النحل

 

An-Nahl

 

The Bee

1 - An-Nahl (The Bee) - 001

أَتَىٰٓ أَمۡرُ ٱللَّهِ فَلَا تَسۡتَعۡجِلُوهُۚ سُبۡحَٰنَهُۥ وَتَعَٰلَىٰ عَمَّا يُشۡرِكُونَ
Itegeko rya Allah (ryo kuza kw’imperuka) riregereje, bityo ntimuryihutishe. Ubutagatifu ni ubwe kandi nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo.

2 - An-Nahl (The Bee) - 002

يُنَزِّلُ ٱلۡمَلَـٰٓئِكَةَ بِٱلرُّوحِ مِنۡ أَمۡرِهِۦ عَلَىٰ مَن يَشَآءُ مِنۡ عِبَادِهِۦٓ أَنۡ أَنذِرُوٓاْ أَنَّهُۥ لَآ إِلَٰهَ إِلَّآ أَنَا۠ فَٱتَّقُونِ
Ku bw’itegeko rye, (Allah) amanura malayika (Gaburiheli) azanye ubutumwa ku wo (Allah) ashaka mu bagaragu be (agira ati) “Muburire (abantu) ko nta yindi mana (ikwiye gusengwa by’ukuri) usibye Njye; bityo nimuntinye.”

3 - An-Nahl (The Bee) - 003

خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ بِٱلۡحَقِّۚ تَعَٰلَىٰ عَمَّا يُشۡرِكُونَ
Yaremye ibirere n’isi ku mpamvu z’ukuri. Ubutagatifu ni ubwe kandi nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo.

4 - An-Nahl (The Bee) - 004

خَلَقَ ٱلۡإِنسَٰنَ مِن نُّطۡفَةٖ فَإِذَا هُوَ خَصِيمٞ مُّبِينٞ
Yaremye umuntu amukomoye mu ntanga, none uwo (muntu) yahisemo kuba umunyempaka ugaragara (mu guhakana izuka).

5 - An-Nahl (The Bee) - 005

وَٱلۡأَنۡعَٰمَ خَلَقَهَاۖ لَكُمۡ فِيهَا دِفۡءٞ وَمَنَٰفِعُ وَمِنۡهَا تَأۡكُلُونَ
(Allah) yanabaremeye amatungo; muri yo harimo ibibatera gususuruka (imyambaro) n’ibindi bibafitiye akamaro, ndetse hari n’ayo murya.

6 - An-Nahl (The Bee) - 006

وَلَكُمۡ فِيهَا جَمَالٌ حِينَ تُرِيحُونَ وَحِينَ تَسۡرَحُونَ
Munashimishwa n’ubwiza bwayo igihe muyacyuye nimugoroba n’igihe muyahuye mu gitondo.

7 - An-Nahl (The Bee) - 007

وَتَحۡمِلُ أَثۡقَالَكُمۡ إِلَىٰ بَلَدٖ لَّمۡ تَكُونُواْ بَٰلِغِيهِ إِلَّا بِشِقِّ ٱلۡأَنفُسِۚ إِنَّ رَبَّكُمۡ لَرَءُوفٞ رَّحِيمٞ
(Ayo matungo) anikorera imitwaro yanyu iremereye akayijyana aho mutari gushobora kugera bitabagoye. Mu by’ukuri Nyagasani wanyu ni Nyirimpuhwe zihebuje, Nyirimbabazi.

8 - An-Nahl (The Bee) - 008

وَٱلۡخَيۡلَ وَٱلۡبِغَالَ وَٱلۡحَمِيرَ لِتَرۡكَبُوهَا وَزِينَةٗۚ وَيَخۡلُقُ مَا لَا تَعۡلَمُونَ
(Yanaremye) ifarasi, icyimanyi (cy’ifarasi n’indogobe) ndetse n’indogobe; kugira ngo mubigendereho, kandi binababere imitako. Yanaremye n’ibindi mutazi.

9 - An-Nahl (The Bee) - 009

وَعَلَى ٱللَّهِ قَصۡدُ ٱلسَّبِيلِ وَمِنۡهَا جَآئِرٞۚ وَلَوۡ شَآءَ لَهَدَىٰكُمۡ أَجۡمَعِينَ
Allah ni We werekana inzira igororotse (Isilamu), ariko hari n’izindi zigoramye. Kandi iyo aza kubishaka yari kubayobora mwese.

10 - An-Nahl (The Bee) - 010

هُوَ ٱلَّذِيٓ أَنزَلَ مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءٗۖ لَّكُم مِّنۡهُ شَرَابٞ وَمِنۡهُ شَجَرٞ فِيهِ تُسِيمُونَ
Ni We umanura amazi (imvura) aturutse mu kirere, mukayanywa ndetse akanameza ibimera muragiramo amatungo yanyu.

11 - An-Nahl (The Bee) - 011

يُنۢبِتُ لَكُم بِهِ ٱلزَّرۡعَ وَٱلزَّيۡتُونَ وَٱلنَّخِيلَ وَٱلۡأَعۡنَٰبَ وَمِن كُلِّ ٱلثَّمَرَٰتِۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةٗ لِّقَوۡمٖ يَتَفَكَّرُونَ
Ayameresha ibihingwa, imizeti, imitende, imizabibu ndetse na buri bwoko bw’imbuto. Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu batekereza.

12 - An-Nahl (The Bee) - 012

وَسَخَّرَ لَكُمُ ٱلَّيۡلَ وَٱلنَّهَارَ وَٱلشَّمۡسَ وَٱلۡقَمَرَۖ وَٱلنُّجُومُ مُسَخَّرَٰتُۢ بِأَمۡرِهِۦٓۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٖ لِّقَوۡمٖ يَعۡقِلُونَ
Kandi yabashyiriyeho ijoro (kugira ngo mubashe kuruhuka) n’amanywa (kugira ngo mubashe gukora), izuba n’ukwezi (kugira ngo bibamurikire), ndetse n’inyenyeri zorohejwe ku bw’itegeko rye. Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bafite ubwenge.

