Ndahiye k'ufite roho ya Muhamadi mu kuboko kwe ko nta n'umwe mu bayoboke banjye uzanyumva yaba ari umuyahudi cyangwa se umunaswara ngo areke kunyemera, maze apfe atemeye ubutumwa naje nzanye usibye ko azajya mu muriro
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ndahiye k'ufite roho ya Muhamadi mu kuboko kwe ko nta n'umwe mu bayoboke banjye uzanyumva yaba ari umuyahudi cyangwa se umunaswara ngo areke kunyemera, maze apfe atemeye ubutumwa naje nzanye usibye ko azajya mu muriro.
Explanation
Benefits
Uzahakana Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kuvuga ko yemera izindi Ntumwa ntacyo bizamumarira.
Utazumva Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), n'ubutumwa bwa Isilamu yaje kwigisha ntibumugereho, uwo ntacyo azabazwa, kandi iherezo rye ku munsi w'imperuka rizwi na Allah Nyir'ubutagatifu.
Ubuyisilamu bugirira akamaro nyirabwo, kabone n'iyo yaba abura igihe gito ngo apfe, kabone n'iyo yaba ari mu burwayi bukomeye budakira, igihe cyose roho ye itaragera mu ngoto.
Kuvuga ko amadini y'abahakanyi ari ukuri harimo n'ay'abayahudi n'abanaswara aba ahakanye.
Kuvuga umuyahudi n'umunaswara- muri Hadith- ni mu rwego rwo kwihanangiriza abandi batari bo, kubera ko aba bo bafite igitabo bemera bamanuriwe, niba rero nabo bazajya mu muriro kubera kutemera ubutumwa bwa Muhamadi, ubwo abandi badafite igitabo bemera nibo bazaherwaho, kubera ko bose bategetswe kwemera ubutumwa bwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) no kubukurikira.
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

