HadeethEnc · 1.25.0
Igihe kimwe nari kumwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ishaka kwihagarika yerekera aho abantu bamenaga imyanda, yihagarika ihagaze
Available translations
Choose an available translation of this Hadeeth
01
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa Hudhayfat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Igihe kimwe nari kumwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ishaka kwihagarika yerekera aho abantu bamenaga imyanda, yihagarika ihagaze, nuko nigirayo njya ku ruhande irambwira iti: Nyegera, nuko ndayegera nyihagarara inyuma, irangije iratawaza, ihanagura kuri Khofu zayo.
02
Explanation
Hudhayfat Ibun Al Yaman (Imana imwishimire we na se) yavuze ko igihe kimwe yari hamwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nuko ishaka kwihagarika, yerekeza aho bamenaga imyanda, yihagarika ihagaze kandi ubusanzwe yajyaga yihagarika yicaye.
Nuko Hudhayfat arayitarura ajya ku ruhande, maze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Nyegera, nuko Hudhayfat arayegera ahagarara inyuma yayo kugira ngo ayikingirize ntihagire uyibona.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije iratawaza, ubwo yari igeze ku birenge, yahanaguye Khofu abantu bambara mu birenge zikoze mu ruhu ziba zimeze nk'amasogisi, zikaba ziba zihishe utubombankore, ntiyaziyambura.

03
Benefits
Biremewe guhanagura Khofu.
Biremewe kwihagarika uhagaze ariko ukirinda ko zagutarukira.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) guhitamo kwihagarika hano bamena imyanda byari mu rwego rwo kwirinda ko hari izamutarukira.

Attribution
[Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]
Categories
Share
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares