Ibintu bibiri abantu bakora, ariko bituma baba abahakanyi: Kujora inkomoko y'umuntu, no kuborogera uwapfuye
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ibintu bibiri abantu bakora, ariko bituma baba abahakanyi: Kujora inkomoko y'umuntu, no kuborogera uwapfuye."
Explanation
Icya mbere: Kujora amasano y'abantu, no kubatesha agaciro no kubibonaho.
Icya kabiri: Kuboroga no kuzamura ijwi mu gihe cy'ibyago, no kutakira igeno rya Allah, cyangwa se kwiciraho imyambaro kubera kutihangana no kutakira igeno.
Benefits
Kwihanganira ibigeragezo no kutarakazwa nabyo ni itegeko.
Ibi bikorwa ni ibiranga ubuhakanyi buto, kandi uwo bigaragayeho ntibivuze ko aba abaye umuhakanyi ku buryo bimukura mu buyisilamu, cyeretse akoze ubuhakanyi bukuru.
Ubuyisilamu bwabujije icyo ari cyo cyose cyateza amacakubiri mu bayisilamu nko kujora amasano y'abantu n'ibindi.
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

