Hazabarurwa ibyo baguhemukiyemo, bakakwigomekaho, hanyuma hanabarurwe ibihano byawe kuri bo
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yavuze ko Umugabo umwe yicaye imbere y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze aravuga iti: Yewe Ntumwa y'Imana! Mfite abaja babiri barambeshya, bakampemukira, bakanyigomekaho, nanjye nkabatuka, nkanabakubita, ubwo ku munsi w'imperuka ibyanjye bizaba bimeze bite? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Hazabarurwa ibyo baguhemukiyemo, bakakwigomekaho, hanyuma hanabarurwe ibihano byawe kuri bo niba ibihano wabahanishije bingana n'ibyaha byabo bizaba bihagije, ntacyo uzishyuza cyangwa ngo se bo bakwishyuze! Ariko niba ibihano wabahanishije ari umurengera birenze ibyaha bagukoreye, bazaza bihorere ku bihano byarenze ku cyaha bagukoreye. Nuko wa mugabo aravuga ati: Wa mugabo araberereka ajya ku ruhande atangira kurira anatakamba, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: "None se ntiwasomye umurongo wa Qur'an ugira uti: {Ndetse ku munsi w’imperuka tuzashyiraho iminzani y’ubutabera, ku buryo nta muntu n’umwe uzarenganywa...) [Al Anbiyau: 37]. Wa mugabo aravuga ati: Ku izina rya Allah yewe Ntumwa y'Imana! Nta mugabane wanjye n'uwabo mbona uruta kuba natandukana nabo, nkutanzeho umuhamya ko kuva ubu bose bahawe ubwigenge.
Explanation
Benefits
Kwihorera k'uwaguhuguje biremewe igihe kwihorera biri bungane n'amahugu yaguhuguje cyangwa se ukihorera ujya munsi y'amahugu yagukoreye. Naho kwihorera ukarenza ibyo yagukoreye icyo gihe biba biziririjwe.
Gushishikariza kubanira neza abakozi n'abanyantege nke.
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

