyi (nabo ukwicuza kwabo ntikwemerwa). Abo twabateguriye ibihano bibabaza.
19 - An-Nisa (The Women) - 019
يَـٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا يَحِلُّ لَكُمۡ أَن تَرِثُواْ ٱلنِّسَآءَ كَرۡهٗاۖ وَلَا تَعۡضُلُوهُنَّ لِتَذۡهَبُواْ بِبَعۡضِ مَآ ءَاتَيۡتُمُوهُنَّ إِلَّآ أَن يَأۡتِينَ بِفَٰحِشَةٖ مُّبَيِّنَةٖۚ وَعَاشِرُوهُنَّ بِٱلۡمَعۡرُوفِۚ فَإِن كَرِهۡتُمُوهُنَّ فَعَسَىٰٓ أَن تَكۡرَهُواْ شَيۡـٔٗا وَيَجۡعَلَ ٱللَّهُ فِيهِ خَيۡرٗا كَثِيرٗا
Yemwe abemeye! Muziririjwe kuzungura abagore ku gahato, kandi ntimukabagore (mubabuza kongera gushakwa) kugira ngo mubambure bimwe mu byo mwabahaye; keretse baramutse bakoze icyaha kigaragara (nk’ubusambanyi cyangwa gusuzugura abagabo babo), kandi mujye mubana na bo neza. Nimugira icyo mubanenga (mujye mwihangana), kuko hari ubwo mwakwanga ikintu Allah akaba ari cyo ashyiramo ibyiza byinshi.
20 - An-Nisa (The Women) - 020
وَإِنۡ أَرَدتُّمُ ٱسۡتِبۡدَالَ زَوۡجٖ مَّكَانَ زَوۡجٖ وَءَاتَيۡتُمۡ إِحۡدَىٰهُنَّ قِنطَارٗا فَلَا تَأۡخُذُواْ مِنۡهُ شَيۡـًٔاۚ أَتَأۡخُذُونَهُۥ بُهۡتَٰنٗا وَإِثۡمٗا مُّبِينٗا
Kandi nimushaka kurongora umugore mumusimbuza undi, mukaba mwarahaye umwe muri bo umutungo utubutse (inkwano), ntimuzagire na gito mwisubiza muri wo. Ese mwakisubiza bitari mu kuri kandi ari n’icyaha kigaragara?
21 - An-Nisa (The Women) - 021
وَكَيۡفَ تَأۡخُذُونَهُۥ وَقَدۡ أَفۡضَىٰ بَعۡضُكُمۡ إِلَىٰ بَعۡضٖ وَأَخَذۡنَ مِنكُم مِّيثَٰقًا غَلِيظٗا
Ni gute mwakisubiza kandi mwaragiranye amabanga y’abashakanye, bakaba baranagiranye namwe isezerano rikomeye?
22 - An-Nisa (The Women) - 022
وَلَا تَنكِحُواْ مَا نَكَحَ ءَابَآؤُكُم مِّنَ ٱلنِّسَآءِ إِلَّا مَا قَدۡ سَلَفَۚ إِنَّهُۥ كَانَ فَٰحِشَةٗ وَمَقۡتٗا وَسَآءَ سَبِيلًا
Kandi ntimukarongore abagore barongowe na ba so, uretse ibyahise (mbere ya Isilamu). Mu by’ukuri, ibyo byari ibikozasoni, birakaza cyane kandi bikaba inzira mbi.
