Ibihano bikomeye bizabona abisukura (udhu) ntibabikore neza, mujye mwisukura (Udhu) mu buryo bwuzuye
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Amri (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Twagarukanye n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) tuvuye i Makat tugiye i Madinat, ubwo twari tugeze ku iriba mu nzira, bamwe mu bantu bihutishije iswalat yo ku gicamunsi (Al Asri), bafata isuku (Udhu) bafite ubwira, nuko tuhageze tubona udutsintsino twabo tutagezeho amazi, maze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: "Ibihano bikomeye bizabona abisukura (udhu) ntibabikore neza, mujye mwisukura (Udhu) mu buryo bwuzuye."
Explanation
Benefits
Ni itegeko kugeza amazi ahantu hose hategetswe gukaraba, kandi ko ugize aho asiga mu ho ategetswe gukaraba n'ubwo haba hato abishaka cyangwa se kubera ubunebwe, iswalat ye ntiyemerwa.
Agaciro ko kwigisha umuntu utazi ibintu ndetse akanerekerwa.
Umumenyi ntarebera ikibi gikorwa, ahubwo aracyamagana igihe hagaragaye ko amategeko, cyangwa se imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ariko akabikora mu buryo bukwiye.
Muhamadi Is'haq A-Dahlawiy yaravuze ati: Gutawaza mu buryo bwuzuye birimo amoko atatu: Iby'itegeko, ari byo bisobanuye gutawaza neza ahantu h'itegeko inshuro imwe, hari n'iby'umugereka ari byo gutawaza inshuro eshatu, hari no gutawaza umuntu ashishikarizwa gukora, ari byo gutawaza ukarenza ahategetswe hamwe no kubikora inshuro eshatu.
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