13 - An-Nahl (The Bee) - 013

وَمَا ذَرَأَ لَكُمۡ فِي ٱلۡأَرۡضِ مُخۡتَلِفًا أَلۡوَٰنُهُۥٓۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةٗ لِّقَوۡمٖ يَذَّكَّرُونَ
Kandi ibyo yabaremeye ku isi (haba mu matungo, ibihingwa n’amabuye y’agaciro) bifite amabara atandukanye. Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bazirikana (ko Imana ari imwe no kuba ari yo yonyine ikwiye gusengwa).

14 - An-Nahl (The Bee) - 014

وَهُوَ ٱلَّذِي سَخَّرَ ٱلۡبَحۡرَ لِتَأۡكُلُواْ مِنۡهُ لَحۡمٗا طَرِيّٗا وَتَسۡتَخۡرِجُواْ مِنۡهُ حِلۡيَةٗ تَلۡبَسُونَهَاۖ وَتَرَى ٱلۡفُلۡكَ مَوَاخِرَ فِيهِ وَلِتَبۡتَغُواْ مِن فَضۡلِهِۦ وَلَعَلَّكُمۡ تَشۡكُرُونَ
Ni na We woroheje inyanja kugira ngo (mukuremo) inyama z’umwimerere (amafi) muzirye, munakuremo imitako mwambara. Kandi ubona amato azihinguranya kugira ngo mushakishe ingabire ze, no kugira ngo mubashe gushimira.

15 - An-Nahl (The Bee) - 015

وَأَلۡقَىٰ فِي ٱلۡأَرۡضِ رَوَٰسِيَ أَن تَمِيدَ بِكُمۡ وَأَنۡهَٰرٗا وَسُبُلٗا لَّعَلَّكُمۡ تَهۡتَدُونَ
Yanashyize imisozi ku isi aranayishimangira kugira ngo itabahungabanya, (anayishyiramo) imigezi (kugira ngo munywe amazi yayo), ndetse n’inzira kugira ngo zibayobore (aho mugana).

16 - An-Nahl (The Bee) - 016

وَعَلَٰمَٰتٖۚ وَبِٱلنَّجۡمِ هُمۡ يَهۡتَدُونَ
(Yanabashyiriyeho) ibimenyetso (bibayobora ku manywa) ndetse n’inyenyeri (zibayobora nijoro) kugira ngo bayoboke (aho bagana).

17 - An-Nahl (The Bee) - 017

أَفَمَن يَخۡلُقُ كَمَن لَّا يَخۡلُقُۚ أَفَلَا تَذَكَّرُونَ
None se ubwo (Allah) urema wamugereranya n’ibitarema (ibigirwamana)? Ese ntimuzirikana?

18 - An-Nahl (The Bee) - 018

وَإِن تَعُدُّواْ نِعۡمَةَ ٱللَّهِ لَا تُحۡصُوهَآۗ إِنَّ ٱللَّهَ لَغَفُورٞ رَّحِيمٞ
Kandi muramutse mushatse kubarura ingabire za Allah (yabahaye) ntimwazihetura. Mu by’ukuri Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.

19 - An-Nahl (The Bee) - 019

وَٱللَّهُ يَعۡلَمُ مَا تُسِرُّونَ وَمَا تُعۡلِنُونَ
Kandi Allah azi ibyo muhisha n’ibyo mugaragaza.

20 - An-Nahl (The Bee) - 020

وَٱلَّذِينَ يَدۡعُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ لَا يَخۡلُقُونَ شَيۡـٔٗا وَهُمۡ يُخۡلَقُونَ
Na bya bindi basenga bitari Allah, nta cyo byigeze birema ahubwo na byo byararemwe.

21 - An-Nahl (The Bee) - 021

أَمۡوَٰتٌ غَيۡرُ أَحۡيَآءٖۖ وَمَا يَشۡعُرُونَ أَيَّانَ يُبۡعَثُونَ
Ni ibipfu, nta buzima bifite kandi ntibinazi igihe (ababisengaga) bazazurirwa.

22 - An-Nahl (The Bee) - 022

إِلَٰهُكُمۡ إِلَٰهٞ وَٰحِدٞۚ فَٱلَّذِينَ لَا يُؤۡمِنُونَ بِٱلۡأٓخِرَةِ قُلُوبُهُم مُّنكِرَةٞ وَهُم مُّسۡتَكۡبِرُونَ
Imana yanyu ni Imana imwe. Ariko ba bandi batemera imperuka, imitima yabo ihakana (ubumwe bwa Allah), kandi babaswe n’ubwibone.

23 - An-Nahl (The Bee) - 023

لَا جَرَمَ أَنَّ ٱللَّهَ يَعۡلَمُ مَا يُسِرُّونَ وَمَا يُعۡلِنُونَۚ إِنَّهُۥ لَا يُحِبُّ ٱلۡمُسۡتَكۡبِرِينَ
Nta gushidikanya ko Allah azi ibyo bahisha n’ibyo bagaragaza. Mu by’ukuri ntakunda abibone.

24 - An-Nahl (The Bee) - 024

وَإِذَا قِيلَ لَهُم مَّاذَآ أَنزَلَ رَبُّكُمۡ قَالُوٓاْ أَسَٰطِيرُ ٱلۡأَوَّلِينَ
N’iyo babwiwe bati “Ni iki Nyagasani wanyu yamuhishuriye (Muhamadi)?” Baravuga bati “Ni imigani y’abo hambere.”

25 - An-Nahl (The Bee) - 025

لِيَحۡمِلُوٓاْ أَوۡزَارَهُمۡ كَامِلَةٗ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ وَمِنۡ أَوۡزَارِ ٱلَّذِينَ يُضِلُّونَهُم بِغَيۡرِ عِلۡمٍۗ أَلَا سَآءَ مَا يَزِرُونَ
Ku munsi w’imperuka bazikorera imitwaro (ibyaha) yabo uko yakabaye ndetse n’imitwaro y’abo bayobeje (bakabakurikira) kubera kudasobanukirwa. Mbega imitwaro mibi bazaba bikoreye!

26 - An-Nahl (The Bee) - 026

قَدۡ مَكَرَ ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡ فَأَتَى ٱللَّهُ بُنۡيَٰنَهُم مِّنَ ٱلۡقَوَاعِدِ فَخَرَّ عَلَيۡهِمُ ٱلسَّقۡفُ مِن فَوۡقِهِمۡ وَأَتَىٰهُمُ ٱلۡعَذَابُ مِنۡ حَيۡثُ لَا يَشۡعُرُونَ
Mu by’ukuri ba bandi babayeho mbere yabo bacuriye imigambi mibisha (Intumwa zabo), nuko Allah arimbura inyubako zabo ahereye mu misingi, maze ibisenge bibagwa hejuru, nuko ibihano bibageraho biturutse aho batakekaga.

27 - An-Nahl (The Bee) - 027

ثُمَّ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ يُخۡزِيهِمۡ وَيَقُولُ أَيۡنَ شُرَكَآءِيَ ٱلَّذِينَ كُنتُمۡ تُشَـٰٓقُّونَ فِيهِمۡۚ قَالَ ٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡعِلۡمَ إِنَّ ٱلۡخِزۡيَ ٱلۡيَوۡمَ وَٱلسُّوٓءَ عَلَى ٱلۡكَٰفِرِينَ
Hanyuma ku munsi w’imperuka (Allah) azabasuzuguza maze ababwire ati “Ibigirwamana mwajyaga mumbangikanya na byo, murwanya (Intumwa n’abemeramana) kubera byo, biri he? Ba bandi bahawe ubumenyi (bujyanye n’ukwemera) bazavuga bati “Ugusuzugurika n’ingorane kuri uyu munsi biri ku bahakanyi,”

28 - An-Nahl (The Bee) - 028

ٱلَّذِينَ تَتَوَفَّىٰهُمُ ٱلۡمَلَـٰٓئِكَةُ ظَالِمِيٓ أَنفُسِهِمۡۖ فَأَلۡقَوُاْ ٱلسَّلَمَ مَا كُنَّا نَعۡمَلُ مِن سُوٓءِۭۚ بَلَىٰٓۚ إِنَّ ٱللَّهَ عَلِيمُۢ بِمَا كُنتُمۡ تَعۡمَلُونَ
“Ba bandi abamalayika bakuramo roho barihemukiye (bakora ibyaha).” Bazicisha bugufi (bagira bati) “Nta kibi twajyaga dukora!” (Abamalayika bazasubiza bati) “Oya! (Murabeshya) Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mwakoraga.”

29 - An-Nahl (The Bee) - 029

فَٱدۡخُلُوٓاْ أَبۡوَٰبَ جَهَنَّمَ خَٰلِدِينَ فِيهَاۖ فَلَبِئۡسَ مَثۡوَى ٱلۡمُتَكَبِّرِينَ
“Ngaho nimwinjire mu miryango y’umuriro wa Jahanama, muzabamo ubuziraherezo, kandi ni cyo cyicaro kibi cy’abibone.”

30 - An-Nahl (The Bee) - 030

۞وَقِيلَ لِلَّذِينَ ٱتَّقَوۡاْ مَاذَآ أَنزَلَ رَبُّكُمۡۚ قَالُواْ خَيۡرٗاۗ لِّلَّذِينَ أَحۡسَنُواْ فِي هَٰذِهِ ٱلدُّنۡيَا حَسَنَةٞۚ وَلَدَارُ ٱلۡأٓخِرَةِ خَيۡرٞۚ وَلَنِعۡمَ دَارُ ٱلۡمُتَّقِينَ
Naho ba bandi batinye (Allah) bazabwirwa bati “Ni iki Nyagasani wanyu yahishuye?” Bazavuga bati “Ni ibyiza.” Abakora ibyiza kuri iyi si bazagororerwa ibyiza, ariko ibihembo by’ingoro y’imperuka (ijuru) ni byo byiza kurushaho, ndetse ni na yo ngoro ihebuje y’abagandukira (Allah)!

31 - An-Nahl (The Bee) - 031

جَنَّـٰتُ عَدۡنٖ يَدۡخُلُونَهَا تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُۖ لَهُمۡ فِيهَا مَا يَشَآءُونَۚ كَذَٰلِكَ يَجۡزِي ٱللَّهُ ٱلۡمُتَّقِينَ
Bazinjira mu busitani buhoraho, butembamo imigezi. Bazabonamo ibyo bashaka byose; uko ni ko Allah agororera abamugandukira.

32 - An-Nahl (The Bee) - 032

ٱلَّذِينَ تَتَوَفَّىٰهُمُ ٱلۡمَلَـٰٓئِكَةُ طَيِّبِينَ يَقُولُونَ سَلَٰمٌ عَلَيۡكُمُ ٱدۡخُلُواْ ٱلۡجَنَّةَ بِمَا كُنتُمۡ تَعۡمَلُونَ
Ba bandi abamalayika bakuramo roho zabo bararanzwe no gukora ibikorwa byiza, bazababwira bati “Mugire amahoro! Ngaho nimwinjire mu ijuru kubera ibyo mwakoraga (ku isi).”