23 - An-Nisa (The Women) - 023
حُرِّمَتۡ عَلَيۡكُمۡ أُمَّهَٰتُكُمۡ وَبَنَاتُكُمۡ وَأَخَوَٰتُكُمۡ وَعَمَّـٰتُكُمۡ وَخَٰلَٰتُكُمۡ وَبَنَاتُ ٱلۡأَخِ وَبَنَاتُ ٱلۡأُخۡتِ وَأُمَّهَٰتُكُمُ ٱلَّـٰتِيٓ أَرۡضَعۡنَكُمۡ وَأَخَوَٰتُكُم مِّنَ ٱلرَّضَٰعَةِ وَأُمَّهَٰتُ نِسَآئِكُمۡ وَرَبَـٰٓئِبُكُمُ ٱلَّـٰتِي فِي حُجُورِكُم مِّن نِّسَآئِكُمُ ٱلَّـٰتِي دَخَلۡتُم بِهِنَّ فَإِن لَّمۡ تَكُونُواْ دَخَلۡتُم بِهِنَّ فَلَا جُنَاحَ عَلَيۡكُمۡ وَحَلَـٰٓئِلُ أَبۡنَآئِكُمُ ٱلَّذِينَ مِنۡ أَصۡلَٰبِكُمۡ وَأَن تَجۡمَعُواْ بَيۡنَ ٱلۡأُخۡتَيۡنِ إِلَّا مَا قَدۡ سَلَفَۗ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ غَفُورٗا رَّحِيمٗا
Muziririjwe (kurongora) ba nyoko, abakobwa banyu, bashiki banyu, ba nyogosenge, ba nyoko wanyu, abakobwa b’abavandimwe banyu, abishywa banyu, ba nyoko babonkeje (batababyaye), bashiki banyu mwasangiye ibere (mutavukana), ba nyokobukwe, abakobwa mwareze bavuka ku bagore banyu mwaryamanye; ariko iyo mutaryamanye (na ba nyina, mukaba mwaratandukanye) nta cyaha kuri mwe (kurongora abo bakobwa). (Munaziririjwe kandi kurongora) abakazana banyu (bashakanye) n’abana banyu mwibyariye, munaziririjwe gushaka abavandimwe babiri mu gihe kimwe, uretse ibyahise (mbere ya Isilamu). Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
24 - An-Nisa (The Women) - 024
۞وَٱلۡمُحۡصَنَٰتُ مِنَ ٱلنِّسَآءِ إِلَّا مَا مَلَكَتۡ أَيۡمَٰنُكُمۡۖ كِتَٰبَ ٱللَّهِ عَلَيۡكُمۡۚ وَأُحِلَّ لَكُم مَّا وَرَآءَ ذَٰلِكُمۡ أَن تَبۡتَغُواْ بِأَمۡوَٰلِكُم مُّحۡصِنِينَ غَيۡرَ مُسَٰفِحِينَۚ فَمَا ٱسۡتَمۡتَعۡتُم بِهِۦ مِنۡهُنَّ فَـَٔاتُوهُنَّ أُجُورَهُنَّ فَرِيضَةٗۚ وَلَا جُنَاحَ عَلَيۡكُمۡ فِيمَا تَرَٰضَيۡتُم بِهِۦ مِنۢ بَعۡدِ ٱلۡفَرِيضَةِۚ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ عَلِيمًا حَكِيمٗا
Kandi (muziririjwe kurongora) abagore bubatse, uretse ba bandi mufiteho ububasha (abaja). Ibyo ni ibyo Allah yabategetse. Abandi bose batari abo (bavuzwe mu mirongo yabanje) muziruriwe kubashaka mwifashishije imitungo yanyu, mukareka kuba abasambanyi. Kuri ba bandi muzaba (mwarashyingiranywe) mugakorana imibonano mpuzabitsina, muzabahe inkwano zabo nk’uko byategetswe. Ariko nta kibi kuri mwe ku byo mwemeranyijweho (muramutse mubahaye ibyisumbuyeho) nyuma y’inkwano. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
25 - An-Nisa (The Women) - 025
وَمَن لَّمۡ يَسۡتَطِعۡ مِنكُمۡ طَوۡلًا أَن يَنكِحَ ٱلۡمُحۡصَنَٰتِ ٱلۡمُؤۡمِنَٰتِ فَمِن مَّا مَلَكَتۡ أَيۡمَٰنُكُم مِّن فَتَيَٰتِكُمُ ٱلۡمُؤۡمِنَٰتِۚ وَٱللَّهُ أَعۡلَمُ بِإِيمَٰنِكُمۚ بَعۡضُكُم مِّنۢ بَعۡضٖۚ فَٱنكِحُوهُنَّ بِإِذۡنِ أَهۡلِهِنَّ وَءَاتُوهُنَّ أُجُورَهُنَّ بِٱلۡمَعۡرُوفِ مُحۡصَنَٰتٍ غَيۡرَ مُسَٰفِحَٰتٖ وَلَا مُتَّخِذَٰتِ أَخۡدَانٖۚ فَإِذَآ أُحۡصِنَّ فَإِنۡ أَتَيۡنَ بِفَٰحِشَةٖ فَعَلَيۡهِنَّ نِصۡفُ مَا عَلَى ٱلۡمُحۡصَنَٰتِ مِنَ ٱلۡعَذَابِۚ ذَٰلِكَ لِمَنۡ خَشِيَ ٱلۡعَنَتَ مِنكُمۡۚ وَأَن تَصۡبِرُواْ خَيۡرٞ لَّكُمۡۗ وَٱللَّهُ غَفُورٞ رَّحِيمٞ
N’uzaba adafite amikoro muri mwe yo kurongora abagore b’abemera batari abaja, azarongore mu baja banyu b’abemerakazi. Kandi Allah ni we uzi neza ukwemera kwanyu; bamwe mukomoka ku bandi (muhuje ukwemera). Bityo, mujye mushyingiranwa na bo mubiherewe uburenganzira n’ababahagarariye, kandi mubahe inkwano zabo ku neza; bagomba kuba biyubashye, batari abasambanyi ndetse batanafite inshuti z’abagabo bakorana ibibi. Ariko nibakora ubusambanyi nyuma yo gushyingirwa, bazahanishwe kimwe cya kabiri cy’ibihano by’abagore batari abaja. Ibyo (kurongora umuja) ni kuri wa wundi muri mwe utinya kugwa mu busambanyi; ariko mwihanganye, ni byo byiza kuri mwe, kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
26 - An-Nisa (The Women) - 026
يُرِيدُ ٱللَّهُ لِيُبَيِّنَ لَكُمۡ وَيَهۡدِيَكُمۡ سُنَنَ ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِكُمۡ وَيَتُوبَ عَلَيۡكُمۡۗ وَٱللَّهُ عَلِيمٌ حَكِيمٞ
Allah arashaka kubagaragariza (ibyo muziruriwe n’ibyo muziririjwe) no kubayobora inzira z’abababanjirije, ndetse no kwakira ukwicuza kwanyu; kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
27 - An-Nisa (The Women) - 027
وَٱللَّهُ يُرِيدُ أَن يَتُوبَ عَلَيۡكُمۡ وَيُرِيدُ ٱلَّذِينَ يَتَّبِعُونَ ٱلشَّهَوَٰتِ أَن تَمِيلُواْ مَيۡلًا عَظِيمٗا
Kandi Allah arashaka kwakira ukwicuza kwanyu, ariko ba bandi bakurikira irari ryabo bifuza ko (mwe abemera) mwatana bihambaye (mugata inzira igororotse).
28 - An-Nisa (The Women) - 028
يُرِيدُ ٱللَّهُ أَن يُخَفِّفَ عَنكُمۡۚ وَخُلِقَ ٱلۡإِنسَٰنُ ضَعِيفٗا
Allah arashaka kuborohereza kubera ko umuntu yaremwe ari umunyantege nke.
29 - An-Nisa (The Women) - 029
يَـٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تَأۡكُلُوٓاْ أَمۡوَٰلَكُم بَيۡنَكُم بِٱلۡبَٰطِلِ إِلَّآ أَن تَكُونَ تِجَٰرَةً عَن تَرَاضٖ مِّنكُمۡۚ وَلَا تَقۡتُلُوٓاْ أَنفُسَكُمۡۚ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ بِكُمۡ رَحِيمٗا
Yemwe abemeye! Bamwe muri mwe ntibakarye imitungo y’abandi mu buryo butemewe, keretse igihe ari ubucuruzi (mugiranye) bushingiye ku bwumvikane. Kandi ntimukiyahure, mu by’ukuri, Allah ni Umunyembabazi kuri mwe.
