HadeethEnc · 1.25.0
Iyo amazi agejeje ku gipimo cya Qulatayni, nta sigarana umwanda
Available translations
Choose an available translation of this Hadeeth
01
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajijwe ku bijyanye n'amazi n'ayasigajwe n'inyamaswa, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irasubiza iti: "Iyo amazi agejeje ku gipimo cya Qulatayni, nta sigarana umwanda."
02
Explanation
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajijwe itegeko ryerekeranye n'amazi yasigajwe n'inyamaswa zayanyoyeho, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) isubiza ko amazi arenze ingunguru ebyiri nini zingana na litiro magana abiri na cumi (210), ayo mazi aba ari menshi ntabwo apfa kwandura, cyeretse yahinduye kimwe mu biyaranga bitatu: Ibara ryayo, uburyohe bwayo, n'impumuro yayo kubera ikintu cy'umwanda cyayaguyemo.
03
Benefits
Amazi aba yahumanye igihe agiyemo umwanda agahindura kimwe mu bintu biyaranga bitatu: Ibara, icyanga, cyangwa se impumuro; Hadith ikaba igamije ibisanzwe bizwi, ntabwo igamije kuvuga ibi gusa.
Abamenyi bemeranyijwe ko amazi ahinduwe n'umwanda nayo aba abaye umwanda, yaba macye cyangwa se menshi.
Abamenyi bemeranyijwe ko amazi ahinduwe n'umwanda nayo aba abaye umwanda, yaba macye cyangwa se menshi.
Attribution
[رواه أبو داود والترمذي والنسائي وابن ماجه وأحمد]
Categories
Share
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

