Iryo ni ibuye ryatawe mu muriro hashize imyaka mirongo irindwi, ubu nibwo rigeze ku ndiba y'umuriro!
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Igihe kimwe twari hamwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yumva ijwi riteye ubwoba, maze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababaza iti: "Ibyo mwumvise muzi ibyo ari byo? Abu Hurayrat aravuga ati: Twaravuze duti: Allah n'Intumwa ye nibo babizi! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: Iryo ni ibuye ryatawe mu muriro hashize imyaka mirongo irindwi, ubu nibwo rigeze ku ndiba y'umuriro!"
Explanation
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: Iryo jwi mwumvise ni ikibuye kinini cyatawe mu muriro hashize imyaka mirongo irindwi kimanuka, ubu nibwo cyari kigeze ku ndiba yawo ubwo mwari mwumvise iryo jwi.
Benefits
Gushishikariza abantu kugarura ubumenyi bw'ibyo batazi kwa Allah.
Gutera amatsiko umuntu wiga mbere yo kumusobanurira, kugira ngo akurikire kandi abe maso!
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

