HadeethEnc · 1.25.0
Mu by'ukuri Allah yagennye amategeko muramenye ntimuzayirengagize, ashyiraho n'imbago muramenye ntimuzazirengeho, anaziririza bimwe mu bintu muramenye ntimuzabirengeho, agira n'ibindi yacecetse ntiyabivugaho kubera impuhwe abafitiye, atari uko abyibagiwe, muramenye ntimuzabicukumbure
Available translations
Choose an available translation of this Hadeeth
01
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa Abu Tha'alabat Al Khushaniy Djur'thum Ibun Nashir (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mu by'ukuri Allah yagennye amategeko muramenye ntimuzayirengagize, ashyiraho n'imbago muramenye ntimuzazirengeho, anaziririza bimwe mu bintu muramenye ntimuzabirengeho, agira n'ibindi yacecetse ntiyabivugaho kubera impuhwe abafitiye, atari uko abyibagiwe, muramenye ntimuzabicukumbure."
02
Explanation
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko Allah hari ibintu yategetse ndetse ashyiraho amategeko agomba kubahirizwa no kutayadohokaho, ndetse ko yanashyizeho imbago zituma abantu batagwa mu byo yabujije, bityo ntibemerewe kugira icyo bongera kuri yo; yanaziririje kandi ibintu dukwiye kwirinda no kutegera, ibindi bitari ibyo atavuze byari ku bw'impuhwe ze afitiye abagaragu be, ibyo bihama biziruye bitabujijwe bityo ntibyemewe ko tubicukumbura.
03
Benefits
Iyi Hadith igaragaza ko Allah ari we ushyiraho amategeko wenyine.
Iyi Hadith ikubiyemo amategeko n'imisingi itandukanye; kubera ko itegeko hari ubwo riba ryavuzwe rikagaragazwa, cyangwa se ritaravuzwe; Iryo ryavuzwe kandi hari ubwo riba ari itegeko utegetswe gukora mu buryo ntakuka cyangwa se ari umugenzo mwiza, cyangwa se ribuza mu buryo bwo kuziririza cyangwa se kubuza.
Ibyo Allah atavuze ntabitegeke, ntanabibuze, biba byemewe.
Uburyo bwiza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yasobanuraga ibintu neza, muri ubu buryo yabigabanyijemo bugaragara.
Ni itegeko kurinda amategeko ya Allah n'imbago ze.
Ni ikizira kurengera imbago za Allah.

Attribution
[رواه الدارقطني في سننه وغيره]
Categories
Share
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares