Mu by'ukuri Allah yategetse kugira neza muri buri cyose gikozwe
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa Abu Ya'ala Shadadi Ibun Awusi (Imana imwishimire) nawe abikuye ku Ntumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu by'ukuri Allah yategetse kugira neza muri buri cyose gikozwe, nimuzaba mugiye kwica mujye mwica neza, kandi nimuzaba mugiye kubaga (itungo) mujye mubaga neza, kandi umwe muri mwe ajye atyaza neza icyuma cye ndetse anaruhure itungo rye.
Explanation
Kugira neza mu kwica ni nk'igihe cyo guhora (kwica uwishe nawe undi), umuntu agahitamo inzira yihuse kandi yoroshye itarimo kurenza urugero rw'ibyakorewe uwishwe.
Kugira neza igihe cyo kubaga itungo; ni igihe ugiriye impuhwe itungo ugiye kubaga utyaza neza icyuma, kandi ukaba ugomba kutagityariza imbere y'iryo tungo rikureba, kandi ko udakwiye kuribaga hari andi matungo akureba.
Benefits
Kwica no kubaga mu buryo bwiza, ukabikora mu buryo amategeko yagennye.
Amategeko y'idini ry'ubuyisilamu aruzuye kandi aratunganye, kandi abumbatiye ibyiza byose, no muri byo harimo no kugirira impuhwe inyamaswa no kuyorohera.
Birabujijwe gushinyagurira umuntu wishwe.
NI ikizira kwica urw'agashinyaguro inyamaswa.
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

