Umuryango wanjye (umat) wose uzinjira mu ijuru, uretse utazabishaka
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Umuryango wanjye (umat) wose uzinjira mu ijuru, uretse utazabishaka” Intumwa y'Imana barayibaza bati: Ni nde utazabishaka yewe ntumwa y’Imana? Intumwa y'Imana irasubiza iti: "Uzanyumvira azinjira mu ijuru, n’uzanyigomekaho (ntakurikize imigenzo yanjye) uwo azaba atabashika.”
Explanation
Nuko abasangirangendo baramubaza bati: Ninde utazabishaka yewe Ntumwa y'Imana?!
Irabasubiza iti: Wawundi uzaca bugufi akanyumvira ndetse akananyubaha azinjira mu ijuru, naho wa wundi uzanyigomekaho akanga kunyumvira azaba ari we wanze kujya mu ijuru kubera ibikorwa bye bibi.
Benefits
Kumvira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bizaba impamvu yo kwinjira mu ijuru, no kuyigomekaho bizaba impamvu yo kwinjira mu muriro.
Inkuru nziza yahawe abarangwa no kumvira muri uyu muryango (Umat), kandi ko bose bazajya mu ijuru cyeretse wa wundi wigometse kuri Allah ndetse akanigomeka ku Ntumwa ye.
Impuhwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagiriraga abayoboke bayo, n'uburyo yari ishishikajwe n'uko bayoboka.
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

