Ntimuzambare ihariri, cyangwa se Dibadji (Dibadj nabwo ni ubwoko bw'ihariri), kandi ntimuzanywere mu bikoze muri Zahabu na Feza, nimuzanarire no ku masiniya akoze muri byo, kubera ko ari ibyabo hano ku isi, bikazaba ibyacu ku munsi w'imperuka
Hadith yaturutse kwa Abdu Rahman Ibun Abi Layla yavuze ko igihe kimwe bari kwa Hudhayfat, asaba amazi yo kunywa maze ayazanirwa n'umuntu usenga umuriro (Majusiy), ubwo yamuherezaga icyo kunyweramo yarakimujugunyiye maze aravuga ati: Iyo nza kubireka abivuga rimwe cyangw…

