افتتاح البرنامج الدعوي السبت القادم، ٩ / ٣ / ١٤٤٨هـ بعد صلاة الفجر مباشرة مسجد محمد بن إبراهيم، الجامعة الإسلامية بالمدينة المنورة فضيلة الشيخ د. هيثم بن محمد سرحان دورة اليوم الواحد، وختم كتاب كل سبت بإذن الله حياكم الله ونفع بكم. افتتاح البرنامج الدعوي السبت القادم، ٩ / ٣ / ١٤٤٨هـ بعد صلاة الفجر مباشرة مسجد محمد بن إبراهيم، الجامعة الإسلامية بالمدينة المنورة فضيلة الشيخ د. هيثم بن محمد سرحان دورة اليوم الواحد، وختم كتاب كل سبت بإذن الله حياكم الله ونفع بكم. افتتاح البرنامج الدعوي السبت القادم، ٩ / ٣ / ١٤٤٨هـ بعد صلاة الفجر مباشرة مسجد محمد بن إبراهيم، الجامعة الإسلامية بالمدينة المنورة فضيلة الشيخ د. هيثم بن محمد سرحان دورة اليوم الواحد، وختم كتاب كل سبت بإذن الله حياكم الله ونفع بكم. افتتاح البرنامج الدعوي السبت القادم، ٩ / ٣ / ١٤٤٨هـ بعد صلاة الفجر مباشرة مسجد محمد بن إبراهيم، الجامعة الإسلامية بالمدينة المنورة فضيلة الشيخ د. هيثم بن محمد سرحان دورة اليوم الواحد، وختم كتاب كل سبت بإذن الله حياكم الله ونفع بكم. افتتاح البرنامج الدعوي السبت القادم، ٩ / ٣ / ١٤٤٨هـ بعد صلاة الفجر مباشرة مسجد محمد بن إبراهيم، الجامعة الإسلامية بالمدينة المنورة فضيلة الشيخ د. هيثم بن محمد سرحان دورة اليوم الواحد، وختم كتاب كل سبت بإذن الله حياكم الله ونفع بكم. افتتاح البرنامج الدعوي السبت القادم، ٩ / ٣ / ١٤٤٨هـ بعد صلاة الفجر مباشرة مسجد محمد بن إبراهيم، الجامعة الإسلامية بالمدينة المنورة فضيلة الشيخ د. هيثم بن محمد سرحان دورة اليوم الواحد، وختم كتاب كل سبت بإذن الله حياكم الله ونفع بكم. افتتاح البرنامج الدعوي السبت القادم، ٩ / ٣ / ١٤٤٨هـ بعد صلاة الفجر مباشرة مسجد محمد بن إبراهيم، الجامعة الإسلامية بالمدينة المنورة فضيلة الشيخ د. هيثم بن محمد سرحان دورة اليوم الواحد، وختم كتاب كل سبت بإذن الله حياكم الله ونفع بكم. افتتاح البرنامج الدعوي السبت القادم، ٩ / ٣ / ١٤٤٨هـ بعد صلاة الفجر مباشرة مسجد محمد بن إبراهيم، الجامعة الإسلامية بالمدينة المنورة فضيلة الشيخ د. هيثم بن محمد سرحان دورة اليوم الواحد، وختم كتاب كل سبت بإذن الله حياكم الله ونفع بكم.
#6379[Hadithi y'impamo]
HadeethEnc · 1.25.0

Uzarahira mu ndahiro ye akavuga ati: Ndahiye ku bigirwamana ku izina ry'ibigirwamana Lata na Uzza, ajye ahita avuga ati: LA ILAHA ILA LLAH (Nta yindi mana ikwiye gusengwa uretse Allah), n'uzabwira mugenzi we ati: Ngwino dukine urusimbi, azatange ituro

Available translations

Choose an available translation of this Hadeeth

01

Hadeeth text

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uzarahira mu ndahiro ye akavuga ati: Ndahiye ku bigirwamana ku izina ry'ibigirwamana Lata na Uzza, ajye ahita avuga ati: LA ILAHA ILA LLAH (Nta yindi mana ikwiye gusengwa uretse Allah), n'uzabwira mugenzi we ati: Ngwino dukine urusimbi, azatange ituro."
02

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irihanangiriza abarahira mu izina ry'ikindi kitari Allah; kubera ko umwemeramana nta kindi arahiriraho usibye izina rya Allah. Iranatubwira kandi ko urahiye ku kindi kitari Allah, nko kuba yavuga ati: Ndahiye ku izina rya Lata na Uzza- aya akaba yari amazina y'ibigirwamana abantu bajyaga bagaragira mbere y'ubuyisilamu-, aba ategetswe kubikurikiza kuvuga aya magambo: LA ILAHA ILA LLAH (Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah), mu rwego rwo kwitandukanya n'ibangikanyamana, n'ikiru cy'iyo ndahiro yari amaze kurahira.

Nyuma Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga ko ubwiye mugenzi we ati: Ngwino dukine urusimbi- ari byo bivuze ko abantu babiri cyangwa se barenzeho barushanwa, bashyizeho intego y'amafaranga, utsinda undi akayegukana, kandi umwe muri bo aba ashobora gutsinda akishyurwa, cyangwa se gutsindwa akishyura-, ni byiza nyuma yaho kuba yatanga ituro nk'icyiru kuri we.
03

Benefits

Kurahira nta wundi bikorwaho usibye Allah, cyangwa se amazina ye, cyangwa se ibisingizo bye.
Kurahira ku kindi kitari Allah ni ikizira, byaba ari ukurahirira ku bigirwamana nka Lata na Uzza, cyangwa se kurahirira ku ndagizo runaka, cyangwa se kurahirira ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), cyangwa se n'ibindi.
Umumenyi Al Khatwabiy yaravuze ati: Indahiro ikorwa k'ugaragirwa w'ikirenga, iyo rero umuntu arahiye kuri Lata n'ibindi aba yisanishije n'abahakanyi, niyo mpamvu aba akwiye kwigarura akavuga ijambo ry'Ukwemera.
Uwarahiye ku kindi kitari Allah, nta cyiru cy'indahiro ategetswe, ahubwo agomba kwicuza no gusaba imbabazi z'icyo cyaha akoze, kuko ari byo bihambaye kuruta kubitangira icyiru kitarimo kwicuza.
Gukina urusimbi uko byaba bimeze kose ni ikizira, ni nabyo Allah yaziririje mu gitabo cye, ndetse abihuza no kunywa inzoga, no kugaragira ibigirwamana.
Ni itegeko kwisubira nyuma yo gukora icyaha.
Uguye mu kibi, aba akwiye kugikurikiza icyiza, kubera ko ibyiza bikuraho ibibi.

Attribution

[Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

Categories

Share

Share hadeeth

Sharing options · 0 Total shares

Share

← Back to encyclopedia
Shopping Basket

Loading...