افتتاح البرنامج الدعوي السبت القادم، ٩ / ٣ / ١٤٤٨هـ بعد صلاة الفجر مباشرة مسجد محمد بن إبراهيم، الجامعة الإسلامية بالمدينة المنورة فضيلة الشيخ د. هيثم بن محمد سرحان دورة اليوم الواحد، وختم كتاب كل سبت بإذن الله حياكم الله ونفع بكم. افتتاح البرنامج الدعوي السبت القادم، ٩ / ٣ / ١٤٤٨هـ بعد صلاة الفجر مباشرة مسجد محمد بن إبراهيم، الجامعة الإسلامية بالمدينة المنورة فضيلة الشيخ د. هيثم بن محمد سرحان دورة اليوم الواحد، وختم كتاب كل سبت بإذن الله حياكم الله ونفع بكم. افتتاح البرنامج الدعوي السبت القادم، ٩ / ٣ / ١٤٤٨هـ بعد صلاة الفجر مباشرة مسجد محمد بن إبراهيم، الجامعة الإسلامية بالمدينة المنورة فضيلة الشيخ د. هيثم بن محمد سرحان دورة اليوم الواحد، وختم كتاب كل سبت بإذن الله حياكم الله ونفع بكم. افتتاح البرنامج الدعوي السبت القادم، ٩ / ٣ / ١٤٤٨هـ بعد صلاة الفجر مباشرة مسجد محمد بن إبراهيم، الجامعة الإسلامية بالمدينة المنورة فضيلة الشيخ د. هيثم بن محمد سرحان دورة اليوم الواحد، وختم كتاب كل سبت بإذن الله حياكم الله ونفع بكم. افتتاح البرنامج الدعوي السبت القادم، ٩ / ٣ / ١٤٤٨هـ بعد صلاة الفجر مباشرة مسجد محمد بن إبراهيم، الجامعة الإسلامية بالمدينة المنورة فضيلة الشيخ د. هيثم بن محمد سرحان دورة اليوم الواحد، وختم كتاب كل سبت بإذن الله حياكم الله ونفع بكم. افتتاح البرنامج الدعوي السبت القادم، ٩ / ٣ / ١٤٤٨هـ بعد صلاة الفجر مباشرة مسجد محمد بن إبراهيم، الجامعة الإسلامية بالمدينة المنورة فضيلة الشيخ د. هيثم بن محمد سرحان دورة اليوم الواحد، وختم كتاب كل سبت بإذن الله حياكم الله ونفع بكم. افتتاح البرنامج الدعوي السبت القادم، ٩ / ٣ / ١٤٤٨هـ بعد صلاة الفجر مباشرة مسجد محمد بن إبراهيم، الجامعة الإسلامية بالمدينة المنورة فضيلة الشيخ د. هيثم بن محمد سرحان دورة اليوم الواحد، وختم كتاب كل سبت بإذن الله حياكم الله ونفع بكم. افتتاح البرنامج الدعوي السبت القادم، ٩ / ٣ / ١٤٤٨هـ بعد صلاة الفجر مباشرة مسجد محمد بن إبراهيم، الجامعة الإسلامية بالمدينة المنورة فضيلة الشيخ د. هيثم بن محمد سرحان دورة اليوم الواحد، وختم كتاب كل سبت بإذن الله حياكم الله ونفع بكم.
#65046[Hadithi y'impamo]
HadeethEnc · 1.25.0

Ntimukemera inkuru z'abahawe igitabo ko ari ukuri ariko ntimukanabahinyure, ahubwo mujye muvuga muti: Twe twemeye Allah n'ibyo yaduhishuriye

Available translations

Choose an available translation of this Hadeeth

01

Hadeeth text

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Abahawe igitabo bajyaga basoma Tawurati mu giheburayo, bakayisobanurira abayisilamu mu cyarabu! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Ntimukemera inkuru z'abahawe igitabo ko ari ukuri ariko ntimukanabahinyure, ahubwo mujye muvuga muti: Twe twemeye Allah n'ibyo yaduhishuriye.} [Al Baqarat: 136.]
02

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yihanangirije abayoboke be ngo batazashukika bakumva ibivugwa n'abahawe igitabo bakomora mu bitabo byabo. Kubera ko abayahudi ku gihe cy'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bajyaga basoma Tawurati mu giheburayo, ururimi rw'abayahudi, bakayisobanura mu cyarabu. Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: Ntimukemere ibyo abahawe igitabo bababwira byo mu bitabo byabo, ariko ntimukanabihinyure, ibyo biri mu byo utamenya ngo ubashe gutandukanyamo iby'ukuri mu by'ibinyoma; Kubera ko Allah Nyir'ubutagatifu yadutegetse kwemera ibyo yaduhishuriye biri muri Qur'an, ndetse n'ibyo bo bahishuriwe mu bitabo byabo, usibye ko nta bundi buryo dufite bwatuma tumenya ukuri kw'ibyo bavuga bakomora mu bitabo byabo ndetse n'ibitari ukuri mu byo bavuga, igihe cyose tudadite mu idini ryacu ikidusobanurira ukuri kwabyo ngo tugutandukanye n'ibinyoma birimo. Aho rero tugomba kwifata, ntitwemere ko ibyo bavuga ari ukuri kugira ngo tutaba abafatanya cyaha ku byo bahinduye mu magambo ya Allah, ntitunabahinyure kuko hari ubwo ibyo bavuga byaba ari ukuri, tukaba duhakanye ibyo twategetswe kwemera. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) idutegeka ko tuzajya tuvuga tuti: {...Twemeye Allah n’ibyo twahishuriwe, n’ibyahishuriwe Aburahamu (Ibrahimu), Ishimayeli (Ismail), Isaka (Is’haq), Yakobo (Yaqub) n’urubyaro rwe, ibyahishuriwe Musa, ibyahishuriwe Yesu (Issa) ndetse n’ibyahishuriwe abahanuzi biturutse kwa Nyagasani wabo. Nta n’umwe tuvangura muri bo kandi ni We twicishaho bugufi.} [Al Baqarat: 136]
03

Benefits

Ibyo abahawe igitabo bavuga twabicamo ibice bitatu: Ibihuye na Qur'an na Sunat , ibyo turabyemera. Ibinyuranye na Qur'an na Sunat, ibyo biba ari ikinyoma ndetse ntidukwiye kubyemera. Igice cya gatatu ni ibyo tutabona muri Qur'an no muri Sunat bishimangira ko ari ukuri cyangwa se atari ukuri, icyo gihe turabyumva ntiduhamye ko ari ukuri cyangwa se ngo tubihinyure.

Attribution

[Yakiriwe na Bukhari]

Categories

Share

Share hadeeth

Sharing options · 0 Total shares

Share

← Back to encyclopedia
Shopping Basket

Loading...