المسد

 

Al-Masad

 

The Palm Fiber

1 - Al-Masad (The Palm Fiber) - 001

تَبَّتۡ يَدَآ أَبِي لَهَبٖ وَتَبَّ
Amaboko yombi ya Abu Lahab[1] arakorama (kubera ko yayakoreshaga abangamira Intumwa y’Imana), ndetse na we ubwe azorame.
[1] Abu Lahab yari se wabo w’Intumwa Muhamadi, akaba yari umwe mu banzi bakomeye b’idini rya Isilamu, barwanyije bakanatoteza Intumwa Muhamadi.

2 - Al-Masad (The Palm Fiber) - 002

مَآ أَغۡنَىٰ عَنۡهُ مَالُهُۥ وَمَا كَسَبَ
Umutungo we n’urubyaro rwe nta cyo bizamumarira.

3 - Al-Masad (The Palm Fiber) - 003

سَيَصۡلَىٰ نَارٗا ذَاتَ لَهَبٖ
Azahira mu muriro ugurumana,

4 - Al-Masad (The Palm Fiber) - 004

وَٱمۡرَأَتُهُۥ حَمَّالَةَ ٱلۡحَطَبِ
Ndetse n’umugore we watwaraga ibiti (by’amahwa yajyaga atega mu nzira Intumwa y’Imana yanyuragamo).

5 - Al-Masad (The Palm Fiber) - 005

فِي جِيدِهَا حَبۡلٞ مِّن مَّسَدِۭ
Mu ijosi rye (uwo mugore) hazaba hari umurunga wo mu muriro.

[sc name="verse"][/sc]

Scroll to Top