يونس

 

Yunus

 

Jonah

1 - Yunus (Jonah) - 001

الٓرۚ تِلۡكَ ءَايَٰتُ ٱلۡكِتَٰبِ ٱلۡحَكِيمِ
Alif Laam Ra.[1] Iyo ni imirongo (Ayat) y’igitabo cyuje ubushishozi.
[1] Alif Laam Ra: Inyuguti nk’izi twazivuzeho mu ntangiriro ya Surat Al Baqarat.

2 - Yunus (Jonah) - 002

أَكَانَ لِلنَّاسِ عَجَبًا أَنۡ أَوۡحَيۡنَآ إِلَىٰ رَجُلٖ مِّنۡهُمۡ أَنۡ أَنذِرِ ٱلنَّاسَ وَبَشِّرِ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ أَنَّ لَهُمۡ قَدَمَ صِدۡقٍ عِندَ رَبِّهِمۡۗ قَالَ ٱلۡكَٰفِرُونَ إِنَّ هَٰذَا لَسَٰحِرٞ مُّبِينٌ
Ese ni igitangaza ku bantu kuba twarahishuriye umwe muri bo (Intumwa Muhamadi, tumubwira tuti) “Burira abantu (kuza kw’ibihano by’umuriro), unahe inkuru nziza ba bandi bemeye ko bazaba bari kwa Nyagasani wabo babikwiriye?” Nyamara abahakanyi baravuze bati “Mu by’ukuri uyu ni umurozi ugaragara.”

3 - Yunus (Jonah) - 003

إِنَّ رَبَّكُمُ ٱللَّهُ ٱلَّذِي خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ فِي سِتَّةِ أَيَّامٖ ثُمَّ ٱسۡتَوَىٰ عَلَى ٱلۡعَرۡشِۖ يُدَبِّرُ ٱلۡأَمۡرَۖ مَا مِن شَفِيعٍ إِلَّا مِنۢ بَعۡدِ إِذۡنِهِۦۚ ذَٰلِكُمُ ٱللَّهُ رَبُّكُمۡ فَٱعۡبُدُوهُۚ أَفَلَا تَذَكَّرُونَ
Mu by’ukuri Nyagasani wanyu ni Allah waremye ibirere n’isi mu minsi itandatu, hanyuma aganza hejuru ya Ar’shi.[1] Agenga gahunda z’ibintu byose. Nta muvugizi (abantu bazagira ku munsi w’imperuka) uretse nyuma y’uburenganzira bwe. Uwo ni Allah, Nyagasani wanyu; bityo nimumusenge (wenyine). Ese ntimwibuka (ngo munakure inyigisho muri ibyo bimenyetso)?
[1] Reba ibisobanuro by’iri jambo muri Surat Al A’araf: 54.

4 - Yunus (Jonah) - 004

إِلَيۡهِ مَرۡجِعُكُمۡ جَمِيعٗاۖ وَعۡدَ ٱللَّهِ حَقًّاۚ إِنَّهُۥ يَبۡدَؤُاْ ٱلۡخَلۡقَ ثُمَّ يُعِيدُهُۥ لِيَجۡزِيَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّـٰلِحَٰتِ بِٱلۡقِسۡطِۚ وَٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لَهُمۡ شَرَابٞ مِّنۡ حَمِيمٖ وَعَذَابٌ أَلِيمُۢ بِمَا كَانُواْ يَكۡفُرُونَ
Iwe ni ho muzagaruka mwese. Isezerano rya Allah ni ukuri. Ni We waremye ibiremwa (bitari biriho) akazanabigarura (nyuma yo gupfa), kugira ngo azagororere akoresheje ubutabera ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza. Naho ba bandi bahakanye, bazahabwa ibinyobwa byatuye n’ibihano bibabaza, kubera ibyo bahakanaga.

5 - Yunus (Jonah) - 005

هُوَ ٱلَّذِي جَعَلَ ٱلشَّمۡسَ ضِيَآءٗ وَٱلۡقَمَرَ نُورٗا وَقَدَّرَهُۥ مَنَازِلَ لِتَعۡلَمُواْ عَدَدَ ٱلسِّنِينَ وَٱلۡحِسَابَۚ مَا خَلَقَ ٱللَّهُ ذَٰلِكَ إِلَّا بِٱلۡحَقِّۚ يُفَصِّلُ ٱلۡأٓيَٰتِ لِقَوۡمٖ يَعۡلَمُونَ
Ni We wagize izuba umucyo n’ukwezi akugira urumuri, akugenera ibyiciro kugira ngo mumenye umubare w’imyaka n’uburyo bwo kubara. Nta kindi cyatumye Allah arema ibyo uretse impamvu y’ukuri (kugaragaza ubushobozi bwe). Asobanura ibimenyetso ku bantu bafite ubumenyi.

6 - Yunus (Jonah) - 006

إِنَّ فِي ٱخۡتِلَٰفِ ٱلَّيۡلِ وَٱلنَّهَارِ وَمَا خَلَقَ ٱللَّهُ فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ لَأٓيَٰتٖ لِّقَوۡمٖ يَتَّقُونَ
Mu by’ukuri mu gusimburana kw’ijoro n’amanywa, ndetse n’ibyo Allah yaremye mu birere n’isi, harimo ibimenyetso ku bantu batinya (Allah).

7 - Yunus (Jonah) - 007

إِنَّ ٱلَّذِينَ لَا يَرۡجُونَ لِقَآءَنَا وَرَضُواْ بِٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا وَٱطۡمَأَنُّواْ بِهَا وَٱلَّذِينَ هُمۡ عَنۡ ءَايَٰتِنَا غَٰفِلُونَ
Mu by’ukuri ba bandi batizera kuzahura natwe, bakanyurwa n’ubuzima bwo ku isi bakumva babutujemo, na ba bandi batita ku magambo yacu,

8 - Yunus (Jonah) - 008

أُوْلَـٰٓئِكَ مَأۡوَىٰهُمُ ٱلنَّارُ بِمَا كَانُواْ يَكۡسِبُونَ
Abo (bavuzwe haruguru) ubuturo bwabo ni umuriro, kubera ibyo baronkaga.

