HadeethEnc · 1.25.0
Iyo umugabo ahaye ab'iwe ibibatunga yiringiye kuzabihemberwa na Allah, yandikirwa ko atanze ituro
Available translations
Choose an available translation of this Hadeeth
01
Hadeeth text
Hadithi yaturutse kwa Abi Masuud (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Iyo umugabo ahaye ab'iwe ibibatunga yiringiye kuzabihemberwa na Allah, yandikirwa ko atanze ituro."
02
Explanation
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko iyo umugabo atanze ibitunga umuryango we ashinzwe nk'umugore we, ababyeyi be bombi, n'abana be ndetse n'abandi, akabikora yumva ko yiyegereza Allah Nyir'ubutagatifu, ndetse ari nawe atezeho ibihembo, yandikirwa ibihembo nk'iby'utanze ituro.
03
Benefits
Utanze ibitunga umuryango we yandikirwa ibihembo n'ingororano.
Umwemeramana ibyo akoze byose aba agamije kwishimirwa na Allah, ndetse arangamiye n'ibihembo bye ndetse n'ingororano ze.
Ni ngombwa kugira umugambi mwiza muri buri gikorwa; no muri ibyo harimo gushakira ibitunga umuryango wawe.

Attribution
[Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]
Categories
Share
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares