Uzigomeka ku buyobozi akanitandukanya n'imbaga y'abayisilamu agapfa (ari uko akimeze), uwo azaba apfuye urupfu rwa kijiji
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzigomeka ku buyobozi akanitandukanya n'imbaga y'abayisilamu agapfa (ari uko akimeze), uwo azaba apfuye urupfu rwa kijiji, n'uzarwana buhumyi (nta mpamvu nyayo ituma arwana), ahubwo akarakara abitewe n'irondakoko cyangwa se akarihamagarira abantu cyangwa se akarwana kubera ryo akicwa ari ryo ahowe, azaba apfuye urupfu rwa kijiji! N'uzitandukanya n'abayoboke banjye, akarwanya atarobanura abeza n'ababi muri bo, ntiyirinde abemeramana muri bo, cyangwa se abo yahaye amasezerano muri bo, uwo ntabwo azaba ari mu bagendera ku migenzo yanjye."
Explanation
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kandi yavuze ko uzarwana aharanira icyo atazi, n'impamvu nyayo ituma arwana, akarakara abitewe n'irondakoko atari ukubera idini no guharanira ukuri, cyangwa se akarwana kubera ryo akicwa ari ryo ahowe, azaba apfuye urupfu rwa kijiji!
N'uzitandukanya n'abayoboke b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), akarwanya atarobanura abeza n'ababi muri bo, atanatinya ibihano by'uzica umwemeramana muri bo, ntiyubahirize amasezerano yahaye abahakanyi, cyangwa se abayobozi yo kubumvira, iki ni kimwe mu byaha bikuru, kandi uzabikora azaba akwiye ibihano bikomeye.
Benefits
Muri ibi harimo kuburira mu buryo bukomeye wawundi wigomeka akanga kumvira umuyobozi, akitandukanya n'imbaga y'abayisilamu yishyize hamwe, iyo apfuye ari uko akimeze aba apfuye urupfu rwa kijiji.
Muri Hadith harimo kubuza abantu kurwana baharanira irondakoko.
Ni itegeko kubahiriza amasezerano.
Mu kumvira umuyobozi no kuba hamwe n'imbaga y'abayisilamu haba harimo ibyiza byinshi, umutekano n'ituze, no gutungana kw'ibintu byose.
Kubuza kwisanisha n'ibikorwa by'abantu bo mu bujiji.
Itegeko ryo kuba hamwe n'imbaga y'abayisilamu.
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