9 - Yunus (Jonah) - 009

إِنَّ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّـٰلِحَٰتِ يَهۡدِيهِمۡ رَبُّهُم بِإِيمَٰنِهِمۡۖ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهِمُ ٱلۡأَنۡهَٰرُ فِي جَنَّـٰتِ ٱلنَّعِيمِ
Mu by’ukuri ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, Nyagasani wabo azabayobora (inzira igana mu Ijuru) kubera ukwemera kwabo. Imigezi izaba itemba munsi yabo mu Ijuru ryuje inema.

10 - Yunus (Jonah) - 010

دَعۡوَىٰهُمۡ فِيهَا سُبۡحَٰنَكَ ٱللَّهُمَّ وَتَحِيَّتُهُمۡ فِيهَا سَلَٰمٞۚ وَءَاخِرُ دَعۡوَىٰهُمۡ أَنِ ٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Ubusabe bwabo muri ryo buzaba ari (ukuvuga bati) “Sub’hanaka Allahuma (ubutagatifu ni ubwawe, Nyagasani!)” kandi indamukanyo yabo muri ryo izaba ari “Salamu (mugire amahoro!)” Naho umusozo w’ubusabe bwabo ni (ukuvuga bati) “Al’ham’du lilahi rabil alamina (Ishimwe n’ikuzo byuzuye bikwiye Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose).”

11 - Yunus (Jonah) - 011

۞وَلَوۡ يُعَجِّلُ ٱللَّهُ لِلنَّاسِ ٱلشَّرَّ ٱسۡتِعۡجَالَهُم بِٱلۡخَيۡرِ لَقُضِيَ إِلَيۡهِمۡ أَجَلُهُمۡۖ فَنَذَرُ ٱلَّذِينَ لَا يَرۡجُونَ لِقَآءَنَا فِي طُغۡيَٰنِهِمۡ يَعۡمَهُونَ
Kandi iyo Allah aza kuba yihutisha guha abantu ikibi (bisabira cyangwa basabira abana babo mu gihe barakaye) nk’uko yihutisha kubaha icyiza (bamusabye), rwose bari kuba bararimbutse. Bityo abatizera kuzahura natwe tukabarekera mu buyobe bwabo barindagira.

12 - Yunus (Jonah) - 012

وَإِذَا مَسَّ ٱلۡإِنسَٰنَ ٱلضُّرُّ دَعَانَا لِجَنۢبِهِۦٓ أَوۡ قَاعِدًا أَوۡ قَآئِمٗا فَلَمَّا كَشَفۡنَا عَنۡهُ ضُرَّهُۥ مَرَّ كَأَن لَّمۡ يَدۡعُنَآ إِلَىٰ ضُرّٖ مَّسَّهُۥۚ كَذَٰلِكَ زُيِّنَ لِلۡمُسۡرِفِينَ مَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ
N’iyo umuntu agezweho n’amakuba, adusaba (mu buryo ubwo ari bwo bwose) yaba aryamiye urubavu, cyangwa yicaye, cyangwa ahagaze. Nyamara twamukiza amakuba yari arimo, akigira nk’aho atigeze adusaba kumukiza amakuba yamugezeho. Uko ni ko abarengera mu gukora ibyaha bakundishijwe ibyo bakoraga.

13 - Yunus (Jonah) - 013

وَلَقَدۡ أَهۡلَكۡنَا ٱلۡقُرُونَ مِن قَبۡلِكُمۡ لَمَّا ظَلَمُواْ وَجَآءَتۡهُمۡ رُسُلُهُم بِٱلۡبَيِّنَٰتِ وَمَا كَانُواْ لِيُؤۡمِنُواْۚ كَذَٰلِكَ نَجۡزِي ٱلۡقَوۡمَ ٱلۡمُجۡرِمِينَ
Kandi rwose tworetse ibisekuru by’ababayeho mbere yanyu ubwo bakoraga ibibi, kandi (ibyo bisekuru) byari byaranagezweho n’Intumwa zabyo zibizaniye ibimenyetso, ariko ntibyigera byemera. Uko ni ko duhana abantu b’inkozi z’ibibi.

14 - Yunus (Jonah) - 014

ثُمَّ جَعَلۡنَٰكُمۡ خَلَـٰٓئِفَ فِي ٱلۡأَرۡضِ مِنۢ بَعۡدِهِمۡ لِنَنظُرَ كَيۡفَ تَعۡمَلُونَ
Nuko mwe tubagira abasigire ku isi nyuma yabo, kugira ngo turebe uko muzakora.

15 - Yunus (Jonah) - 015

وَإِذَا تُتۡلَىٰ عَلَيۡهِمۡ ءَايَاتُنَا بَيِّنَٰتٖ قَالَ ٱلَّذِينَ لَا يَرۡجُونَ لِقَآءَنَا ٱئۡتِ بِقُرۡءَانٍ غَيۡرِ هَٰذَآ أَوۡ بَدِّلۡهُۚ قُلۡ مَا يَكُونُ لِيٓ أَنۡ أُبَدِّلَهُۥ مِن تِلۡقَآيِٕ نَفۡسِيٓۖ إِنۡ أَتَّبِعُ إِلَّا مَا يُوحَىٰٓ إِلَيَّۖ إِنِّيٓ أَخَافُ إِنۡ عَصَيۡتُ رَبِّي عَذَابَ يَوۡمٍ عَظِيمٖ
N’iyo basomewe amagambo yacu asobanutse, ba bandi batizera kuzahura natwe baravuga bati “Ngaho tuzanire Qur’an itari iyi cyangwa uyihindure.” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ntibikwiye ko nayihindura ku bwanjye, ahubwo nkurikira ibyo mpishurirwa gusa. Mu by’ukuri ndatinya ko ndamutse nigometse kuri Nyagasani wanjye, (nazahanishwa) ibihano byo ku munsi uhambaye.”

