Icyiza ni ukurangwa n'imico myiza, n'ikibi ni buri kintu cyose kikubuza amahoro mu mutima wawe, ukaba udashaka ko abantu bakimenya
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa A-Nawasi Ibun Simu'an (Imana imwishimire) nawe ayikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Icyiza ni ukurangwa n'imico myiza, n'ikibi ni buri kintu cyose kikubuza amahoro mu mutima wawe, ukaba udashaka ko abantu bakimenya". Hadith nanone yaturutse kwa Wabiswat Ibun Ma'abad (Imana imwishimire) yaravuze ati: Nagiye kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze irambaza iti: "Uje kumbaza icyiza n'ikibi?" Ndayisubiza nti: Yego, maze irambwira iti: "Ibyo bibaze umutima wawe, icyiza ni cya kindi umutima wawe ugiriyeho ituze, naho ikibi ni cya kindi kikubujije amahoro muri wowe, kikagutera guhangayika, kabone n'iyo abantu bakubwira itegeko ryacyo."
Explanation
Benefits
Ukuri n'ikinyoma imbere y'umwemeramana ntibiyoberana, ahubwo amenya ukuri kubera urumuri rwako mu mutima we, akanahunga ikibi ndetse akanacyanga.
Mu bimenyetso biranga ikibi ni uko umutima ugihangayikira, ndetse ukabura amahoro, kandi ukanga ko abantu bakimenya.
Umumenyi A-Sindiy yaravuze ati: Ibi ni ku byerekeranye n'ibiteye urujijo, bituma abantu batabasha gusobanukirwa, naho ubundi ku byerekeranye n'ibyo bategetswe n'ubwo nta gihamya yabyo yaba igaragara ihari byo bitandukanye n'ibyiza turi kuvuga, ndetse n'ibyo babujijwe ni nkuko ku byerekeranye n'ibibi; kubera ko byo ntibicyeneye kugisha inama umutima no gushaka ko utuza.
Ababwirwa muri iyi Hadith ni abantu bakiri kuri kamere nzima itunganye, ntabwo ari abafite imitima yamaze kuyoba itazi icyiza ngo igikore, cyangwa se ngo imenye ikibi ngo ikireke usibye gukurikira irari ryayo.
Umumenyi A-Twibiy yaravuze ati: Hari abamenyi bavuze ko icyiza cyavuzwe muri iyi Hadith cyahawe ibisobanuro bitandukanye; bamwe bavuze ko hari aho gisobanura kuba umutima wagira ituze kubera cyo, hari n'abasobanuye ko ari ukwemera, ahandi basobanura ko ari ikikwegereza Allah, naho hano cyasobanuwe nko kurangwa n'imico myiza. Imico myiza nayo yasobanuwe ko ari ukwihanganira ikikubangamiye, no kurangwa n'uburakari bucye, no kumwenyura mu buranga ndetse no kurangwa n'imvugo nziza; ariko ibi bisobanuro byose birenda gusa.
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