30 - An-Nisa (The Women) - 030
وَمَن يَفۡعَلۡ ذَٰلِكَ عُدۡوَٰنٗا وَظُلۡمٗا فَسَوۡفَ نُصۡلِيهِ نَارٗاۚ وَكَانَ ذَٰلِكَ عَلَى ٱللَّهِ يَسِيرًا
N’uzakora ibyo kubera ubugome n’amahugu, tuzamwinjiza mu muriro, kandi ibyo kuri Allah biroroshye.
31 - An-Nisa (The Women) - 031
إِن تَجۡتَنِبُواْ كَبَآئِرَ مَا تُنۡهَوۡنَ عَنۡهُ نُكَفِّرۡ عَنكُمۡ سَيِّـَٔاتِكُمۡ وَنُدۡخِلۡكُم مُّدۡخَلٗا كَرِيمٗا
Nimuramuka mwirinze ibyaha bikomeye mubujijwe gukora, tuzabababarira ibyaha byanyu byoroheje, tunabinjize mu irembo ryubahitse (Ijuru).
32 - An-Nisa (The Women) - 032
وَلَا تَتَمَنَّوۡاْ مَا فَضَّلَ ٱللَّهُ بِهِۦ بَعۡضَكُمۡ عَلَىٰ بَعۡضٖۚ لِّلرِّجَالِ نَصِيبٞ مِّمَّا ٱكۡتَسَبُواْۖ وَلِلنِّسَآءِ نَصِيبٞ مِّمَّا ٱكۡتَسَبۡنَۚ وَسۡـَٔلُواْ ٱللَّهَ مِن فَضۡلِهِۦٓۚ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ بِكُلِّ شَيۡءٍ عَلِيمٗا
Kandi ntimukifuze ibyo Allah yahaye bamwe muri mwe kurusha abandi. Abagabo bazahemberwa ibyo bakoze, ndetse n’abagore bahemberwe ibyo bakoze. Mujye munasaba Allah mu ngabire ze. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi wa byose.
33 - An-Nisa (The Women) - 033
وَلِكُلّٖ جَعَلۡنَا مَوَٰلِيَ مِمَّا تَرَكَ ٱلۡوَٰلِدَانِ وَٱلۡأَقۡرَبُونَۚ وَٱلَّذِينَ عَقَدَتۡ أَيۡمَٰنُكُمۡ فَـَٔاتُوهُمۡ نَصِيبَهُمۡۚ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ شَهِيدًا
Na buri wese twamugeneye abazungura mu byo asize; ari bo babyeyi bombi ndetse n’abo bafitanye isano. Na ba bandi mwagiranye igihango, mujye mubaha umugabane wabo.[1] Mu by’ukuri, Allah ni Umuhamya uhebuje wa buri kintu.
[1] Mbere y’ihishurwa ry’imirongo ya Qur’an igaragaza amategeko agenga izungura rishingiye ku isano ry’amaraso, hari ho kuzungurana hagati y’abimukira bavuye i Maka n’ababakiriye i Madina kubera amasezerano y’igihango bari baragiranye. Ariko aho amategeko agenga izungura ahishuriwe muri Qur’an, yasimbuye ubwo buryo bw’izungura rishingiye ku gihango.
