Jya uhozaho kubamira Allah kenshi, kubera ko ntabwo uzubamira Allah inshuro imwe usibye ko azakuzamura mu ntera, akanakubabarira ibyaha
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa Ma'adana Ibun Abi Twal'hat Al Ya'amariyu yaravuze ati: Nahuye na Thawbani, waheshejwe ubwigenge n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), nuko ndamubwira nti: Mbwira igikorwa nakora Allah akazanyinjiza mu ijuru? Cyangwa se yaravuze ati: Naravuze nti: Igikorwa Allah akunda kuruta ibindi, nuko araceceka, ndongera ndabimubaza araceceka, ndongera ndabimubaza bwa gatatu araceceka, maze arambwira ati: Ibyo umbajije nabibajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze irambwira iti: "Jya uhozaho kubamira Allah kenshi, kubera ko ntabwo uzubamira Allah inshuro imwe usibye ko azakuzamura mu ntera, akanakubabarira ibyaha" Ma'adanu yaravuze ati: Hanyuma naje guhura na Abu A-Darda-i ndabimubaza maze ambwira nk'ibyo Thawbanu yambwiye.
Explanation
Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibwira uwari uyibajije iti: Jya uhozaho kubamira Allah mu iswalat, kubera ko iyo wubamye kubera Allah akuzamura mu ntera, ndetse akanakubabarira ibyaha.
Benefits
Kugaragaza uburyo abasangirangendo bari basobanukiwe n'uburyo bamenye ko ijuru nta kindi cyarikwinjizamo usibye ibikorwa, nyuma y'impuhwe za Allah.
Kubama mu iswalat ni imwe mu mpamvu zikomeye zo kuzamurwa mu ntera no kubabarirwa ibyaha.
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

