Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajinjwe ku mpamvu izinjiza abantu benshi mu ijuru, maze irasubiza iti: "Ni ugutinya Allah no kurangwa n'imico myiza
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajinjwe ku mpamvu izinjiza abantu benshi mu ijuru, maze irasubiza iti: "Ni ugutinya Allah no kurangwa n'imico myiza", hanyuma irongera ibazwa impamvu izinjiza abantu benshi mu muriro irasubiza iti: "Ni umunwa n'igitsina."
Explanation
Gutinya Allah no kurangwa n'imico myiza.
Gutinya Allah ni ukuba hagati yawe n'ibihano bya Allah wakora ikizabikurinda, ukora ibyo Allah yagutegetse, wirinda ibyo yakubujije.
Naho imico myiza: Ni ukurangwa n'uburanga bucyeye, no gukora ibyiza, no kwirinda kubangamira abandi.
Kandi ko imwe mu mpamvu zikomeye zizatuma abantu bajya mu muriro ari:
Ururimi n'igitsina.
Bimwe mu byaha ururimi rukora ni: Ukubeshya, gusebanya, kubunza amagambo n'ibindi.
Naho ibyaha by'igitsina ni ubusambanyi n'ubutinganyi n'ibindi.
Benefits
Ubuhambare bw'ururimi kuri nyirarwo, kandi ko ruzaba imwe mu mpamvu izajyana abantu mu muriro.
Ubuhambare bw'irari n'ibindi bikorwa bibi ku muntu, kandi ko ari bimwe mu bizinjiza abantu benshi mu muriro.
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