34 - An-Nisa (The Women) - 034
ٱلرِّجَالُ قَوَّـٰمُونَ عَلَى ٱلنِّسَآءِ بِمَا فَضَّلَ ٱللَّهُ بَعۡضَهُمۡ عَلَىٰ بَعۡضٖ وَبِمَآ أَنفَقُواْ مِنۡ أَمۡوَٰلِهِمۡۚ فَٱلصَّـٰلِحَٰتُ قَٰنِتَٰتٌ حَٰفِظَٰتٞ لِّلۡغَيۡبِ بِمَا حَفِظَ ٱللَّهُۚ وَٱلَّـٰتِي تَخَافُونَ نُشُوزَهُنَّ فَعِظُوهُنَّ وَٱهۡجُرُوهُنَّ فِي ٱلۡمَضَاجِعِ وَٱضۡرِبُوهُنَّۖ فَإِنۡ أَطَعۡنَكُمۡ فَلَا تَبۡغُواْ عَلَيۡهِنَّ سَبِيلًاۗ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ عَلِيّٗا كَبِيرٗا
Abagabo ni abahagararizi b’abagore kubera ibyo Allah yarutishije bamwe abandi, no ku bw’ibyo (abagabo) batanga mu mitungo yabo. Bityo, abagore batunganye ni abicisha bugufi (bumvira Allah n’abagabo babo), bagacunga neza iby’abo bashakanye mu gihe badahari, kubera ko ari indagizo bahawe na Allah. Na ba bandi (abagore) mutinya ukwigomeka kwabo, mujye mubanza mubagire inama, (nibatisubiraho) mubimuke mu buryamo, (nibinangira) mujye mubakubita (mu buryo bworoheje, niba hari icyo byakemura). Ariko nibisubiraho bakabumvira, ntimuzabashakeho impamvu z’urwitwazo. Mu by’ukuri, Allah ni Uwikirenga, Usumba byose.
35 - An-Nisa (The Women) - 035
وَإِنۡ خِفۡتُمۡ شِقَاقَ بَيۡنِهِمَا فَٱبۡعَثُواْ حَكَمٗا مِّنۡ أَهۡلِهِۦ وَحَكَمٗا مِّنۡ أَهۡلِهَآ إِن يُرِيدَآ إِصۡلَٰحٗا يُوَفِّقِ ٱللَّهُ بَيۡنَهُمَآۗ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ عَلِيمًا خَبِيرٗا
Kandi nimuramuka mutinye amakimbirane aganisha ku butane hagati yabo bombi, muzaboherereze abunzi (babiri), umwe uturutse mu muryango w’umugabo n’undi uturutse mu muryango w’umugore; niba bombi bashaka ubwiyunge, Allah azabibashoboza. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje, Uzi neza ibyo mukora.
36 - An-Nisa (The Women) - 036
۞وَٱعۡبُدُواْ ٱللَّهَ وَلَا تُشۡرِكُواْ بِهِۦ شَيۡـٔٗاۖ وَبِٱلۡوَٰلِدَيۡنِ إِحۡسَٰنٗا وَبِذِي ٱلۡقُرۡبَىٰ وَٱلۡيَتَٰمَىٰ وَٱلۡمَسَٰكِينِ وَٱلۡجَارِ ذِي ٱلۡقُرۡبَىٰ وَٱلۡجَارِ ٱلۡجُنُبِ وَٱلصَّاحِبِ بِٱلۡجَنۢبِ وَٱبۡنِ ٱلسَّبِيلِ وَمَا مَلَكَتۡ أَيۡمَٰنُكُمۡۗ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يُحِبُّ مَن كَانَ مُخۡتَالٗا فَخُورًا
Kandi mujye musenga Allah (wenyine) kandi ntimukamubangikanye n’icyo ari cyo cyose; mujye mugirira neza ababyeyi, abo mufitanye isano, imfubyi, abakene, umuturanyi mufitanye isano, umuturanyi usanzwe, uwo musangiye urugendo, uri ku rugendo, n’abacakara banyu. Mu by’ukuri, Allah ntakunda umunyagasuzuguro, umwibone,
37 - An-Nisa (The Women) - 037
ٱلَّذِينَ يَبۡخَلُونَ وَيَأۡمُرُونَ ٱلنَّاسَ بِٱلۡبُخۡلِ وَيَكۡتُمُونَ مَآ ءَاتَىٰهُمُ ٱللَّهُ مِن فَضۡلِهِۦۗ وَأَعۡتَدۡنَا لِلۡكَٰفِرِينَ عَذَابٗا مُّهِينٗا
Ba bandi bagira ubugugu bakanabushishikariza abantu, bagahisha ibyo Allah yabahaye mu ngabire ze. Kandi twateganyirije abahakanyi ibihano bisuzuguza.
