Rwose ibyo uvuga ndetse uhamagarira ni byiza, iyaba watubwiraga niba ibyo twakoze hari icyiru byaba
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa Ibun Abas (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Abantu bo mu babangikanyamana bari barishe abantu benshi, ndetse basambanya abantu benshi, baje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze barayibwira bati: Rwose ibyo uvuga ndetse uhamagarira ni byiza, iyaba watubwiraga niba ibyo twakoze hari icyiru byaba bifite! Nuko Allah amanura umurongo muri Qur'an ugira uti: {Na babandi batabangikanya Allah n’izindi mana, ntibice icyo Allah yaziririje bitanyuze mu kuri, kandi ntibanasambane...} [Al Furqan: 68]. Ndetse hamanuka n'undi murongo ugira uti: {Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe bagaragu banjye mwakabije mu kwihemukira! Ntimukajye mwiheba kuko impuhwe za Allah (zikiriho)...” } [A-Zumar: 53].
Explanation
Nuko hamanuka imirongo ibiri igaragaza ko Allah yakira ukwicuza kw'abantu kabone n'iyo baba barakoze ibyaha byinshi ndetse bihambaye; iyo bitaza kuba ibyo bari guhama mu buhakanyi bwabo no mu bugizi bwa nabi bwabo, ndetse ntibari no kuyoboka iri dini.
Benefits
Impuhwe za Allah ku bagaragu be ndetse n'imbabazi ze n'impuhwe ze ziragutse.
Kuziririza ibangikanyamana, no kwica inzirakarengane, n'ubusambanyi, ndetse n'ibihano bihambaye ku bantu bazakora ibyo byaha.
Kwicuza nyabyo kubera Allah, ndetse no gukora ibikorwa byiza, bituma umuntu ababarirwa ibyaha byose bikuru yakoze, harimo no guhakana Allah Nyir'ubutagatifu.
Ni icyizira kwiheba mu mpuhwe za Allah Nyir'ubutagatifu.
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