33 - An-Nahl (The Bee) - 033

هَلۡ يَنظُرُونَ إِلَّآ أَن تَأۡتِيَهُمُ ٱلۡمَلَـٰٓئِكَةُ أَوۡ يَأۡتِيَ أَمۡرُ رَبِّكَۚ كَذَٰلِكَ فَعَلَ ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡۚ وَمَا ظَلَمَهُمُ ٱللَّهُ وَلَٰكِن كَانُوٓاْ أَنفُسَهُمۡ يَظۡلِمُونَ
Ese hari ikindi bategereje kitari ukugerwaho n’abamalayika (babakuramo roho) cyangwa kugerwaho n’itegeko rya Nyagasani wawe (ryo kubahana)? Uko (bahakana) ni na ko abababanjirije babigenje. Nyamara Allah ntiyabarenganyije ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye.

34 - An-Nahl (The Bee) - 034

فَأَصَابَهُمۡ سَيِّـَٔاتُ مَا عَمِلُواْ وَحَاقَ بِهِم مَّا كَانُواْ بِهِۦ يَسۡتَهۡزِءُونَ
Ku bw’ibyo bazagerwaho n’ingaruka z’ibyo bakoze, kandi bazagotwa n’ibyo (ibihano) bajyaga bakerensa.

35 - An-Nahl (The Bee) - 035

وَقَالَ ٱلَّذِينَ أَشۡرَكُواْ لَوۡ شَآءَ ٱللَّهُ مَا عَبَدۡنَا مِن دُونِهِۦ مِن شَيۡءٖ نَّحۡنُ وَلَآ ءَابَآؤُنَا وَلَا حَرَّمۡنَا مِن دُونِهِۦ مِن شَيۡءٖۚ كَذَٰلِكَ فَعَلَ ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡۚ فَهَلۡ عَلَى ٱلرُّسُلِ إِلَّا ٱلۡبَلَٰغُ ٱلۡمُبِينُ
Na ba bandi babangikanyije (Allah) baravuze bati “Iyo Allah aza kubishaka, yaba twe cyangwa ababyeyi bacu, nta kindi twari kugaragira mu cyimbo cye, ndetse nta n’icyo twari kuziririza ataziririje we ubwe.” Uko ni na ko abababanjirije babigenje. None se hari ikindi Intumwa zishinzwe kitari ugusohoza ubutumwa mu buryo bugaragara?

36 - An-Nahl (The Bee) - 036

وَلَقَدۡ بَعَثۡنَا فِي كُلِّ أُمَّةٖ رَّسُولًا أَنِ ٱعۡبُدُواْ ٱللَّهَ وَٱجۡتَنِبُواْ ٱلطَّـٰغُوتَۖ فَمِنۡهُم مَّنۡ هَدَى ٱللَّهُ وَمِنۡهُم مَّنۡ حَقَّتۡ عَلَيۡهِ ٱلضَّلَٰلَةُۚ فَسِيرُواْ فِي ٱلۡأَرۡضِ فَٱنظُرُواْ كَيۡفَ كَانَ عَٰقِبَةُ ٱلۡمُكَذِّبِينَ
Kandi rwose buri muryango (umat) twawoherejemo Intumwa (kugira ngo ibabwire iti) “Nimusenge Allah (wenyine) kandi mwirinde (kugaragira) ibigirwamana.” Muri bo harimo abo Allah yayoboye, ndetse no muri bo hari abokamwe n’ubuyobe. Bityo nimutambagire ku isi, maze murebe uko iherezo ry’abahinyuye ukuri ryagenze.

37 - An-Nahl (The Bee) - 037

إِن تَحۡرِصۡ عَلَىٰ هُدَىٰهُمۡ فَإِنَّ ٱللَّهَ لَا يَهۡدِي مَن يُضِلُّۖ وَمَا لَهُم مِّن نَّـٰصِرِينَ
N’iyo (wowe Muhamadi) wakoresha umuhate kugira ngo bayoboke, mu by’ukuri Allah ntayobora uyobya abandi. Kandi ntibazagira ababatabara.

38 - An-Nahl (The Bee) - 038

وَأَقۡسَمُواْ بِٱللَّهِ جَهۡدَ أَيۡمَٰنِهِمۡ لَا يَبۡعَثُ ٱللَّهُ مَن يَمُوتُۚ بَلَىٰ وَعۡدًا عَلَيۡهِ حَقّٗا وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَ ٱلنَّاسِ لَا يَعۡلَمُونَ
Kandi barahiye ku izina rya Allah indahiro zabo zikomeye bavuga ko Allah atazazura abapfuye. Si uko bimeze! (Ahubwo azabazura nta shiti) ni isezerano rye ry’ukuri; ariko abenshi mu bantu ntibabizi.

39 - An-Nahl (The Bee) - 039

لِيُبَيِّنَ لَهُمُ ٱلَّذِي يَخۡتَلِفُونَ فِيهِ وَلِيَعۡلَمَ ٱلَّذِينَ كَفَرُوٓاْ أَنَّهُمۡ كَانُواْ كَٰذِبِينَ
(Allah azabazura) kugira ngo azabasobanurire ibyo batavugagaho rumwe ndetse no kugira ngo abahakanye bazamenye ko bari abanyabinyoma.

40 - An-Nahl (The Bee) - 040

إِنَّمَا قَوۡلُنَا لِشَيۡءٍ إِذَآ أَرَدۡنَٰهُ أَن نَّقُولَ لَهُۥ كُن فَيَكُونُ
Mu by’ukuri imvugo yacu ku kintu dushaka (ko kibaho), turakibwira tuti “Ba, ubwo kikaba!”

41 - An-Nahl (The Bee) - 041

وَٱلَّذِينَ هَاجَرُواْ فِي ٱللَّهِ مِنۢ بَعۡدِ مَا ظُلِمُواْ لَنُبَوِّئَنَّهُمۡ فِي ٱلدُّنۡيَا حَسَنَةٗۖ وَلَأَجۡرُ ٱلۡأٓخِرَةِ أَكۡبَرُۚ لَوۡ كَانُواْ يَعۡلَمُونَ
Naho ba bandi bimutse kubera Allah nyuma y’uko barenganyijwe, tuzabatuza aheza ku isi, ariko mu by’ukuri igihembo cyo ku munsi w’imperuka ni cyo gihebuje; iyo baza kubimenya!

