Mu by'ukuri Shitani yacitse intege kubera ko itazigera isengwa mu kigobe cy'abarabu, ahubwo izifashisha kubiba inzangano n'amakimbirane hagati yabo
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa Djabir (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Mu by'ukuri Shitani yacitse intege kubera ko itazigera isengwa mu kigobe cy'abarabu, ahubwo izifashisha kubiba inzangano n'amakimbirane hagati yabo."
Explanation
Benefits
Shitani iharanira kubiba inzangano n'intonganya n'intambara hagati y'abayisilamu.
Mu nyungu dukura mu gusali muri Isilamu nuko byongera urukundo hagati y'abayisilamu, ndetse bikongera ubuvandimwe hagati yabo.
Iswalat ni cyo kimenyetso cy'idini gihambaye nyuma yo kuvuga ubuhamya bubiri, niyo mpamvu yakoresheje abasari ari kuvuga abayisilamu.
Ikigobe cy'abarabu gifite umwihariko utasanga mu bindi bihugu.
Nihagire abavuga bati: Mu kigobe cy'abarabu hari aho bagaragiye ibigirwamana kandi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Shitani yamaze gucika intege, ko abasenga bazayisenga, yari igamije kuvuga ibyo Shitani yagize byo gucika intege ubwo yabonaga ahantu henshi hamaze kugera ubuyisilamu, n'abantu benshi bakomeje kuba abayisilamu binjira mu idini rya Allah ku bwinshi. Hadith rero iravuga ku byo Shitani yibwiraga, ariko birangira bibaye ikinyuranyo kubera ubugenge bwa Allah Nyir'ubutagatifu yashatse.
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