16 - Yunus (Jonah) - 016

قُل لَّوۡ شَآءَ ٱللَّهُ مَا تَلَوۡتُهُۥ عَلَيۡكُمۡ وَلَآ أَدۡرَىٰكُم بِهِۦۖ فَقَدۡ لَبِثۡتُ فِيكُمۡ عُمُرٗا مِّن قَبۡلِهِۦٓۚ أَفَلَا تَعۡقِلُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Iyo Allah aza kubishaka sinari kuyibasomera, ndetse nta n’ubwo yari kuyibamenyesha. Mu by’ukuri nabaye muri mwe igihe kirekire mbere yayo (Qur’an). Ese nta bwenge mugira (ngo mubukoreshe mu gutekereza neza)?”

17 - Yunus (Jonah) - 017

فَمَنۡ أَظۡلَمُ مِمَّنِ ٱفۡتَرَىٰ عَلَى ٱللَّهِ كَذِبًا أَوۡ كَذَّبَ بِـَٔايَٰتِهِۦٓۚ إِنَّهُۥ لَا يُفۡلِحُ ٱلۡمُجۡرِمُونَ
None se ni nde nkozi y’ibibi kurusha uwahimbiye Allah ikinyoma cyangwa uwahinyuye amagambo ye? Mu by’ukuri inkozi z’ibibi ntizizatsinda.

18 - Yunus (Jonah) - 018

وَيَعۡبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ مَا لَا يَضُرُّهُمۡ وَلَا يَنفَعُهُمۡ وَيَقُولُونَ هَـٰٓؤُلَآءِ شُفَعَـٰٓؤُنَا عِندَ ٱللَّهِۚ قُلۡ أَتُنَبِّـُٔونَ ٱللَّهَ بِمَا لَا يَعۡلَمُ فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَلَا فِي ٱلۡأَرۡضِۚ سُبۡحَٰنَهُۥ وَتَعَٰلَىٰ عَمَّا يُشۡرِكُونَ
Banasenga ibitari Allah bitagira icyo byabatwara cyangwa ngo bigire icyo byabamarira, bakanavuga bati “Aba ni abavugizi bacu kwa Allah.” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese murabwira Allah ibyo atazi mu birere cyangwa mu isi? Ubutagatifu ni ubwe kandi arenze kure ibyo bamubangikanya na byo.”

19 - Yunus (Jonah) - 019

وَمَا كَانَ ٱلنَّاسُ إِلَّآ أُمَّةٗ وَٰحِدَةٗ فَٱخۡتَلَفُواْۚ وَلَوۡلَا كَلِمَةٞ سَبَقَتۡ مِن رَّبِّكَ لَقُضِيَ بَيۡنَهُمۡ فِيمَا فِيهِ يَخۡتَلِفُونَ
(Mu ntangiriro) abantu bari umuryango umwe gusa (bemera Allah) nyuma baza gutandukana. Iyo bitaza kuba ijambo (ryo kudahaniraho) ryaturutse kwa Nyagasani wawe ryabanje, bari guhita bacirirwaho iteka (ryo kurimbuka) ku byo batumvikanagaho.

20 - Yunus (Jonah) - 020

وَيَقُولُونَ لَوۡلَآ أُنزِلَ عَلَيۡهِ ءَايَةٞ مِّن رَّبِّهِۦۖ فَقُلۡ إِنَّمَا ٱلۡغَيۡبُ لِلَّهِ فَٱنتَظِرُوٓاْ إِنِّي مَعَكُم مِّنَ ٱلۡمُنتَظِرِينَ
Baranavuga bati “Kuki atamanurirwa igitangaza giturutse kwa Nyagasani we (kitwemeza ukuri kwe)? Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri ubumenyi bw’ibitagaragara ni ubwa Allah; ngaho nimutegereze, mu by’ukuri ndi kumwe namwe mu bategereje (uko Allah azadukiranura).”

21 - Yunus (Jonah) - 021

وَإِذَآ أَذَقۡنَا ٱلنَّاسَ رَحۡمَةٗ مِّنۢ بَعۡدِ ضَرَّآءَ مَسَّتۡهُمۡ إِذَا لَهُم مَّكۡرٞ فِيٓ ءَايَاتِنَاۚ قُلِ ٱللَّهُ أَسۡرَعُ مَكۡرًاۚ إِنَّ رُسُلَنَا يَكۡتُبُونَ مَا تَمۡكُرُونَ
N’iyo dusogongeje abantu ku mpuhwe (zacu) nyuma y’amakuba yabagezeho, bacurira imigambi mibisha amagambo yacu. Vuga (yewe Muhamadi) uti “Allah ni ubanguka mu kuburizamo imigambi mibisha.” Mu by’ukuri Intumwa zacu (abamalayika) zandika imigambi mibisha yanyu (hanyuma tukazabakurikirana).

22 - Yunus (Jonah) - 022

هُوَ ٱلَّذِي يُسَيِّرُكُمۡ فِي ٱلۡبَرِّ وَٱلۡبَحۡرِۖ حَتَّىٰٓ إِذَا كُنتُمۡ فِي ٱلۡفُلۡكِ وَجَرَيۡنَ بِهِم بِرِيحٖ طَيِّبَةٖ وَفَرِحُواْ بِهَا جَآءَتۡهَا رِيحٌ عَاصِفٞ وَجَآءَهُمُ ٱلۡمَوۡجُ مِن كُلِّ مَكَانٖ وَظَنُّوٓاْ أَنَّهُمۡ أُحِيطَ بِهِمۡ دَعَوُاْ ٱللَّهَ مُخۡلِصِينَ لَهُ ٱلدِّينَ لَئِنۡ أَنجَيۡتَنَا مِنۡ هَٰذِهِۦ لَنَكُونَنَّ مِنَ ٱلشَّـٰكِرِينَ
(Allah) ni We ubashoboza kugenda imusozi no mu nyanja, n’igihe muba muri mu mato akabajyana bitewe n’umuyaga mwiza, (abagenzi) bakawishimira, hanyuma bakagerwaho n’inkubi y’umuyaga, umuhengeri ukabagota uturutse impande zose bakabona ko bagoswe (n’urupfu), maze bagasaba Allah bamwibombaritseho (bavuga bati) “Nuramuka uturokoye aya (makuba), rwose turaba mu bashimira.”

