Hazabaho abayobozi, muzamenya ibyabo bakora, mugire n'ibindi muyoberwa bakora, uzabimenya azaba arokotse, n'uzabiyoberwa azarokoka, ariko uzashimishwa na byo akabakurikira niwe uzaba afite ikibazo
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa Umu Salamat Nyina w'abemera (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Hazabaho abayobozi, muzamenya ibyabo bakora, mugire n'ibindi muyoberwa bakora, uzabimenya azaba arokotse, n'uzabiyoberwa azarokoka, ariko uzashimishwa na byo akabakurikira niwe uzaba afite ikibazo", nuko baramubaza bati: Ese tuzabarwanye? Intumwa y'Imana irabasubiza iti: "Oya! Ntimuzabarwanye igihe cyose bazaba bagisali."
Explanation
Barangije babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: Ese tuzarwanye abayobozi bameze batyo? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabasubiza iti: Oya, igihe cyose bazaba bagisali ntimuzabarwanye.
Benefits
Ntibyemewe kwishimira ibibi no kubigiramo uruhare, ahubwo ni itegeko kubyamagana.
Iyo abayobozi bakoze ibihabanye n'amategeko, ntabwo biba byemewe kubumvira.
Ntibyemewe kwigomeka ku bayobozi b'abayisilamu, kubera ko bigira ingaruka mbi, bikanatuma amaraso ameneka, n'umutekano ukabura; bityo kwihanganira ibibi by'abayobozi b'inkozi z'ibibi nibyo byoroshye kuruta kubigomekaho.
Iswalat irahambaye kubera ko ari yo itandukanya hagati y'ubuhakanyi n'ubuyisilamu.
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

