افتتاح البرنامج الدعوي السبت القادم، ٩ / ٣ / ١٤٤٨هـ بعد صلاة الفجر مباشرة مسجد محمد بن إبراهيم، الجامعة الإسلامية بالمدينة المنورة فضيلة الشيخ د. هيثم بن محمد سرحان دورة اليوم الواحد، وختم كتاب كل سبت بإذن الله حياكم الله ونفع بكم. افتتاح البرنامج الدعوي السبت القادم، ٩ / ٣ / ١٤٤٨هـ بعد صلاة الفجر مباشرة مسجد محمد بن إبراهيم، الجامعة الإسلامية بالمدينة المنورة فضيلة الشيخ د. هيثم بن محمد سرحان دورة اليوم الواحد، وختم كتاب كل سبت بإذن الله حياكم الله ونفع بكم. افتتاح البرنامج الدعوي السبت القادم، ٩ / ٣ / ١٤٤٨هـ بعد صلاة الفجر مباشرة مسجد محمد بن إبراهيم، الجامعة الإسلامية بالمدينة المنورة فضيلة الشيخ د. هيثم بن محمد سرحان دورة اليوم الواحد، وختم كتاب كل سبت بإذن الله حياكم الله ونفع بكم. افتتاح البرنامج الدعوي السبت القادم، ٩ / ٣ / ١٤٤٨هـ بعد صلاة الفجر مباشرة مسجد محمد بن إبراهيم، الجامعة الإسلامية بالمدينة المنورة فضيلة الشيخ د. هيثم بن محمد سرحان دورة اليوم الواحد، وختم كتاب كل سبت بإذن الله حياكم الله ونفع بكم. افتتاح البرنامج الدعوي السبت القادم، ٩ / ٣ / ١٤٤٨هـ بعد صلاة الفجر مباشرة مسجد محمد بن إبراهيم، الجامعة الإسلامية بالمدينة المنورة فضيلة الشيخ د. هيثم بن محمد سرحان دورة اليوم الواحد، وختم كتاب كل سبت بإذن الله حياكم الله ونفع بكم. افتتاح البرنامج الدعوي السبت القادم، ٩ / ٣ / ١٤٤٨هـ بعد صلاة الفجر مباشرة مسجد محمد بن إبراهيم، الجامعة الإسلامية بالمدينة المنورة فضيلة الشيخ د. هيثم بن محمد سرحان دورة اليوم الواحد، وختم كتاب كل سبت بإذن الله حياكم الله ونفع بكم. افتتاح البرنامج الدعوي السبت القادم، ٩ / ٣ / ١٤٤٨هـ بعد صلاة الفجر مباشرة مسجد محمد بن إبراهيم، الجامعة الإسلامية بالمدينة المنورة فضيلة الشيخ د. هيثم بن محمد سرحان دورة اليوم الواحد، وختم كتاب كل سبت بإذن الله حياكم الله ونفع بكم. افتتاح البرنامج الدعوي السبت القادم، ٩ / ٣ / ١٤٤٨هـ بعد صلاة الفجر مباشرة مسجد محمد بن إبراهيم، الجامعة الإسلامية بالمدينة المنورة فضيلة الشيخ د. هيثم بن محمد سرحان دورة اليوم الواحد، وختم كتاب كل سبت بإذن الله حياكم الله ونفع بكم.
#58093[Hadithi nziza]
HadeethEnc · 1.25.0

Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Ni ubuhe burenganzira umugore w'umwe muri twe amufiteho? Irasubiza iti: "Ni ukumuha ibyo kurya igihe nawe uriye, no kumwambika igihe nawe wambaye cyangwa se hari icyo wabonye, no kutamukubita mu buranga, no kutamugirira nabi, kandi nta kagire ahandi yahukanira hatari mu rugo

Available translations

Choose an available translation of this Hadeeth

01

Hadeeth text

Hadith yaturutse kwa Muawiyat Al Qushayriyu (Imana imwishimire) yaravuze ati: Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Ni ubuhe burenganzira umugore w'umwe muri twe amufiteho? Irasubiza iti: "Ni ukumuha ibyo kurya igihe nawe uriye, no kumwambika igihe nawe wambaye cyangwa se hari icyo wabonye, no kutamukubita mu buranga, no kutamugirira nabi, kandi nta kagire ahandi yahukanira hatari mu rugo."
02

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajijwe ku bijyanye n'uburenganzira bw'umugore ku mugabo we? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga bimwe muri byo, ari byo:

Icya mbere: Kutagira ibyo kurya by'umwihariko umuretse, ahubwo ko mugomba gusangira.

Icya kabiri: Kutiyambika wenyine ngo umureke, ahubwo nawe ugomba kumwambika igihe wiguriye imyambaro, cyangwa se igihe hari icyo wabonye kandi ushoboye.

Icya gatatu: Ntukamukubite cyeretse bibaye ngombwa nko kumuhana, cyangwa se hari ibyo ategetswe atakoze, kandi n'iyo bibayeho wirinda kumukomeretsa, ukirinda mu buranga bwe, kubera ko uburanga ni ho hantu hahambaye ku mubiri kandi hagaragara hubahitse hakaba hari na zimwe mu ngingo zoroshye.

Icya kane: Ntugatukane cyangwa ngo uvuge ngo Allah ahindanye uburanga bwawe, ntukagira rumwe mu ngingo ze uvuga ko ari rubi, kubera ko Allah ari we wamuhaye ishusho nziza ndetse n'umubiri we, kandi akabigira byiza mu ishusho nziza. Gutuka imiremekere y'umuntu rero uba unenze uwamuremye Allah abiturinde.

Icya gatanu: Ntakahukane ajya ahandi hatari mu cyumba cye, mu buryamo bwe, ngo ajye mu kindi cyumba cyangwa se mu yindi nzu, ariko ibi ni kuri bya bindi biba bimenyerewe bituma umugore yahukana umugabo we.
03

Benefits

Abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bashishikazwaga no kumenya uburenganzira bw'abandi ngo babwubahirize, ndetse no kumenya ubwabo.
Ni itegeko ku mugabo guha umugore we ibimutunga, n'icyo kwambara ndetse n'aho gutura.
Kubuza guhindanya umuntu mu bigaragara n'ibitagaragara.
Gusebya umuntu kubujijwe ni nko kuvuga uti: Wowe ukomoka mu muryango cyangwa se ubwoko bubi, cyangwa se ibindi nk'ibi.

Attribution

[Yakiriwe na Abu Dawud na Ibun Madjah ndetse na Ahmad]

Categories

Share

Share hadeeth

Sharing options · 0 Total shares

Share

← Back to encyclopedia
Shopping Basket

Loading...