افتتاح البرنامج الدعوي السبت القادم، ٩ / ٣ / ١٤٤٨هـ بعد صلاة الفجر مباشرة مسجد محمد بن إبراهيم، الجامعة الإسلامية بالمدينة المنورة فضيلة الشيخ د. هيثم بن محمد سرحان دورة اليوم الواحد، وختم كتاب كل سبت بإذن الله حياكم الله ونفع بكم. افتتاح البرنامج الدعوي السبت القادم، ٩ / ٣ / ١٤٤٨هـ بعد صلاة الفجر مباشرة مسجد محمد بن إبراهيم، الجامعة الإسلامية بالمدينة المنورة فضيلة الشيخ د. هيثم بن محمد سرحان دورة اليوم الواحد، وختم كتاب كل سبت بإذن الله حياكم الله ونفع بكم. افتتاح البرنامج الدعوي السبت القادم، ٩ / ٣ / ١٤٤٨هـ بعد صلاة الفجر مباشرة مسجد محمد بن إبراهيم، الجامعة الإسلامية بالمدينة المنورة فضيلة الشيخ د. هيثم بن محمد سرحان دورة اليوم الواحد، وختم كتاب كل سبت بإذن الله حياكم الله ونفع بكم. افتتاح البرنامج الدعوي السبت القادم، ٩ / ٣ / ١٤٤٨هـ بعد صلاة الفجر مباشرة مسجد محمد بن إبراهيم، الجامعة الإسلامية بالمدينة المنورة فضيلة الشيخ د. هيثم بن محمد سرحان دورة اليوم الواحد، وختم كتاب كل سبت بإذن الله حياكم الله ونفع بكم. افتتاح البرنامج الدعوي السبت القادم، ٩ / ٣ / ١٤٤٨هـ بعد صلاة الفجر مباشرة مسجد محمد بن إبراهيم، الجامعة الإسلامية بالمدينة المنورة فضيلة الشيخ د. هيثم بن محمد سرحان دورة اليوم الواحد، وختم كتاب كل سبت بإذن الله حياكم الله ونفع بكم. افتتاح البرنامج الدعوي السبت القادم، ٩ / ٣ / ١٤٤٨هـ بعد صلاة الفجر مباشرة مسجد محمد بن إبراهيم، الجامعة الإسلامية بالمدينة المنورة فضيلة الشيخ د. هيثم بن محمد سرحان دورة اليوم الواحد، وختم كتاب كل سبت بإذن الله حياكم الله ونفع بكم. افتتاح البرنامج الدعوي السبت القادم، ٩ / ٣ / ١٤٤٨هـ بعد صلاة الفجر مباشرة مسجد محمد بن إبراهيم، الجامعة الإسلامية بالمدينة المنورة فضيلة الشيخ د. هيثم بن محمد سرحان دورة اليوم الواحد، وختم كتاب كل سبت بإذن الله حياكم الله ونفع بكم. افتتاح البرنامج الدعوي السبت القادم، ٩ / ٣ / ١٤٤٨هـ بعد صلاة الفجر مباشرة مسجد محمد بن إبراهيم، الجامعة الإسلامية بالمدينة المنورة فضيلة الشيخ د. هيثم بن محمد سرحان دورة اليوم الواحد، وختم كتاب كل سبت بإذن الله حياكم الله ونفع بكم.
#3410[Hadithi y'impamo]
HadeethEnc · 1.25.0

Yewe Data wacu! Vuga uti: LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse Allah, iri jambo nzaryifashisha nkuvuganira kwa Allah

