Ururimi rwawe ntirukajye rutandukana no gusingiza Allah
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Bus'ri (Imana imwishimire) yaravuze ati: Umugabo umwe yaje kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) arayibaza ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ko amategeko y'ubuyisilamu amaze kumbana menshi? None ni irihe wambwira nkarikomeraho? Iramusubiza iti: "Ururimi rwawe ntirukajye rutandukana no gusingiza Allah". No mu yindi mvugo muri Hadith yaturutse kwa Mu'adh Ibun Djabal (Imana imwishimire) yaravuze ati: Icya nyuma nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) naho nayibajije nti: Ni ikihe gikorwa cyiza kandi cyakegereza umuntu kwa Allah? Iransubiza iti: Nuko wapfa ururimi rwawe rudatana no gusingiza Allah Nyir'ubutagatifu."
Explanation
Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imubwira ko akwiye guhoza ku rurimi rwe gusingiza Allah Nyir'ubutagatifu ibihe byose n'ahantu hose; amutagatifuza, amushimira, amwicuzaho anamusaba n'ibindi.
Benefits
Mu ngabire za Allah zihambaye ni ukoroshya impamvu zo kugera ku ngororano.
Abagaragu bararutanwa mu byiza.
Guhozaho gusingiza Allah ku rurimi umusingiza, umushimira, umukuza n'ibindi, kandi ukabikora ubikuye ku mutima, bikaza mu mwanya w'ibikorwa byinshi byo kwiyegereza Allah.
Uburyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yitaga ku bayibajije, igasubiza buri wese ibimukwiye.
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