23 - Yunus (Jonah) - 023

فَلَمَّآ أَنجَىٰهُمۡ إِذَا هُمۡ يَبۡغُونَ فِي ٱلۡأَرۡضِ بِغَيۡرِ ٱلۡحَقِّۗ يَـٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ إِنَّمَا بَغۡيُكُمۡ عَلَىٰٓ أَنفُسِكُمۖ مَّتَٰعَ ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَاۖ ثُمَّ إِلَيۡنَا مَرۡجِعُكُمۡ فَنُنَبِّئُكُم بِمَا كُنتُمۡ تَعۡمَلُونَ
Ariko iyo amaze kubarokora, bigomeka ku isi bidakwiye. Yemwe bantu! Mu by’ukuri ukwigomeka kwanyu ni mwe kuzagaruka, kandi ibyo ni umunezero w’ubuzima bw’isi (utaramba). Hanyuma iwacu ni ho muzagaruka maze tubamenyeshe ibyo mwakoraga.

24 - Yunus (Jonah) - 024

إِنَّمَا مَثَلُ ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا كَمَآءٍ أَنزَلۡنَٰهُ مِنَ ٱلسَّمَآءِ فَٱخۡتَلَطَ بِهِۦ نَبَاتُ ٱلۡأَرۡضِ مِمَّا يَأۡكُلُ ٱلنَّاسُ وَٱلۡأَنۡعَٰمُ حَتَّىٰٓ إِذَآ أَخَذَتِ ٱلۡأَرۡضُ زُخۡرُفَهَا وَٱزَّيَّنَتۡ وَظَنَّ أَهۡلُهَآ أَنَّهُمۡ قَٰدِرُونَ عَلَيۡهَآ أَتَىٰهَآ أَمۡرُنَا لَيۡلًا أَوۡ نَهَارٗا فَجَعَلۡنَٰهَا حَصِيدٗا كَأَن لَّمۡ تَغۡنَ بِٱلۡأَمۡسِۚ كَذَٰلِكَ نُفَصِّلُ ٱلۡأٓيَٰتِ لِقَوۡمٖ يَتَفَكَّرُونَ
Mu by’ukuri ubuzima bw’isi bugereranywa nk’amazi (imvura) twamanuye mu kirere, akameza ibimera byo ku isi biribwa n’abantu n’amatungo, kugeza ubwo isi itoshye ibereye amaso, maze abayituye bakibwira ko bayigenga, nuko ikagerwaho n’itegeko ryacu (ryo kurimbura ibiyiriho), haba mu ijoro cyangwa ku manywa, maze tukabigira nk’ibyarandaguwe ndetse nk’aho bitari bihari umunsi wa mbere yaho. Uko ni ko dusobanura ibimenyetso ku bantu batekereza.

25 - Yunus (Jonah) - 025

وَٱللَّهُ يَدۡعُوٓاْ إِلَىٰ دَارِ ٱلسَّلَٰمِ وَيَهۡدِي مَن يَشَآءُ إِلَىٰ صِرَٰطٖ مُّسۡتَقِيمٖ
Kandi Allah ahamagarira kugana ubuturo bw’amahoro (Ijuru), akanayobora uwo ashaka mu nzira igororotse (Isilamu).

26 - Yunus (Jonah) - 026

۞لِّلَّذِينَ أَحۡسَنُواْ ٱلۡحُسۡنَىٰ وَزِيَادَةٞۖ وَلَا يَرۡهَقُ وُجُوهَهُمۡ قَتَرٞ وَلَا ذِلَّةٌۚ أُوْلَـٰٓئِكَ أَصۡحَٰبُ ٱلۡجَنَّةِۖ هُمۡ فِيهَا خَٰلِدُونَ
Abakoze neza bazagororerwa ibyiza (Ijuru) ndetse bazanagira akarusho (ko kubona uburanga bwa Allah). Kandi uburanga bwabo ntibuzigera butwikirwa n’umwotsi ngo bwirabure cyangwa ngo basuzugurike. Abo ni abantu bo mu ijuru, bazaribamo ubuziraherezo.

27 - Yunus (Jonah) - 027

وَٱلَّذِينَ كَسَبُواْ ٱلسَّيِّـَٔاتِ جَزَآءُ سَيِّئَةِۭ بِمِثۡلِهَا وَتَرۡهَقُهُمۡ ذِلَّةٞۖ مَّا لَهُم مِّنَ ٱللَّهِ مِنۡ عَاصِمٖۖ كَأَنَّمَآ أُغۡشِيَتۡ وُجُوهُهُمۡ قِطَعٗا مِّنَ ٱلَّيۡلِ مُظۡلِمًاۚ أُوْلَـٰٓئِكَ أَصۡحَٰبُ ٱلنَّارِۖ هُمۡ فِيهَا خَٰلِدُونَ
Naho abakoze ibibi bazahembwa ikibi gihwanye n’ibyo bakoze, ndetse basuzugurike. Ntibazagira ubakiza (ibihano bya) Allah. Uburanga bwabo buzaba bumeze nk’ubutwikiriwe n’umwijima w’ijoro ry’icuraburindi. Abo ni abantu bo mu muriro, bazawubamo ubuziraherezo.

28 - Yunus (Jonah) - 028

وَيَوۡمَ نَحۡشُرُهُمۡ جَمِيعٗا ثُمَّ نَقُولُ لِلَّذِينَ أَشۡرَكُواْ مَكَانَكُمۡ أَنتُمۡ وَشُرَكَآؤُكُمۡۚ فَزَيَّلۡنَا بَيۡنَهُمۡۖ وَقَالَ شُرَكَآؤُهُم مَّا كُنتُمۡ إِيَّانَا تَعۡبُدُونَ
(Unibuke yewe Muhamadi) umunsi tuzabakusanyiriza hamwe bose, maze tukabwira ababangikanyije Allah tuti “Nimujye ukwanyu, mwe n’ibigirwamana byanyu!” Tuzabatandukanya maze ibigirwamana byabo bivuge biti “Si twe mwajyaga mugaragira.”

29 - Yunus (Jonah) - 029

فَكَفَىٰ بِٱللَّهِ شَهِيدَۢا بَيۡنَنَا وَبَيۡنَكُمۡ إِن كُنَّا عَنۡ عِبَادَتِكُمۡ لَغَٰفِلِينَ
“Bityo Allah arahagije kuba umuhamya hagati yacu namwe, kuko mu by’ukuri tutari tuzi ko mutugaragira.”

