Ndahiye k'ufite roho yanjye mu kuboko kwe, ko iswalat yanjye yegera gusa n'iy'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), kubera ko iyi ari yo swalat yakoraga kugeza ubwo yavaga muri ubu buzima bw'iyi si
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Yajyaga avuga ALLAH AKBAR (Imana isumba byose) muri buri swalat y'itegeko no mu zindi mu kwezi kwa Ramadwan no mu bindi bihe, akavuga ALLAH AKBAR igihe ahagaze, n'igihe yunamye (Ruku'u), yarangiza akavuga a…

