Igihe kimwe imbere y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bavuze umugabo waryamye mu ijoro bumucyeraho iravuga iti: Uwo mugabo Sheytwani yanyaye mu matwi ye, cyangwa se yaravuze iti: Mu gutwi kwe
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa Abdillah Ibun Masud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Igihe kimwe imbere y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bavuze umugabo waryamye mu ijoro bumucyeraho iravuga iti: Uwo mugabo Sheytwani yanyaye mu matwi ye, cyangwa se yaravuze iti: Mu gutwi kwe."
Explanation
Benefits
Kwirinda Shitani yubikira umuntu mu nzira zose, kugira ngo imwitambike imubuze kumvira Allah Nyir'ubutagatifu.
Umumenyi Ibun Hadjar yavuze ku bijyanye n'aha hagira hati (Ntiyahagurutse ngo asali) avuga ko ari iswalat iyo ari yo yose, binacyekwa ko ari iy'itegeko. Ariko igamije kuvugwa hano ni iyo mu gicuku (Qiyamu Layli) cyangwa se iy'itegeko.
Umumenyi A-Twibiy yaravuze ati: Muri iyi mvugo havuzwe ugutwi, nyamara amaso ari yo yari akwiye kuvuga bitewe n'uko ari yo asinzira, mu rwego rwo kugaragaza ibitotsi byinshi, kubera ko amatwi niyo atuma umuntu yumva agakanguka, hano inkari zavuzwe ku buryo bw'umwihariko kuko nizo zoroshye gutemba no kugera mu mitsi, bigatuma umuntu agira ubunebwe mu ngingo ze zose z'umubiri.
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