30 - Yunus (Jonah) - 030

هُنَالِكَ تَبۡلُواْ كُلُّ نَفۡسٖ مَّآ أَسۡلَفَتۡۚ وَرُدُّوٓاْ إِلَى ٱللَّهِ مَوۡلَىٰهُمُ ٱلۡحَقِّۖ وَضَلَّ عَنۡهُم مَّا كَانُواْ يَفۡتَرُونَ
Aho, buri muntu azamenya ibyo yakoraga maze basubizwe kwa Allah, Umurinzi wabo w’ukuri, nuko ibigirwamana bihimbiraga bibahungire kure.

31 - Yunus (Jonah) - 031

قُلۡ مَن يَرۡزُقُكُم مِّنَ ٱلسَّمَآءِ وَٱلۡأَرۡضِ أَمَّن يَمۡلِكُ ٱلسَّمۡعَ وَٱلۡأَبۡصَٰرَ وَمَن يُخۡرِجُ ٱلۡحَيَّ مِنَ ٱلۡمَيِّتِ وَيُخۡرِجُ ٱلۡمَيِّتَ مِنَ ٱلۡحَيِّ وَمَن يُدَبِّرُ ٱلۡأَمۡرَۚ فَسَيَقُولُونَ ٱللَّهُۚ فَقُلۡ أَفَلَا تَتَّقُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde ubaha amafunguro aturutse mu kirere (imvura) no mu isi (ibimera)? Ni nde ugenga kumva no kubona? Ni nde ukura ikizima mu cyapfuye akanakura icyapfuye mu kizima? Ni na nde ugenga gahunda z’ibintu byose? Bazavuga bati “Ni Allah.” Vuga uti “Ese ntimutinya (ibihano bya Allah ku bwo kumubangikanya)?”

32 - Yunus (Jonah) - 032

فَذَٰلِكُمُ ٱللَّهُ رَبُّكُمُ ٱلۡحَقُّۖ فَمَاذَا بَعۡدَ ٱلۡحَقِّ إِلَّا ٱلضَّلَٰلُۖ فَأَنَّىٰ تُصۡرَفُونَ
Uwo ni Allah, Nyagasani wanyu w’ukuri. None se ni iki gikurikira (kureka) ukuri kitari ubuyobe? None se ni gute mwateshuka ku kuri (mukareka kugaragira Allah wenyine)?

33 - Yunus (Jonah) - 033

كَذَٰلِكَ حَقَّتۡ كَلِمَتُ رَبِّكَ عَلَى ٱلَّذِينَ فَسَقُوٓاْ أَنَّهُمۡ لَا يُؤۡمِنُونَ
Uko ni ko ijambo rya Nyagasani wawe ryasohoye kuri ba bandi bigometse ko batazigera bemera (Allah ndetse n’Intumwa ye).

34 - Yunus (Jonah) - 034

قُلۡ هَلۡ مِن شُرَكَآئِكُم مَّن يَبۡدَؤُاْ ٱلۡخَلۡقَ ثُمَّ يُعِيدُهُۥۚ قُلِ ٱللَّهُ يَبۡدَؤُاْ ٱلۡخَلۡقَ ثُمَّ يُعِيدُهُۥۖ فَأَنَّىٰ تُؤۡفَكُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese mu bigirwamana byanyu hari icyarema ibiremwa bitari biriho kikazanabigarura (nyuma yo gupfa)? Vuga uti “Allah ni We waremye ibiremwa bitari biriho akazanabigarura (nyuma yo gupfa).” Ese ni gute mwateshuka ku kuri?

35 - Yunus (Jonah) - 035

قُلۡ هَلۡ مِن شُرَكَآئِكُم مَّن يَهۡدِيٓ إِلَى ٱلۡحَقِّۚ قُلِ ٱللَّهُ يَهۡدِي لِلۡحَقِّۗ أَفَمَن يَهۡدِيٓ إِلَى ٱلۡحَقِّ أَحَقُّ أَن يُتَّبَعَ أَمَّن لَّا يَهِدِّيٓ إِلَّآ أَن يُهۡدَىٰۖ فَمَا لَكُمۡ كَيۡفَ تَحۡكُمُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese mu bigirwamana byanyu hari icyayobora (abantu) mu nzira y’ukuri?” Vuga uti “Allah ni We uyobora (abantu) mu nzira y’ukuri. Ese ukwiye gukurikirwa ni uyobora mu nzira y’ukuri, cyangwa ni utayobora atabanje kuyoborwa? None se ubwo ibyanyu bimeze bite? Ni gute mubona ibintu?”

36 - Yunus (Jonah) - 036

وَمَا يَتَّبِعُ أَكۡثَرُهُمۡ إِلَّا ظَنًّاۚ إِنَّ ٱلظَّنَّ لَا يُغۡنِي مِنَ ٱلۡحَقِّ شَيۡـًٔاۚ إِنَّ ٱللَّهَ عَلِيمُۢ بِمَا يَفۡعَلُونَ
Kandi abenshi muri bo nta kindi bakurikira kitari ugukekeranya. Rwose gukekeranya nta cyo byamara imbere y’ukuri. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo bakora.

37 - Yunus (Jonah) - 037

وَمَا كَانَ هَٰذَا ٱلۡقُرۡءَانُ أَن يُفۡتَرَىٰ مِن دُونِ ٱللَّهِ وَلَٰكِن تَصۡدِيقَ ٱلَّذِي بَيۡنَ يَدَيۡهِ وَتَفۡصِيلَ ٱلۡكِتَٰبِ لَا رَيۡبَ فِيهِ مِن رَّبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Ntibishoboka ko iyi Qur’an yahimbwa n’undi wese, uretse ko yaturutse kwa Allah. Ahubwo ishimangira ibitabo byayibanjirije ikanatanga ibisobanuro birambuye ku bitabo (bya Tawurati, Ivanjili n’ibindi). Nta gushidikanya kuyirangwamo, yaturutse kwa Nyagasani w’ibiremwa byose.