42 - An-Nahl (The Bee) - 042

ٱلَّذِينَ صَبَرُواْ وَعَلَىٰ رَبِّهِمۡ يَتَوَكَّلُونَ
(Abo ni) ba bandi bihanganye kandi bakiringira Nyagasani wabo (wenyine).

43 - An-Nahl (The Bee) - 043

وَمَآ أَرۡسَلۡنَا مِن قَبۡلِكَ إِلَّا رِجَالٗا نُّوحِيٓ إِلَيۡهِمۡۖ فَسۡـَٔلُوٓاْ أَهۡلَ ٱلذِّكۡرِ إِن كُنتُمۡ لَا تَعۡلَمُونَ
Kandi mbere yawe nta bandi batari abagabo twigeze twohereza ngo tubahishurire ubutumwa. Ngaho (yemwe babangikanyamana b’i Maka) nimubaze abahawe ubumenyi (bw’ibitabo byo hambere) niba mutabizi.

44 - An-Nahl (The Bee) - 044

بِٱلۡبَيِّنَٰتِ وَٱلزُّبُرِۗ وَأَنزَلۡنَآ إِلَيۡكَ ٱلذِّكۡرَ لِتُبَيِّنَ لِلنَّاسِ مَا نُزِّلَ إِلَيۡهِمۡ وَلَعَلَّهُمۡ يَتَفَكَّرُونَ
(Twazohereje zizanye) ibimenyetso bigaragara n’ibitabo (bitagatifu). Twanakumanuriye (yewe Muhamadi) urwibutso (Qur’an) kugira ngo usobanurire abantu ibyo bahishuriwe, ndetse no kugira ngo batekereze (ku bikubiye muri Qur’an banayisobanukirwe).

45 - An-Nahl (The Bee) - 045

أَفَأَمِنَ ٱلَّذِينَ مَكَرُواْ ٱلسَّيِّـَٔاتِ أَن يَخۡسِفَ ٱللَّهُ بِهِمُ ٱلۡأَرۡضَ أَوۡ يَأۡتِيَهُمُ ٱلۡعَذَابُ مِنۡ حَيۡثُ لَا يَشۡعُرُونَ
Ese ba bandi bacuze imigambi mibisha bibwira ko batekanye ku buryo Allah atabarigitisha mu butaka, cyangwa ko batagerwaho n’ibihano biturutse aho batakekaga?

46 - An-Nahl (The Bee) - 046

أَوۡ يَأۡخُذَهُمۡ فِي تَقَلُّبِهِمۡ فَمَا هُم بِمُعۡجِزِينَ
Cyangwa akabagwa gitumo bajya cyangwa bava (mu mirimo yabo), uko byagenda kose ntibananirana (nta ho bacikira ibihano bya Allah).

47 - An-Nahl (The Bee) - 047

أَوۡ يَأۡخُذَهُمۡ عَلَىٰ تَخَوُّفٖ فَإِنَّ رَبَّكُمۡ لَرَءُوفٞ رَّحِيمٌ
Cyangwa akabagwa gitumo bafite ubwoba (bwo kubura imitungo n’ubuzima byabo)? Mu by’ukuri Nyagasani wanyu ni Nyiribambe, Nyirimbabazi.

48 - An-Nahl (The Bee) - 048

أَوَلَمۡ يَرَوۡاْ إِلَىٰ مَا خَلَقَ ٱللَّهُ مِن شَيۡءٖ يَتَفَيَّؤُاْ ظِلَٰلُهُۥ عَنِ ٱلۡيَمِينِ وَٱلشَّمَآئِلِ سُجَّدٗا لِّلَّهِ وَهُمۡ دَٰخِرُونَ
Ese ntibabona uko ibicucucucu by’ibintu Allah yaremye bibogamira iburyo n’ibumoso byumvira Allah, ndetse binicisha bugufi (ku mategeko ye)?

49 - An-Nahl (The Bee) - 049

وَلِلَّهِۤ يَسۡجُدُۤ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِ مِن دَآبَّةٖ وَٱلۡمَلَـٰٓئِكَةُ وَهُمۡ لَا يَسۡتَكۡبِرُونَ
Kandi ibiremwa byose biri mu birere, ibigenda ku isi ndetse n’abamalayika, byubamira Allah kandi ntibyishyira hejuru.

50 - An-Nahl (The Bee) - 050

يَخَافُونَ رَبَّهُم مِّن فَوۡقِهِمۡ وَيَفۡعَلُونَ مَا يُؤۡمَرُونَ۩
Bitinya Nyagasani wabyo uri hejuru yabyo, kandi bikora ibyo byategetswe.

51 - An-Nahl (The Bee) - 051

۞وَقَالَ ٱللَّهُ لَا تَتَّخِذُوٓاْ إِلَٰهَيۡنِ ٱثۡنَيۡنِۖ إِنَّمَا هُوَ إِلَٰهٞ وَٰحِدٞ فَإِيَّـٰيَ فَٱرۡهَبُونِ
Allah yaranavuze ati “(Yemwe bantu!) Ntimuzasenge imana ebyiri. Mu by’ukuri We (Allah) ni Imana imwe rukumbi. Ngaho nimube ari Njye njyenyine mutinya.”

52 - An-Nahl (The Bee) - 052

وَلَهُۥ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَلَهُ ٱلدِّينُ وَاصِبًاۚ أَفَغَيۡرَ ٱللَّهِ تَتَّقُونَ
Ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ni ibye. Ni na We ukwiye gusengwa by’ukuri. Ese mugandukira undi utari Allah?