Available translations

Choose an available translation of this Hadeeth

01

Hadeeth text

Hadith yaturutse kwa Said Ibun Al Musayyib, nawe ayikuye kwa se yaravuze ati: Ubwo Abu Twalib yari agezweho n'urupfu, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaje kumureba isanga ari kumwe na Abu Djah'li, na Abdullah Ibun Abi Umayat Ibun Al Mughirat, maze iramubwira iti: Yewe Data wacu! Vuga uti: LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse Allah, iri jambo nzaryifashisha nkuvuganira kwa Allah, nuko Abu Djah'li na Abdullah Ibun Abi Umayat baravuga bati: Ubwo urahakana idini rya Abdul Mutwalib? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ikomeza kubimusubiriramo, nabo bamusubiriramo biriya bamubwiye, kugeza ubwo Abu Twalib avuze bwa nyuma ati: Ndi ku idini rya Abdul Mutwalib, yanga kuvuga rya jambo (La ilaha ila llah); Said Ibun Al Musayyib yaravuze ati: Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Ndahiye ku izina rya Allah ko nzakomeza kugusabira igihe cyose ntarabibuzwa! Nuko Allah amanura umurongo wa Qur'an ugira uti: {Ntibikwiye ku Muhanuzi (Muhamadi) na ba bandi bemeye, gusabira ababangikanyamana kubabarirwa ibyaha...} [A-Tawbat: 113]. Uyu murongo Allah yawumanuye kubera Abu Twalib, maze abwira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: {Rwose, wowe (Muhamadi) ntuyobora uwo ukunze, ahubwo Allah ni We uyobora uwo ashaka. Kandi ni We uzi neza abayobotse.} [Al Qaswasw: 56]
02

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yinjiye kwa se wabo Abu Twalib, ubwo yendaga gupfa, maze iramubwira iti: Yewe Data wacu! Vuga LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah; iryo jambo nzaryifashishe nkubera umuhamya kwa Allah; Abu Djah'li na Abdullah Ibun Abi Umayat baravuga bati: Yewe Abu Twalib, urareka imyemerere ya so Abdul Mutwalib? Ari yo yo kugaragira ibigirwamana? Bakomeza kubimusubiriramo kugeza ubwo nawe amagambo ya nyuma yavuze ati: Njye ndi ku kwemera kwa Abdul Mutwalib, kwo kubangikanya Allah no kugaragira ibigirwamana; Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Nzagusabira imbabazi kwa Allah, igihe cyose Nyagasani wanjye azaba atarabimbuza, nuko hamanuka imvugo ya Allah igira iti: {Ntibikwiye ku Muhanuzi (Muhamadi) na ba bandi bemeye, gusabira ababangikanyamana kubabarirwa ibyaha kabone n'iyo baba bafitanye isano, nyuma y’uko bibagaragariye ko ari abo mu muriro wa Jahimu (kuko bapfuye ari ababangikanyamana).} [A-Tawbat: 113] No ku byerekeranye na Abu Twalib ku buryo bw'umwihariko, Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati: {Rwose, wowe (Muhamadi) ntuyobora uwo ukunze, ahubwo Allah ni We uyobora uwo ashaka. Kandi ni We uzi neza abayobotse.} [Al Qaswasw: 56] Kubera uko wowe washatse ntiwamuyobora, ahubwo wowe umurimo wawe ni uwo gusohoza ubutumwa, ibindi ukabiharira Allah we uyobora uwo ashatse.
03

Benefits

Ni ikizira gusabira imbabazi kwa Allah ababangikanyamana, uko isano dufitanye nabo ryaba rimeze kose, ndetse n'ibikorwa byabo n'ineza yabo.
Kugera ikirenge mu cy'abasokuru n'ibikomerezwa ni bimwe mu bikorwa biranga injiji.
Impuhwe z'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) zari zuzuye, n'uburyo yari ishishikajwe no guhamagarira abantu kuyoboka.
Harimo igisubizo ku bibwira ko Abu Twalib yabaye umuyisilamu.
Ikirebwa mu bikorwa dukora ni iherezo ryabyo.
Kwishingikiriza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) cyangwa se undi uwo ari we wese ngo agire icyo agutwara cyangwa se akumarira ni imfabusa.
Uzavuga ijambo LA ILAHA ILA LLAH, abifitiye ubumenyi kandi ari ko abyizera adashidikanya, azaba abaye umuyisilamu.
Abantu bakora ibikorwa bibi n'inshuti mbi bagira ingaruka mbi ku muntu.
Igisobanuro cya LA ILAHA ILA LLAH: Ni ukureka kugaragira ibigirwamana, n'abakora ibikorwa byiza, no guharira Allah amasengesho yose, ndetse ko ababangikanyamana bazi neza ibisobanuro byaryo.
Biremewe gusura umubangikanyamana urwaye iyo wiringiye ko yaba umuyisilamu.
Gushobozwa kuyoboka biri mu bubasha bwa Allah wenyine utabangikanywa n'icyo ari cyo cyose, naho Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) umurimo wayo ni ukwereka abantu no kubayobora no gusohoza ubutumwa.

Attribution

[Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

Categories

Share

Share hadeeth

Sharing options · 0 Total shares

Share

← Back to encyclopedia
Shopping Basket

Loading...