38 - Yunus (Jonah) - 038

أَمۡ يَقُولُونَ ٱفۡتَرَىٰهُۖ قُلۡ فَأۡتُواْ بِسُورَةٖ مِّثۡلِهِۦ وَٱدۡعُواْ مَنِ ٱسۡتَطَعۡتُم مِّن دُونِ ٱللَّهِ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ
Cyangwa se bavuga ko (Muhamadi) yayihimbye. Vuga uti “Ngaho nimuzane isura (imwe imeze) nka yo (Qur’an), muniyambaze abo mushoboye bose batari Allah, niba koko muri abanyakuri.”

39 - Yunus (Jonah) - 039

بَلۡ كَذَّبُواْ بِمَا لَمۡ يُحِيطُواْ بِعِلۡمِهِۦ وَلَمَّا يَأۡتِهِمۡ تَأۡوِيلُهُۥۚ كَذَٰلِكَ كَذَّبَ ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡۖ فَٱنظُرۡ كَيۡفَ كَانَ عَٰقِبَةُ ٱلظَّـٰلِمِينَ
Ahubwo bahinyuye (Qur’an banahakana) ibyo batari bafitiye ubumenyi ndetse n’ibisobanuro byabyo bitarabageraho. Uko ni ko abababanjirije bahinyuye. Bityo reba uko iherezo ry’inkozi z’ibibi ryagenze!

40 - Yunus (Jonah) - 040

وَمِنۡهُم مَّن يُؤۡمِنُ بِهِۦ وَمِنۡهُم مَّن لَّا يُؤۡمِنُ بِهِۦۚ وَرَبُّكَ أَعۡلَمُ بِٱلۡمُفۡسِدِينَ
No muri bo hari abayemera (Qur’an) ndetse n’abatayemera, kandi Nyagasani wawe azi neza abangizi.

41 - Yunus (Jonah) - 041

وَإِن كَذَّبُوكَ فَقُل لِّي عَمَلِي وَلَكُمۡ عَمَلُكُمۡۖ أَنتُم بَرِيٓـُٔونَ مِمَّآ أَعۡمَلُ وَأَنَا۠ بَرِيٓءٞ مِّمَّا تَعۡمَلُونَ
Nibanaguhinyura (yewe Muhamadi) uzavuge uti “Mfite ibikorwa byanjye namwe mukagira ibyanyu! Ntimuzabazwa ibyo nkora kandi nanjye sinzabazwa ibyo mukora.”

42 - Yunus (Jonah) - 042

وَمِنۡهُم مَّن يَسۡتَمِعُونَ إِلَيۡكَۚ أَفَأَنتَ تُسۡمِعُ ٱلصُّمَّ وَلَوۡ كَانُواْ لَا يَعۡقِلُونَ
No muri bo hari abagutega amatwi (ariko ntibayoboke); ese ni wowe wumvisha abatumva kabone n’ubwo baba badasobanukirwa?

43 - Yunus (Jonah) - 043

وَمِنۡهُم مَّن يَنظُرُ إِلَيۡكَۚ أَفَأَنتَ تَهۡدِي ٱلۡعُمۡيَ وَلَوۡ كَانُواْ لَا يُبۡصِرُونَ
No muri bo hari abakwitegereza (ariko ntibabone ibyo Allah yaguhaye bijyanye n’urumuri rw’ukwemera). Ese wayobora abigira nk’abatabona kabone n’ubwo baba batabona koko?

44 - Yunus (Jonah) - 044

إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَظۡلِمُ ٱلنَّاسَ شَيۡـٔٗا وَلَٰكِنَّ ٱلنَّاسَ أَنفُسَهُمۡ يَظۡلِمُونَ
Mu by’ukuri Allah ntacyo ajya ahuguza abantu, ahubwo abantu ni bo bihemukira ubwabo.

45 - Yunus (Jonah) - 045

وَيَوۡمَ يَحۡشُرُهُمۡ كَأَن لَّمۡ يَلۡبَثُوٓاْ إِلَّا سَاعَةٗ مِّنَ ٱلنَّهَارِ يَتَعَارَفُونَ بَيۡنَهُمۡۚ قَدۡ خَسِرَ ٱلَّذِينَ كَذَّبُواْ بِلِقَآءِ ٱللَّهِ وَمَا كَانُواْ مُهۡتَدِينَ
N’umunsi azabakoranyiriza hamwe, (bazamera) nk’aho batigeze babaho (ku isi) uretse isaha imwe yo ku manywa, kandi bazamenyana. Rwose ba bandi bahakanye kuzahura na Allah barahombye, kandi ntibayobotse.

46 - Yunus (Jonah) - 046

وَإِمَّا نُرِيَنَّكَ بَعۡضَ ٱلَّذِي نَعِدُهُمۡ أَوۡ نَتَوَفَّيَنَّكَ فَإِلَيۡنَا مَرۡجِعُهُمۡ ثُمَّ ٱللَّهُ شَهِيدٌ عَلَىٰ مَا يَفۡعَلُونَ
Kandi (yewe Muhamadi) n’iyo twakwereka bimwe mu byo tubasezeranya (ukiri ku isi), cyangwa tukakuzuriza igihe cyawe (ugapfa), (uko byagenda kose) iwacu ni ho bazagarurwa. Hanyuma Allah akaba umuhamya w’ibyo bakoraga.

47 - Yunus (Jonah) - 047

وَلِكُلِّ أُمَّةٖ رَّسُولٞۖ فَإِذَا جَآءَ رَسُولُهُمۡ قُضِيَ بَيۡنَهُم بِٱلۡقِسۡطِ وَهُمۡ لَا يُظۡلَمُونَ
Na buri muryango (Umat) wahawe Intumwa; ubwo Intumwa yabo izaba ije (gutanga ubuhamya ku munsi w’imperuka), bazacirwa imanza mu butabera kandi ntibazarenganywa.

48 - Yunus (Jonah) - 048

وَيَقُولُونَ مَتَىٰ هَٰذَا ٱلۡوَعۡدُ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ
Baranavuga bati “Iryo sezerano (imperuka) rizasohora ryari niba koko muri abanyakuri?”