53 - An-Nahl (The Bee) - 053

وَمَا بِكُم مِّن نِّعۡمَةٖ فَمِنَ ٱللَّهِۖ ثُمَّ إِذَا مَسَّكُمُ ٱلضُّرُّ فَإِلَيۡهِ تَجۡـَٔرُونَ
Ingabire zose mufite zituruka kwa Allah (ariko ntimumushimira). Nyamara iyo amakuba abagezeho mumutakambira mu ijwi riranguruye,

54 - An-Nahl (The Bee) - 054

ثُمَّ إِذَا كَشَفَ ٱلضُّرَّ عَنكُمۡ إِذَا فَرِيقٞ مِّنكُم بِرَبِّهِمۡ يُشۡرِكُونَ
Hanyuma yabakiza ayo makuba, bamwe muri mwe bakabangikanya Nyagasani wabo.

55 - An-Nahl (The Bee) - 055

لِيَكۡفُرُواْ بِمَآ ءَاتَيۡنَٰهُمۡۚ فَتَمَتَّعُواْ فَسَوۡفَ تَعۡلَمُونَ
Bikaba impamvu y’uko bahakana ibyo twabahaye. Ngaho nimwinezeze (by’igihe gito), vuba aha muzaba mumenya (ingaruka z’ubuhakanyi bwanyu).

56 - An-Nahl (The Bee) - 056

وَيَجۡعَلُونَ لِمَا لَا يَعۡلَمُونَ نَصِيبٗا مِّمَّا رَزَقۡنَٰهُمۡۗ تَٱللَّهِ لَتُسۡـَٔلُنَّ عَمَّا كُنتُمۡ تَفۡتَرُونَ
Banafata bimwe mu byo twabahaye bakabigenera ibidafite icyo bizi (ibigirwamana). Ku izina rya Allah! Muzabazwa ibyo mwajyaga muhimba.

57 - An-Nahl (The Bee) - 057

وَيَجۡعَلُونَ لِلَّهِ ٱلۡبَنَٰتِ سُبۡحَٰنَهُۥ وَلَهُم مَّا يَشۡتَهُونَ
Banahimbira Allah (ko yabyaye) abakobwa. Ubutagatifu ni ubwe, nta ho ahuriye n’ibyo bamwitirira! Nyamara bo bihitiramo ibyo bifuza (kubyara abahungu).

58 - An-Nahl (The Bee) - 058

وَإِذَا بُشِّرَ أَحَدُهُم بِٱلۡأُنثَىٰ ظَلَّ وَجۡهُهُۥ مُسۡوَدّٗا وَهُوَ كَظِيمٞ
N’iyo umwe muri bo ahawe inkuru y’uko yabyaye umukobwa, uburanga bwe burijima akanagira umujinya w’umuranduranzuzi.

59 - An-Nahl (The Bee) - 059

يَتَوَٰرَىٰ مِنَ ٱلۡقَوۡمِ مِن سُوٓءِ مَا بُشِّرَ بِهِۦٓۚ أَيُمۡسِكُهُۥ عَلَىٰ هُونٍ أَمۡ يَدُسُّهُۥ فِي ٱلتُّرَابِۗ أَلَا سَآءَ مَا يَحۡكُمُونَ
Akihisha abantu kubera inkuru mbi yagejejweho. (Akibaza ati) “Ese amugumane n’ubwo biteye isoni cyangwa amutabe mu gitaka (ari muzima)?” Mbega ukuntu ibyemezo byabo ari bibi!

60 - An-Nahl (The Bee) - 060

لِلَّذِينَ لَا يُؤۡمِنُونَ بِٱلۡأٓخِرَةِ مَثَلُ ٱلسَّوۡءِۖ وَلِلَّهِ ٱلۡمَثَلُ ٱلۡأَعۡلَىٰۚ وَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡحَكِيمُ
Abatemera umunsi w’imperuka ni bo barangwa (no kwitirira Allah kugira abana b’abakobwa), naho Allah ni we ufite ibisingizo by’ikirenga. Kandi ni we Munyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.

61 - An-Nahl (The Bee) - 061

وَلَوۡ يُؤَاخِذُ ٱللَّهُ ٱلنَّاسَ بِظُلۡمِهِم مَّا تَرَكَ عَلَيۡهَا مِن دَآبَّةٖ وَلَٰكِن يُؤَخِّرُهُمۡ إِلَىٰٓ أَجَلٖ مُّسَمّٗىۖ فَإِذَا جَآءَ أَجَلُهُمۡ لَا يَسۡتَـٔۡخِرُونَ سَاعَةٗ وَلَا يَسۡتَقۡدِمُونَ
N’iyo Allah aza guhaniraho abantu kubera ibikorwa byabo bibi, nta kiremwa na kimwe yari gusiga ku isi. Ariko arabarindiriza kugeza igihe cyagenwe, kandi iyo igihe cyabo kigeze, ntibarindirizwa na gato cyangwa ngo bihutishwe mbere yacyo.

62 - An-Nahl (The Bee) - 062

وَيَجۡعَلُونَ لِلَّهِ مَا يَكۡرَهُونَۚ وَتَصِفُ أَلۡسِنَتُهُمُ ٱلۡكَذِبَ أَنَّ لَهُمُ ٱلۡحُسۡنَىٰۚ لَا جَرَمَ أَنَّ لَهُمُ ٱلنَّارَ وَأَنَّهُم مُّفۡرَطُونَ
Bitirira Allah ibyo (ubwabo) banga, kandi indimi zabo zivuga ibinyoma ko bazagira iherezo ryiza. Nta gushidikanya ko bazahanishwa umuriro, ndetse bazawinjizwamo mbere (y’abandi), kandi bawurekerwemo.

