HadeethEnc · 1.25.0
Jya ureka gukora ibyo ushidikanyaho, ukore ibyo udashidikanyamo
Available translations
Choose an available translation of this Hadeeth
01
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa Abu Muhamad Al Hassan Ibun Ally Ibun Abi Twalib, umwuzukuru w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaboneragaho ituze, yaravuze ati: Mu byo nazirikanye nakuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ni imvugo igira iti: "Jya ureka gukora ibyo ushidikanyaho, ukore ibyo udashidikanyamo."
02
Explanation
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yategetse kureka gukora ibyo dufitemo gushidikanya mu mvugo n'ibikorwa ndetse ko bibujijwe, niba biziririjwe cyangwa se bitaziririjwe, no gukora ibyo tudafitemo gushidikanya twizeye neza ko ari byiza kandi biziruye.
03
Benefits
Umuyisilamu akwiye kubakira ibintu bye ku byo yizeye adashidikanyaho, akareka ibyo ashidikanyaho, kandi mu kwemera kwe agahora ari maso.
Kubuza kwisanga mu biteye urujijo.
Nushaka ituze n'amahoro muri wowe, uzareke gukora ibyo ushidikanyaho ubishyire ku ruhande.
Impuhwe za Allah ku bagaragu be aho yabategetse gukora ibibaha amahoro n'ituze, anababuza ibibatera guhangayika no kwiheba.
Kubuza kwisanga mu biteye urujijo.
Nushaka ituze n'amahoro muri wowe, uzareke gukora ibyo ushidikanyaho ubishyire ku ruhande.
Impuhwe za Allah ku bagaragu be aho yabategetse gukora ibibaha amahoro n'ituze, anababuza ibibatera guhangayika no kwiheba.
Attribution
[رواه الترمذي والنسائي]
Categories
Share
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

