Mu by'ukuri iswalat iremerera indyarya ni iswalat ya nijoro (Al Isha-i) n'iya mu gitondo (Al Fadj'ri)! N'iyo baza kumenya ibyiza byazo bari kujya baza kuzisenga kabone n'iyo baba bakambakamba
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu by'ukuri iswalat iremerera indyarya ni iswalat ya nijoro (Al Isha-i) n'iya mu gitondo (Al Fadj'ri)! N'iyo baza kumenya ibyiza byazo bari kujya baza kuzisenga kabone n'iyo baba bakambakamba; nigeze kugira umugambi wo gutegeka ko abantu basali nkabahitiramo umuntu ubasengesha, njye nkajyana n'abagabo bitwaje inkwi tukajya gushaka abagabo batitabira iswalat, tukabatwikiraho amazu yabo!"
Explanation
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yigeze no kugira umugambi wo gutegeka ko abantu basali, igahitamo ubayoborera iswalat, hanyuma yo n'abandi bagabo bakitwaza inkwi bakajya gutwikira mu mazu abagabo bataza gusali hamwe n'abandi kubera icyo cyaha bakoze, ariko ntabwo ari ko yabigenje kubera ko ayo mazu arimo abagore n'abana bato b'inzirakarengane ndetse n'abandi bafite impamvu zemewe, bo nta cyaha baba bazira.
Benefits
Indyarya mu masenegsho yazo nta kindi ziba zigamije usibye gukorera ijisho no kugira ngo zivugwe, bityo ntizijya zitabira iswalat usibye igihe ziba zishaka ko abantu bazireba!
Ibihembo bihambaye byo gusali iswalat ya nijoro n'iyo mu rukerera mu musigiti mu mbaga, ndetse ko zikwiye kwitabirwa kabone n'iyo abantu baza kuzikora bakambakamba.
Kwitwararika guhozaho iswalat ya nijoro n'iya mu gitondo birinda umuntu kuba mu ndyarya, no kutazitwararika ni bimwe mu biranga indyarya.
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

