
IMICO Y’UMUYISLAMU
-أخلاق المسلم بسم الله الرحمن الرحيم IMICO Y’UMUYISLAMU أخلاق المسلم Kandi ntimuzarengere و لا تعتدوا Kandi ntimugakwize ubwangizi ku isi. و لا تعثوا في الأرض مفسدين Kandi ntimuzavange ukuri n’ikinyoma و لا تلبسوا الحق بالباطل Ntukanakurikire ibyo udafitiye ubumenyi. و لا تقف ما ليس لك به علم Kandi ntukagende ku isi wibona ku abantu. و لا تمش في الأرض مرحا Kandi ntukaneguze...
IMICO Y’UMUYISLAMU
-أخلاق المسلم
بسم الله الرحمن الرحيم
IMICO Y’UMUYISLAMU
أخلاق المسلم
Kandi ntimuzarengere
و لا تعتدوا
Kandi ntimugakwize ubwangizi ku isi.
و لا تعثوا في الأرض مفسدين
Kandi ntimuzavange ukuri
n’ikinyoma
و لا تلبسوا الحق بالباطل
Ntukanakurikire ibyo udafitiye
ubumenyi.
و لا تقف ما ليس لك به علم
Kandi ntukagende ku isi wibona ku abantu.
و لا تمش في الأرض مرحا
Kandi ntukaneguze abantu umusaya wawe ubibonaho.
و لا تصعر خدك للناس
Kandi ujye wicisha bugufi ku bemera.
و اخفض جناحك للمؤمنين
ndetse n’ijwi ryawe uricishe bugufi.
و اغضض من صوتك
Kandi ujye ugenda wiyoroheje
و اقصد في مشيك
kandi ujye wirengagiza injiji (ntukaziture inabi).
و اعرض عن الجاهلين
Jya ubabarira, unabwirize (abantu) gukora ibyiza.
خذ العفو و أمر بالعرف
Jya ukumira ikibi ukoresheshe icyiza.
ادفع بالتي هي أحسن
Hamagarira (abantu) kugana inzira ya Nyagasani wawe ukoresheje ubushishozi
ادع إلى سبيل ربك بالحكمة
Ntimukangize amaturo yanyu kubera incyuro n’inabi
لا تبطلوا صدقاتكم بالمن و الأذى
Kandi ntimukarye imitungo ya bagenzi banyu mu buryo butemewe.
و لا تأكلوا أموالكم بينكم بالباطل
kandi ntimugahimbane amazina mabi (atesha agaciro abandi).
و لا تنابزوا بالألقاب
Kandi ntihakagire abantu basuzugura abandi.
و لا يسخر قوم من قوم
Kandi ntimugasebanye.
و لا يغتب بعضكم بعضا
Kandi ntimukanekane.
و لا تجسسوا
Mujye mwirinda kenshi gukeka (bagenzi banyu).
اجتنبوا كثيرا من الظن
Nimwinjire mu buyisilamu byimazeyo (mwubahiriza amategeko n’amabwiriza byabwo).
ادخلوا في السلم كافة
N’igihe muramukijwe mu ndamutso
(nziza), mujye mwikiriza mu ndamutso
iyiruta
و إذا حييتم بتحية فحيوا بأحسن منها
Ndetse muzagirire neza ababyeyi bombi, n’abo mufitanye isano n’impfubyi.
و بالوالدين إحسانا و ذي القربى و اليتامى
Kandi munayagaburireho
abatishoboye.
و أطعموا البائس الفقير
kandi ikibi (mu mitungo yanyu) ntimukakigurane icyiza (mu mitungo yazo).
و لا تتبدلوا الخبيث بالطيب
Munahe impfubyi (zimaze kugimbuka) imitungo yazo.
و آتوا اليتامى أموالهم
Mutange mu byo twabahaye.
أنفقوا مما رزقناكم
Kandi mujye muvuga amagambo y’ukuri.
و قولوا قولا سديدا
Kandi muvugane n’abantu mukoresheje
imvugo nziza.
و قولوا للناس حسنا
Kandi ntimuzaterane inkunga mu byaha
n’ubugizi bwa nabi.
و لا تعاونوا على الإثم و العدوان
Ndetse muterane inkunga
mu byiza no mu gutinya Allah
و تعاونوا على البر و التقوى
Kandi mujye myubahiriza indahiro zanyu.
و احفظوا أيمانكم
Kandi mujye mwuzuza isezerano rya Allah igihe muritanze.
و أوفوا بعهد الله إذا عاهدتم
Kandi mujye mwuzuza ibipimo igihe mupima.
و أوفوا الكيل إذا كلتم
Ndetse mupimishe iminzani
itunganye.
و زنوا بالقسطاس المستقيم
Mube abahagararizi b’ubutabera.
كونوا قوامين بالقسط
Ni mugire ubutabera
اعدلوا
IMICO Y’UMUYISLAMU
Scan QR Code | Use a QR Code Scanner to fast download directly to your mobile device