38 - An-Nisa (The Women) - 038
وَٱلَّذِينَ يُنفِقُونَ أَمۡوَٰلَهُمۡ رِئَآءَ ٱلنَّاسِ وَلَا يُؤۡمِنُونَ بِٱللَّهِ وَلَا بِٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِۗ وَمَن يَكُنِ ٱلشَّيۡطَٰنُ لَهُۥ قَرِينٗا فَسَآءَ قَرِينٗا
Na ba bandi batanga imitungo yabo (bagamije) kwiyereka abantu, batanemera Allah n’umunsi w’imperuka. Kandi uwo Shitani azabera inshuti, azaba agize inshuti mbi.
39 - An-Nisa (The Women) - 039
وَمَاذَا عَلَيۡهِمۡ لَوۡ ءَامَنُواْ بِٱللَّهِ وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِ وَأَنفَقُواْ مِمَّا رَزَقَهُمُ ٱللَّهُۚ وَكَانَ ٱللَّهُ بِهِمۡ عَلِيمًا
Byari kubatwara iki iyo baza kwemera Allah n’umunsi w’imperuka, bakanatanga mu byo Allah yabagabiye? Kandi Allah arabazi bihagije.
40 - An-Nisa (The Women) - 040
إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَظۡلِمُ مِثۡقَالَ ذَرَّةٖۖ وَإِن تَكُ حَسَنَةٗ يُضَٰعِفۡهَا وَيُؤۡتِ مِن لَّدُنۡهُ أَجۡرًا عَظِيمٗا
Mu by’ukuri, Allah ntahuguza (igikorwa cy’ibiremwa bye) kabone n’iyo cyaba kingana n’akantu gato cyane kadashobora kubonwa n’ijisho; ariko iyo ari keza (gakozwe), aragatubura akanagahembera ingororano zihambaye ziturutse iwe.
41 - An-Nisa (The Women) - 041
فَكَيۡفَ إِذَا جِئۡنَا مِن كُلِّ أُمَّةِۭ بِشَهِيدٖ وَجِئۡنَا بِكَ عَلَىٰ هَـٰٓؤُلَآءِ شَهِيدٗا
Ubwo bizaba bimeze bite (ku munsi w’imperuka), igihe tuzazana umuhamya (Intumwa) uturutse muri buri muryango, nawe (Muhamadi) tukakuzana uri umuhamya kuri abo (watumweho)?
42 - An-Nisa (The Women) - 042
يَوۡمَئِذٖ يَوَدُّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ وَعَصَوُاْ ٱلرَّسُولَ لَوۡ تُسَوَّىٰ بِهِمُ ٱلۡأَرۡضُ وَلَا يَكۡتُمُونَ ٱللَّهَ حَدِيثٗا
Kuri uwo munsi, ba bandi bahakanye bakanigomeka ku ntumwa (Muhamadi) bazifuza ko iyo isi iza kuba yarabamize, bakaba barigumiye mu mva (kugira ngo batagira icyo babazwa), nyamara nta cyo bazahisha Allah.
43 - An-Nisa (The Women) - 043
يَـٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تَقۡرَبُواْ ٱلصَّلَوٰةَ وَأَنتُمۡ سُكَٰرَىٰ حَتَّىٰ تَعۡلَمُواْ مَا تَقُولُونَ وَلَا جُنُبًا إِلَّا عَابِرِي سَبِيلٍ حَتَّىٰ تَغۡتَسِلُواْۚ وَإِن كُنتُم مَّرۡضَىٰٓ أَوۡ عَلَىٰ سَفَرٍ أَوۡ جَآءَ أَحَدٞ مِّنكُم مِّنَ ٱلۡغَآئِطِ أَوۡ لَٰمَسۡتُمُ ٱلنِّسَآءَ فَلَمۡ تَجِدُواْ مَآءٗ فَتَيَمَّمُواْ صَعِيدٗا طَيِّبٗا فَٱمۡسَحُواْ بِوُجُوهِكُمۡ وَأَيۡدِيكُمۡۗ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ عَفُوًّا غَفُورًا
Yemwe abemeye! Ntimukegere isengesho mwasinze[1] kugeza igihe musobanukiwe ibyo muvuga (mugaruye ubwenge) ndetse n’igihe mufite Janaba (mwagiranye imibonano n’abagore banyu cyangwa mwasohotswemo n’intanga mukaba mutariyuhagira) -keretse abanyura mu musigiti bitambukira cyangwa se abari ku rugendo-; kugeza mwiyuhagiye umubiri wose. Kandi nimuba murwaye cyangwa muri ku rugendo, cyangwa se umwe muri mwe avuye mu bwiherero, cyangwa mwabonanye n’abagore banyu ntimubone amazi, mujye mukora Tayamumu[2] mwisukure mukoresheje igitaka gisukuye, mugihanaguze uburanga bwanyu no ku maboko yanyu (ku biganza byanyu). Mu by’ukuri, Allah ni Uhanaguraho ibyaha, Umunyembabazi.
[1] Muri uyu murongo kunywa inzoga byari bitaraziririzwa, nyuma haza guhishurwa imirongo iziziririza burundu.
[2] Tayamumu : Ni ijambo risobanura kwisukuza igitaka cyangwa umucanga bisukuye, mu kigwi cyo gukoresha amazi iyo byabaye ngombwa.
44 - An-Nisa (The Women) - 044
أَلَمۡ تَرَ إِلَى ٱلَّذِينَ أُوتُواْ نَصِيبٗا مِّنَ ٱلۡكِتَٰبِ يَشۡتَرُونَ ٱلضَّلَٰلَةَ وَيُرِيدُونَ أَن تَضِلُّواْ ٱلسَّبِيلَ
Ese ntiwamenye (yewe Muhamadi) ba bandi bahawe ingabire yo gusobanukirwa igitabo (Tawurati) bagahitamo ubuyobe, bakanashaka ko (namwe) muyoba inzira igororotse?
45 - An-Nisa (The Women) - 045
وَٱللَّهُ أَعۡلَمُ بِأَعۡدَآئِكُمۡۚ وَكَفَىٰ بِٱللَّهِ وَلِيّٗا وَكَفَىٰ بِٱللَّهِ نَصِيرٗا
Allah ni We uzi neza abanzi banyu, kandi Allah arahagije kuba Umurinzi, ndetse Allah aranahagije kuba Umutabazi.
46 - An-Nisa (The Women) - 046
مِّنَ ٱلَّذِينَ هَادُواْ يُحَرِّفُونَ ٱلۡكَلِمَ عَن مَّوَاضِعِهِۦ وَيَقُولُونَ سَمِعۡنَا وَعَصَيۡنَا وَٱسۡمَعۡ غَيۡرَ مُسۡمَعٖ وَرَٰعِنَا لَيَّۢا بِأَلۡسِنَتِهِمۡ وَطَعۡنٗا فِي ٱلدِّينِۚ وَلَوۡ أَنَّهُمۡ قَالُواْ سَمِعۡنَا وَأَطَعۡنَا وَٱسۡمَعۡ وَٱنظُرۡنَا لَكَانَ خَيۡرٗا لَّهُمۡ وَأَقۡوَمَ وَلَٰكِن لَّعَنَهُمُ ٱللَّهُ بِكُفۡرِهِمۡ فَلَا يُؤۡمِنُونَ إِلَّا قَلِيلٗا
Muri ba bandi babaye Abayahudi, harimo abahindura amagambo ya Allah bayakura mu myanya yayo, bakavuga bati “Turumvise ariko turigometse, ndetse udutege amatwi utwumve ariko twe ntitukumve, cisha make tukumve”; bakabivuga bagoreka indimi zabo, banasebya idini (Isilamu). Nyamara iyo baza kuvuga bati “Turumvise kandi turumviye”, (bakanavuga bati) “Twumve kandi utwihanganire”; rwose byari kuba byiza kandi binakwiye kuri bo. Ariko Allah yarabavumye kubera ubuhakanyi bwabo; bityo ntibazigera bemera uretse gake.