49 - Yunus (Jonah) - 049

قُل لَّآ أَمۡلِكُ لِنَفۡسِي ضَرّٗا وَلَا نَفۡعًا إِلَّا مَا شَآءَ ٱللَّهُۗ لِكُلِّ أُمَّةٍ أَجَلٌۚ إِذَا جَآءَ أَجَلُهُمۡ فَلَا يَسۡتَـٔۡخِرُونَ سَاعَةٗ وَلَا يَسۡتَقۡدِمُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ku bwanjye, nta bushobozi mfite bwo kugira ikibi nakwikiza cyangwa ngo ngire icyiza nakwimarira uretse icyo Allah yashaka. Buri muryango (Umat) wagenewe igihe ntarengwa (cyo kubaho); iyo igihe cyabo kigeze, ntibarindirizwa na gato cyangwa ngo bihutishwe mbere yacyo.”

50 - Yunus (Jonah) - 050

قُلۡ أَرَءَيۡتُمۡ إِنۡ أَتَىٰكُمۡ عَذَابُهُۥ بَيَٰتًا أَوۡ نَهَارٗا مَّاذَا يَسۡتَعۡجِلُ مِنۡهُ ٱلۡمُجۡرِمُونَ
Vuga uti “Nimumbwire! Ese ibihano bye (Allah) biramutse bibagezeho nijoro cyangwa ku manywa (mwabihungira he)? None se ni iki inkozi z’ibibi zisaba kubyihutishaho?”

51 - Yunus (Jonah) - 051

أَثُمَّ إِذَا مَا وَقَعَ ءَامَنتُم بِهِۦٓۚ ءَآلۡـَٰٔنَ وَقَدۡ كُنتُم بِهِۦ تَسۡتَعۡجِلُونَ
Ese biramutse bibagezeho ni bwo mwabyemera? (Icyo gihe muzabwirwa muti) Ese ubu (ni bwo mwemeye) kandi mwarajyaga musaba ko byihutishwa?

52 - Yunus (Jonah) - 052

ثُمَّ قِيلَ لِلَّذِينَ ظَلَمُواْ ذُوقُواْ عَذَابَ ٱلۡخُلۡدِ هَلۡ تُجۡزَوۡنَ إِلَّا بِمَا كُنتُمۡ تَكۡسِبُونَ
Hanyuma ba bandi bihemukiye babwirwe bati “Ngaho nimwumve ububabare bw’ibihano bihoraho. Ese hari ikindi muhaniwe kitari ibyo mwakoraga?”

53 - Yunus (Jonah) - 053

۞وَيَسۡتَنۢبِـُٔونَكَ أَحَقٌّ هُوَۖ قُلۡ إِي وَرَبِّيٓ إِنَّهُۥ لَحَقّٞۖ وَمَآ أَنتُم بِمُعۡجِزِينَ
Barakubaza bati “Ese ibyo uvuga (byerekeranye n’imperuka) ni ukuri?” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yego! Ndahiye ku izina rya Nyagasani wanjye! Ni ukuri! Kandi ntabwo mwananira Allah (nta ho mwamucikira.)”

54 - Yunus (Jonah) - 054

وَلَوۡ أَنَّ لِكُلِّ نَفۡسٖ ظَلَمَتۡ مَا فِي ٱلۡأَرۡضِ لَٱفۡتَدَتۡ بِهِۦۗ وَأَسَرُّواْ ٱلنَّدَامَةَ لَمَّا رَأَوُاْ ٱلۡعَذَابَۖ وَقُضِيَ بَيۡنَهُم بِٱلۡقِسۡطِ وَهُمۡ لَا يُظۡلَمُونَ
N’iyo umuntu wese wahemutse yagira ibyo mu isi byose agashaka kubyicunguza (ngo bimurinde ibihano, ntibyakwemerwa). Bazagerageza guhisha akababaro kabo ubwo bazaba babonye ibihano bibagezeho, kandi bazacirwa imanza mu butabera ndetse ntibazarenganywa.

55 - Yunus (Jonah) - 055

أَلَآ إِنَّ لِلَّهِ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۗ أَلَآ إِنَّ وَعۡدَ ٱللَّهِ حَقّٞ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَهُمۡ لَا يَعۡلَمُونَ
Nta gushidikanya ko mu by’ukuri ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ari ibya Allah. Nta gushidikanya ko mu by’ukuri isezerano rya Allah ari ukuri. Nyamara abenshi muri bo ntibabizi.

56 - Yunus (Jonah) - 056

هُوَ يُحۡيِۦ وَيُمِيتُ وَإِلَيۡهِ تُرۡجَعُونَ
Ni We utanga ubuzima n’urupfu, kandi iwe ni ho (mwese) muzasubizwa.

57 - Yunus (Jonah) - 057

يَـٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ قَدۡ جَآءَتۡكُم مَّوۡعِظَةٞ مِّن رَّبِّكُمۡ وَشِفَآءٞ لِّمَا فِي ٱلصُّدُورِ وَهُدٗى وَرَحۡمَةٞ لِّلۡمُؤۡمِنِينَ
Yemwe bantu! Mu by’ukuri mwagezweho n’inyigisho (Qur’an) ziturutse kwa Nyagasani wanyu, zikaba n’umuti w’ibiri mu bituza byanyu (nk’ibangikanyamana, uburwayi butandukanye, ishyari n’ibindi), ndetse zikaba umuyoboro n’impuhwe ku bemeramana.

58 - Yunus (Jonah) - 058

قُلۡ بِفَضۡلِ ٱللَّهِ وَبِرَحۡمَتِهِۦ فَبِذَٰلِكَ فَلۡيَفۡرَحُواْ هُوَ خَيۡرٞ مِّمَّا يَجۡمَعُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ku bw’ingabire za Allah no ku bw’impuhwe ze; ibyo bibe ari byo bishimira, kuko ari byo byiza kurusha ibyo bigwizaho.”

