Isuku ni igice cy'ukwemera, no kuvuga ijambo AL HAMDULILLAH (Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah), byuzuza umunzani, no kuvuga amagambo SUBHANALLAH WAL HAMDULILLAH (Ubutagatifu n'ishimwe ni ibya Allah) byuzuza umwanya uri hagati y'ikirere n'isi
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa Abu Malik Al Harith Ibun Aswim Al Ash'ariy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Isuku ni igice cy'ukwemera, no kuvuga ijambo AL HAMDULILLAH (Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah), byuzuza umunzani, no kuvuga amagambo SUBHANALLAH WAL HAMDULILLAH (Ubutagatifu n'ishimwe ni ibya Allah) byuzuza umwanya uri hagati y'ikirere n'isi, iswalat ni urumuri, n'ituro ni ikimenyetso, no kwihangana ni urumuri, ndetse na Qur'an izagushinjura cyangwa se igushinje, abantu bose bazinduka, umwe agurisha umutima we akawurokora cyangwa se akaworeka."
Explanation
Benefits
Agaciro ko guhozaho Iswalat kandi Iswalat ni urumuri ku mugaragu ku isi no ku munsi w'imperuka.
Gutanga amaturo ni ikimenyetso cy'ukwemera.
Akamaro ko gushyira mu bikorwa Qur'an no kuyemera kugira ngo ku munsi w'imperuka izakuvuganire ntizagushinje.
Umutima wawe iyo utawuhugije mu kumvira Allah wo uguha guhugira mu gukora ibyaha no kugomera Allah.
Buri muntu agomba gukora yirokora akora ibikorwa byo kumvira Allah, cyangwa se yiyoreka akora ibyaha.
Kwihangana bisaba kwifata no kwiringira ibihembo kwa Allah, kandi biragoye.
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