63 - An-Nahl (The Bee) - 063

تَٱللَّهِ لَقَدۡ أَرۡسَلۡنَآ إِلَىٰٓ أُمَمٖ مِّن قَبۡلِكَ فَزَيَّنَ لَهُمُ ٱلشَّيۡطَٰنُ أَعۡمَٰلَهُمۡ فَهُوَ وَلِيُّهُمُ ٱلۡيَوۡمَ وَلَهُمۡ عَذَابٌ أَلِيمٞ
Ku izina rya Allah! Mu by’ukuri twohereje Intumwa ku miryango (Umat) yakubanjirije, ariko Shitani abakundisha ibikorwa byabo (bibi). None ubu ni we nshuti magara yabo, kandi bazahanishwa ibihano bibabaza.

64 - An-Nahl (The Bee) - 064

وَمَآ أَنزَلۡنَا عَلَيۡكَ ٱلۡكِتَٰبَ إِلَّا لِتُبَيِّنَ لَهُمُ ٱلَّذِي ٱخۡتَلَفُواْ فِيهِ وَهُدٗى وَرَحۡمَةٗ لِّقَوۡمٖ يُؤۡمِنُونَ
Kandi nta kindi cyatumye tuguhishurira igitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi), bitari ukugira ngo ubasobanurire ibyo batavugagaho rumwe, ndetse no kugira ngo (icyo gitabo) kibe umuyoboro n’impuhwe ku bantu bemera.

65 - An-Nahl (The Bee) - 065

وَٱللَّهُ أَنزَلَ مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءٗ فَأَحۡيَا بِهِ ٱلۡأَرۡضَ بَعۡدَ مَوۡتِهَآۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةٗ لِّقَوۡمٖ يَسۡمَعُونَ
Kandi Allah amanura amazi (imvura) ayakuye mu kirere, nuko akayahesha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara). Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bumva.

66 - An-Nahl (The Bee) - 066

وَإِنَّ لَكُمۡ فِي ٱلۡأَنۡعَٰمِ لَعِبۡرَةٗۖ نُّسۡقِيكُم مِّمَّا فِي بُطُونِهِۦ مِنۢ بَيۡنِ فَرۡثٖ وَدَمٖ لَّبَنًا خَالِصٗا سَآئِغٗا لِّلشَّـٰرِبِينَ
Kandi mu by’ukuri mu matungo mukuramo inyigisho. Tubaha ibinyobwa biturutse mu nda zayo, bikomoka mu mase (akiri mu mara) n’amaraso; ibyo bikaba amata y’umwimerere aryohera abayanywa.

67 - An-Nahl (The Bee) - 067

وَمِن ثَمَرَٰتِ ٱلنَّخِيلِ وَٱلۡأَعۡنَٰبِ تَتَّخِذُونَ مِنۡهُ سَكَرٗا وَرِزۡقًا حَسَنًاۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةٗ لِّقَوۡمٖ يَعۡقِلُونَ
No mu mbuto z’imitende n’imizabibu, mukuramo ibisindisha (byaziririjwe) ndetse n’amafunguro meza. Mu by’ukuri muri ibyo harimo isomo ku bantu bafite ubwenge.

68 - An-Nahl (The Bee) - 068

وَأَوۡحَىٰ رَبُّكَ إِلَى ٱلنَّحۡلِ أَنِ ٱتَّخِذِي مِنَ ٱلۡجِبَالِ بُيُوتٗا وَمِنَ ٱلشَّجَرِ وَمِمَّا يَعۡرِشُونَ
Nyagasani wawe yanahishuriye inzuki (agira ati) “Mwubake amazu mu misozi, mu biti no mu byo (abantu) bubaka (imitiba)”,

69 - An-Nahl (The Bee) - 069

ثُمَّ كُلِي مِن كُلِّ ٱلثَّمَرَٰتِ فَٱسۡلُكِي سُبُلَ رَبِّكِ ذُلُلٗاۚ يَخۡرُجُ مِنۢ بُطُونِهَا شَرَابٞ مُّخۡتَلِفٌ أَلۡوَٰنُهُۥ فِيهِ شِفَآءٞ لِّلنَّاسِۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةٗ لِّقَوۡمٖ يَتَفَكَّرُونَ
“Hanyuma murye ku mbuto zose, munanyure mu nzira za Nyagasani wanyu yaborohereje.” Mu nda zazo havamo ikinyobwa (ubuki) cy’amabara atandukanye, kirimo umuti ku bantu. Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu batekereza.

70 - An-Nahl (The Bee) - 070

وَٱللَّهُ خَلَقَكُمۡ ثُمَّ يَتَوَفَّىٰكُمۡۚ وَمِنكُم مَّن يُرَدُّ إِلَىٰٓ أَرۡذَلِ ٱلۡعُمُرِ لِكَيۡ لَا يَعۡلَمَ بَعۡدَ عِلۡمٖ شَيۡـًٔاۚ إِنَّ ٱللَّهَ عَلِيمٞ قَدِيرٞ
Kandi Allah yarabaremye ndetse ni na We ubambura ubuzima. No muri mwe hari abo ageza mu zabukuru (bakaba abasaza rukukuri), kugeza ubwo bayoberwa ibyo bari bazi. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi wa byose, Ushobora byose.

71 - An-Nahl (The Bee) - 071

وَٱللَّهُ فَضَّلَ بَعۡضَكُمۡ عَلَىٰ بَعۡضٖ فِي ٱلرِّزۡقِۚ فَمَا ٱلَّذِينَ فُضِّلُواْ بِرَآدِّي رِزۡقِهِمۡ عَلَىٰ مَا مَلَكَتۡ أَيۡمَٰنُهُمۡ فَهُمۡ فِيهِ سَوَآءٌۚ أَفَبِنِعۡمَةِ ٱللَّهِ يَجۡحَدُونَ
Kandi Allah yarutishije bamwe muri mwe abandi mu butunzi. Nyamara ba bandi barutishijwe abandi, ntibashobora kwemera guha imitungo yabo abacakara babo kugira ngo bareshye mu butunzi. (Ese niba mutemera kureshya n’abagaragu banyu, ni gute mureshyeshya Imana n’ibigirwamana?) None se bahakana ingabire za Allah?