59 - Yunus (Jonah) - 059

قُلۡ أَرَءَيۡتُم مَّآ أَنزَلَ ٱللَّهُ لَكُم مِّن رِّزۡقٖ فَجَعَلۡتُم مِّنۡهُ حَرَامٗا وَحَلَٰلٗا قُلۡ ءَآللَّهُ أَذِنَ لَكُمۡۖ أَمۡ عَلَى ٱللَّهِ تَفۡتَرُونَ
Vuga uti “Nimumbwire ku by’amafunguro Allah yabamanuriye, maze amwe mukayaziririza andi mukayazirura!” Vuga uti “Ese Allah ni We wabibahereye uburenganzira, cyangwa mwahimbiye Allah ikinyoma?”

60 - Yunus (Jonah) - 060

وَمَا ظَنُّ ٱلَّذِينَ يَفۡتَرُونَ عَلَى ٱللَّهِ ٱلۡكَذِبَ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِۗ إِنَّ ٱللَّهَ لَذُو فَضۡلٍ عَلَى ٱلنَّاسِ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَهُمۡ لَا يَشۡكُرُونَ
Ese ba bandi bahimbira Allah ibinyoma bazaba batekereza iki ku munsi w’imperuka? Mu by’ukuri Allah ni Nyirubuntu buhebuje ku bantu, nyamara abenshi muri bo ntibashimira.

61 - Yunus (Jonah) - 061

وَمَا تَكُونُ فِي شَأۡنٖ وَمَا تَتۡلُواْ مِنۡهُ مِن قُرۡءَانٖ وَلَا تَعۡمَلُونَ مِنۡ عَمَلٍ إِلَّا كُنَّا عَلَيۡكُمۡ شُهُودًا إِذۡ تُفِيضُونَ فِيهِۚ وَمَا يَعۡزُبُ عَن رَّبِّكَ مِن مِّثۡقَالِ ذَرَّةٖ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَلَا فِي ٱلسَّمَآءِ وَلَآ أَصۡغَرَ مِن ذَٰلِكَ وَلَآ أَكۡبَرَ إِلَّا فِي كِتَٰبٖ مُّبِينٍ
Nta cyo waba ukora cyose (yewe Muhamadi) cyangwa ngo ube usoma Qur’an, ndetse nta n’igikorwa icyo ari cyo cyose mwaba mukora ngo tubure kubagenzura igihe mugikora. Kandi nta kijya cyihisha Nyagasani wawe haba mu isi cyangwa mu kirere, kabone n’ubwo kaba ari akantu gato cyane kadashobora kuboneshwa amaso ndetse n’agato kukarusha cyangwa akanini kuri two; ngo kabure kuba kanditswe mu gitabo gisobanutse (gikubiyemo igeno rya buri kintu).

62 - Yunus (Jonah) - 062

أَلَآ إِنَّ أَوۡلِيَآءَ ٱللَّهِ لَا خَوۡفٌ عَلَيۡهِمۡ وَلَا هُمۡ يَحۡزَنُونَ
Nta gushidikanya ko mu by’ukuri inshuti za Allah zitazigera zigira ubwoba ndetse n’agahinda.

63 - Yunus (Jonah) - 063

ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَكَانُواْ يَتَّقُونَ
(Abo ni) ba bandi bemeye kandi bakaba baratinyaga Allah.

64 - Yunus (Jonah) - 064

لَهُمُ ٱلۡبُشۡرَىٰ فِي ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا وَفِي ٱلۡأٓخِرَةِۚ لَا تَبۡدِيلَ لِكَلِمَٰتِ ٱللَّهِۚ ذَٰلِكَ هُوَ ٱلۡفَوۡزُ ٱلۡعَظِيمُ
Bazahabwa inkuru nziza mu buzima bwo ku isi n’ubwo ku mperuka. Amagambo ya Allah ntabwo ajya ahinduka. Iyo ni yo ntsinzi ihambaye.

65 - Yunus (Jonah) - 065

وَلَا يَحۡزُنكَ قَوۡلُهُمۡۘ إِنَّ ٱلۡعِزَّةَ لِلَّهِ جَمِيعًاۚ هُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلۡعَلِيمُ
Kandi ntugaterwe agahinda n’imvugo zabo; kuko mu by’ukuri ubutware bwose (ububasha bwose) ari ubwa Allah. Ni we Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.

66 - Yunus (Jonah) - 066

أَلَآ إِنَّ لِلَّهِ مَن فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَن فِي ٱلۡأَرۡضِۗ وَمَا يَتَّبِعُ ٱلَّذِينَ يَدۡعُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ شُرَكَآءَۚ إِن يَتَّبِعُونَ إِلَّا ٱلظَّنَّ وَإِنۡ هُمۡ إِلَّا يَخۡرُصُونَ
Nta gushidikanya ko mu by’ukuri ibiri mu birere n’ibiri mu isi ari ibya Allah. None se ba bandi basenga ibigirwamana babisimbuje Allah hari ikindi bakurikira kitari ugukekeranya no guhimba ibinyoma?

67 - Yunus (Jonah) - 067

هُوَ ٱلَّذِي جَعَلَ لَكُمُ ٱلَّيۡلَ لِتَسۡكُنُواْ فِيهِ وَٱلنَّهَارَ مُبۡصِرًاۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٖ لِّقَوۡمٖ يَسۡمَعُونَ
Ni We wabashyiriyeho ijoro kugira ngo muriruhukemo, n’amanywa kugira ngo mubashe kubona (bityo mushake ibibabeshaho). Mu by’ukuri muri ibyo harimo ibimenyetso ku bantu bumva.

68 - Yunus (Jonah) - 068

قَالُواْ ٱتَّخَذَ ٱللَّهُ وَلَدٗاۗ سُبۡحَٰنَهُۥۖ هُوَ ٱلۡغَنِيُّۖ لَهُۥ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِۚ إِنۡ عِندَكُم مِّن سُلۡطَٰنِۭ بِهَٰذَآۚ أَتَقُولُونَ عَلَى ٱللَّهِ مَا لَا تَعۡلَمُونَ
Baravuze bati “Allah afite umwana.” Ubutagatifu ni ubwe (Allah)! Arihagije. Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibye. Ibi (kuvuga ko Allah afite umwana) nta kimenyetso mubifitiye. Ese (muratinyuka) mugahimbira Allah ibyo mutazi?

69 - Y

Scroll to Top