Mu by'ukuri iremwa ry'umwe muri mwe rikusanyirizwa mu nda ya nyina mu gihe kingana n'iminsi mirongo ine
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa Abu Abdu Rahman Abdullah Ibun Umar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaratuganirije kandi ari yo mu nyakuri wo kwizerwa igira iti: "Mu by'ukuri iremwa ry'umwe muri mwe rikusanyirizwa mu nda ya nyina mu gihe kingana n'iminsi mirongo ine, nyuma yaho akaba urusoro rw'amaraso mu gihe kingana nka kiriya, nyuma yaho akaba ikinyamanyama mu gihe kingana nka kiriya, nyuma yaho yohererezwa umumalayika akamuhuhiramo roho ndetse akanamwandikira ibintu bine: Amwandikira amafunguro ye, ikizamwica, icyo azakora, ndetse niba azaba mubi cyangwa se mwiza; mbarahiriye k'udafite undi babangikanye ko umwe muri mwe ashobora gukora ibikorwa nk'iby'abantu bo mu ijuru kugeza ubwe hagati ye no kuryinjiramo hasigara intera ingana n'urutambwe, ariko igeno yandikiwe rikamutanga agakora kimwe mu bikorwa by'abantu bo mu muriro maze akawinjiramo. Kandi umwe muri mwe ashobora gukora ibikorwa nk'iby'abantu bo mu muriro kugeza ubwe hagati ye no kuwinjiramo hasigara intera ingana n'urutambwe, ariko igeno yandikiwe rikamutanga agakora kimwe mu bikorwa by'abantu bo mu ijuru maze akaryinjiramo.
Explanation
Benefits
Kwemera igeno rya Allah.
Iherezo ry'umuntu n'ibintu niryo rishingirwaho tukareba aho igeno rye ryamwerekeje.
Kuburira abantu kudashukwa n'ibikorwa bigaragarira abantu, kuko ikirebwa ni iherezo ryabyo.
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