72 - An-Nahl (The Bee) - 072

وَٱللَّهُ جَعَلَ لَكُم مِّنۡ أَنفُسِكُمۡ أَزۡوَٰجٗا وَجَعَلَ لَكُم مِّنۡ أَزۡوَٰجِكُم بَنِينَ وَحَفَدَةٗ وَرَزَقَكُم مِّنَ ٱلطَّيِّبَٰتِۚ أَفَبِٱلۡبَٰطِلِ يُؤۡمِنُونَ وَبِنِعۡمَتِ ٱللَّهِ هُمۡ يَكۡفُرُونَ
Kandi Allah yabaremeye abagore ababakomoyemo, maze abaha abana n’abuzukuru bakomotse ku bagore banyu, ndetse abaha n’amafunguro meza. Ese bemera ibitari ukuri (ibigirwamana) bagahakana ingabire za Allah?

73 - An-Nahl (The Bee) - 073

وَيَعۡبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ مَا لَا يَمۡلِكُ لَهُمۡ رِزۡقٗا مِّنَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ شَيۡـٔٗا وَلَا يَسۡتَطِيعُونَ
Bakanasenga ibitari Allah, bitagenga amafunguro (yabo) yaba aturutse mu birere cyangwa ku isi, kandi ntabwo byabishobora (kubaha amafunguro) yaba aturutse mu birere cyangwa ku isi, kandi nta na kimwe bishoboye.

74 - An-Nahl (The Bee) - 074

فَلَا تَضۡرِبُواْ لِلَّهِ ٱلۡأَمۡثَالَۚ إِنَّ ٱللَّهَ يَعۡلَمُ وَأَنتُمۡ لَا تَعۡلَمُونَ
Bityo, ntimukagire icyo mugereranya na Allah (kuko nta cyo asa na cyo). Mu by’ukuri Allah azi (ibyo mukora) ariko mwe ntimuzi (ingaruka zabyo).

75 - An-Nahl (The Bee) - 075

۞ضَرَبَ ٱللَّهُ مَثَلًا عَبۡدٗا مَّمۡلُوكٗا لَّا يَقۡدِرُ عَلَىٰ شَيۡءٖ وَمَن رَّزَقۡنَٰهُ مِنَّا رِزۡقًا حَسَنٗا فَهُوَ يُنفِقُ مِنۡهُ سِرّٗا وَجَهۡرًاۖ هَلۡ يَسۡتَوُۥنَۚ ٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِۚ بَلۡ أَكۡثَرُهُمۡ لَا يَعۡلَمُونَ
Allah yatanze urugero rw’umucakara uhatswe (na shebuja) utagira icyo ashoboye, ndetse n’urw’umuntu twahaye amafunguro meza aduturutseho, maze akagira ayo atanga mu ibanga no ku mugaragaro. Ese (abo bombi) bameze kimwe? Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah! Nyamara abenshi muri bo ntibabizi.

76 - An-Nahl (The Bee) - 076

وَضَرَبَ ٱللَّهُ مَثَلٗا رَّجُلَيۡنِ أَحَدُهُمَآ أَبۡكَمُ لَا يَقۡدِرُ عَلَىٰ شَيۡءٖ وَهُوَ كَلٌّ عَلَىٰ مَوۡلَىٰهُ أَيۡنَمَا يُوَجِّههُّ لَا يَأۡتِ بِخَيۡرٍ هَلۡ يَسۡتَوِي هُوَ وَمَن يَأۡمُرُ بِٱلۡعَدۡلِ وَهُوَ عَلَىٰ صِرَٰطٖ مُّسۡتَقِيمٖ
Allah yanatanze (urundi) rugero rw’abantu babiri; umwe muri bo utavuga ndetse ntagire icyo ashoboye, ahubwo ari umutwaro kuri shebuja; aho amutumye hose ntagire icyiza azana. Ese (umuntu nk’uwo) ashobora kureshya n’ubwiriza (abantu) kurangwa n’ubutabera, ndetse na we ubwe akaba ari mu nzira igororotse?

77 - An-Nahl (The Bee) - 077

وَلِلَّهِ غَيۡبُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۚ وَمَآ أَمۡرُ ٱلسَّاعَةِ إِلَّا كَلَمۡحِ ٱلۡبَصَرِ أَوۡ هُوَ أَقۡرَبُۚ إِنَّ ٱللَّهَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٞ
Kandi Allah ni We uzi ibitagaragara byo mu birere no mu isi. Kandi (kugera) kw’imperuka bizaba nko guhumbya cyangwa ibyihuse kurushaho. Mu by’ukuri Allah ni Ushobora byose.

78 - An-Nahl (The Bee) - 078

وَٱللَّهُ أَخۡرَجَكُم مِّنۢ بُطُونِ أُمَّهَٰتِكُمۡ لَا تَعۡلَمُونَ شَيۡـٔٗا وَجَعَلَ لَكُمُ ٱلسَّمۡعَ وَٱلۡأَبۡصَٰرَ وَٱلۡأَفۡـِٔدَةَ لَعَلَّكُمۡ تَشۡكُرُونَ
Allah yanabakuye mu nda z’ababyeyi banyu nta cyo muzi, maze abaha kumva, kubona ndetse (abaha) n’imitima (ubwenge) kugira ngo mushimire.

79 - An-Nahl (The Bee) - 079

أَلَمۡ يَرَوۡاْ إِلَى ٱلطَّيۡرِ مُسَخَّرَٰتٖ فِي جَوِّ ٱلسَّمَآءِ مَا يُمۡسِكُهُنَّ إِلَّا ٱللَّهُۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٖ لِّقَوۡمٖ يُؤۡمِنُونَ
Ese ntibabona ko inyoni zoroherejwe kuguruka mu kirere nta kindi kizifashe kitari Allah? Mu by’ukuri muri iby

Scroll to Top