Genda umubwire uti: Mu by'ukuri wowe nturi umwe mu bantu bo mu muriro, ahubwo uri umwe mu bantu bo mu ijuru
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadithi yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihe kimwe yabuze Thabit Ibun Qays, nuko umugabo umwe aravuga ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ndakubwira ibye, nuko ajya kumureba asanga yicaye iwe mu nzu, yubitse umutwe we, maze aramubaza ati: Bite byawe? Aramusubiza ati: Ni bibi! Yajyaga azamura ijwi imbere y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), none ibikorwa bye byabaye imfabusa, ni umuntu wo mu muriro! Wa mugabo aragaruka abibwira Intumwa y'Imana, nuko asubirayo amushyiriye inkuru nziza, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Genda umubwire uti: Mu by'ukuri wowe nturi umwe mu bantu bo mu muriro, ahubwo uri umwe mu bantu bo mu ijuru."
Explanation
Nuko wa mugabo agaruka ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) arabiyibwira, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imutegeka ko asubirayo akamuha inkuru nziza y'uko atari umwe mu bantu bazajya mu muriro, ahubwo azajya mu ijuru, kubera ko ariko yari aremwe kuvugira mu ijwi riri hejuru, akaba ari nawe wari umuvugizi w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ndetse n'umuvugizi w'abitwa Al Answar (b'i Madina).
Benefits
Uburyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yitaga ku basangirangendo bayo, ikanabaririza amakuru yabo.
Abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) batinyaga ko ibikorwa byabo byaba imfabusa.
Ni itegeko kurangwa n'ikinyabupfura uri kubwira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihe yari ikiriho, no kugabanya ijwi igihe wumvise imigenzo ye n'ibyo yavuze nyuma y'urupfu rwayo.
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