47 - An-Nisa (The Women) - 047
يَـٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡكِتَٰبَ ءَامِنُواْ بِمَا نَزَّلۡنَا مُصَدِّقٗا لِّمَا مَعَكُم مِّن قَبۡلِ أَن نَّطۡمِسَ وُجُوهٗا فَنَرُدَّهَا عَلَىٰٓ أَدۡبَارِهَآ أَوۡ نَلۡعَنَهُمۡ كَمَا لَعَنَّآ أَصۡحَٰبَ ٱلسَّبۡتِۚ وَكَانَ أَمۡرُ ٱللَّهِ مَفۡعُولًا
Yemwe abahawe igitabo! Nimwemere ibyo twahishuye (Qur’an) bishimangira ibyo (musanzwe) mufite, mbere y’uko dusibanganya uburanga (tubukebanya) nuko tukabwerekeza inyuma, cyangwa tukabavuma nk’uko twavumye abantu bari barategetswe kubahiriza umunsi w’Isabato (kubera kutayubahiriza). Kandi itegeko rya Allah rirubahirizwa.
48 - An-Nisa (The Women) - 048
إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَغۡفِرُ أَن يُشۡرَكَ بِهِۦ وَيَغۡفِرُ مَا دُونَ ذَٰلِكَ لِمَن يَشَآءُۚ وَمَن يُشۡرِكۡ بِٱللَّهِ فَقَدِ ٱفۡتَرَىٰٓ إِثۡمًا عَظِيمًا
Mu by’ukuri, Allah ntababarira icyaha cyo kumubangikanya, ahubwo ababarira (ibindi) bitari icyo k’uwo ashaka. Kandi ubangikanya Allah rwose aba ahimbye icyaha gihambaye.
49 - An-Nisa (The Women) - 049
أَلَمۡ تَرَ إِلَى ٱلَّذِينَ يُزَكُّونَ أَنفُسَهُمۚ بَلِ ٱللَّهُ يُزَكِّي مَن يَشَآءُ وَلَا يُظۡلَمُونَ فَتِيلًا
Ese ntiwamenye (yewe Muhamadi) ba bandi bigira abere? Nyamara Allah yeza uwo ashaka, kandi ntibazahuguzwa (ibyiza bakoze) kabone n’iyo byaba Fatiila.[1]
[1] Fatiila: umuzi muto ungana n’akadodo uba mu rubuto rw’itende
50 - An-Nisa (The Women) - 050
ٱنظُرۡ كَيۡفَ يَفۡتَرُونَ عَلَى ٱللَّهِ ٱلۡكَذِبَۖ وَكَفَىٰ بِهِۦٓ إِثۡمٗا مُّبِينًا
Reba uko bahimbira Allah ikinyoma, kandi ibyo birahagije kuba icyaha kigaragara.
51 - An-Nisa (The Women) - 051
أَلَمۡ تَرَ إِلَى ٱلَّذِينَ أُوتُواْ نَصِيبٗا مِّنَ ٱلۡكِتَٰبِ يُؤۡمِنُونَ بِٱلۡجِبۡتِ وَٱلطَّـٰغُوتِ وَيَقُولُونَ لِلَّذِينَ كَفَرُواْ هَـٰٓؤُلَآءِ أَهۡدَىٰ مِنَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ سَبِيلًا
Ese ntiwamenye (yewe Muhamadi) abahawe ingabire yo gusobanukirwa igitabo (Tawurati)? Nyamara bakemera ibigirwamana n’amashitani, bakanabwira abahakanye ko ari bo bayobotse inzira y’ukuri kurusha abemeye (Allah).
52 - An