Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha), yo munyakuri w'umwizerwa kuruta abandi yaratuganirije igira iti “Mu by’ukuri, buri wese muri mwe iremwa rye ribera mu nda ya nyina; mu gihe cy’iminsi n'amajoro
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadithi yaturutse kwa Abdullah Ibun Masud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha), yo munyakuri w'umwizerwa kuruta abandi yaratuganirije igira iti “Mu by’ukuri, buri wese muri mwe iremwa rye ribera mu nda ya nyina; mu gihe cy’iminsi n'amajoro mirongo ine aba ari intanga, hanyuma nyuma y’igihe kingana n’iminsi nk’iyo akaba akabumbe k’amaraso, hanyuma nyuma y’igihe kingana n’iminsi nk’iyo akaba ikinyamanyama, hanyuma Allah akamwoherereza umumalayika akamugenera ibintu bine bikandikwa: Amwandikira amafunguro ye, ikizamwica, icyo azakora, ndetse niba azaba mwiza cyangwa mubi, ndetse umumalayika akamuhuhamo roho. Kandi umwe muri mwe ashobora kurangwa n'ibikorwa by'abantu bo mu ijuru kugeza ubwo hagati ye na ryo haba hasigaye intera ireshya n’ukuboko (kuva ku rutoki rwa musumbazose kugera mu nkokora) maze igeno rikamuganza agakora ibikorwa by'abantu bo mu muriro akawinjiramo. Nanone kandi umwe muri mwe ashobora kurangwa n'ibikorwa by'abantu bo mu muriro kugeza ubwo hagati ye n’umuriro hasigaye intera ireshya n’ukuboko (kuva ku rutoki rwa musumbazose kugera mu nkokora) ngo awinjiremo, maze igeno rikamuganza agakora ibikorwa by'abantu bo mu Ijuru akaryinjiramo."
Explanation
Benefits
Kuburira abantu kudashukwa n'ibikorwa bigaragarira abantu, kuko ikirebwa ni iherezo ryabyo.
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

